Rusesabagina Paul n’abamwunganira barasaba urukiko ko bahabwa amezi nibura atandatu (6) kugira ngo babashe kwiga dosiye no kuyumva neza, mbere yo kuyiburana mu mizi.
Idamange Iryamugwiza Yvonne yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, kuri uyu wa Kane tariki 4 Werurwe 2021, aho ari kuburana ku byaha bitandatu ubushinjacyaha bumukurikiranyeho.
Urukiko Rwisumbuye rwa Huye ku wa Kane tariki ya 25 Gashyantare 2021 rwasubitse urubanza ruregwamo abantu bane icyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Nyuma y’uko bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Gishamvu mu Karere ka Huye bagaragaje ikibazo cy’inyamaswa zituruka mu ishyama ry’Ibisi bya Huye zikabarira amatungo, kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Gashyantare 2021, ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwabashumbushije andi matungo.
Bamwe mu batuye mu Murenge wa Gishamvu mu Karere ka Huye, baratangaza ko babangamiwe n’inyamaswa zitaramenyekana zibarira amatungo, amwe zikayica burundu andi zikayakomeretsa.
Abangavu n’ingimbi batangaza ko ari bo bakwiye gufata iya mbere bagaharanira ko gusambanya abana bikabaviramo gutwara inda z’imburagihe bihagarara.
Leta y’u Rwanda yasubije Umudepite wo mu Nteko ya Leta zunze ubumwe za Amerika Carollyn B. Maloney, wari uherutse kwandikira Perezida wa Repubulika Paul Kagame asaba ko yafungura Paul Rusesabagina akongera akoherezwa muri Amerika.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Musaza mu Karere ka Kirehe, buremeza ko umwana w’umukobwa wavuzweho kuguruka hejuru y’inzu ubu ameze neza, kandi ko umuryango we wasabwe kumujyana kwa muganga mu gihe yaba agize ikindi ikibazo.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yashimiye Nana Akufo-Addo wongeye gutsinda amatora nk’Umukuru w’Igihugu muri Ghana.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwita ku Buzima (RBC), kirasaba abantu bose kudasuzugura indwara y’ibicurane muri ibi bihe by’ubukonje, kuko ishobora kuba ari Covid-19 banduye bakibwira ko ari ibicurane bisanzwe.
Abana bo mu mirenge inyuranye y’Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali barasaba ababyeyi, abarimu ndetse n’abandi bafite mu nshingano zabo uburere, guhagarika ibihano bibabaza umubiri n’umutima ndetse n’ibibatera ipfunwe mu bandi, hamwe n’imirimo ivunanye ikoreshwa abana.
Ikigo cy’Abanyamerika Gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID) kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Ukuboza 2020 cyatangije umushinga wiswe ‘Umurimo kuri Bose’ (UKB), ugamije kwimakaza umuco wo kudaheza ndetse no gufasha urubyiruko rufite ubumuga kubona no kwitwara neza ku isoko ry’umurimo mu Rwanda.
Nyiricyubahiro Karidinali Kambanda Antoine, kuri iki Cyumweru tariki ya 29 Ugushyingo 2020, yasomye misa ye yambere kuva yimitswe nka Karidinali wa mbere w’Umunyarwanda.
Arikiyepisikopi wa Kigali, Kambanda Antoine, uherutse kugirwa Karidinali na Papa Francis, kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Ugushyingo 2020, we n’abandi 12 barahabwa imyambaro yagenewe Abakaridinali.
Abaturage bubatse ikibuga cy’umukino w’amaboko wa Basketball hamwe n’amarembo (gate), ku ishuri rya APAPEC Irebero, riherereye mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, baravuga ko iri shuri ryanze kwishyura rwiyemezamirimo wabakoresheje, none na we akaba yarabambuye.
Urukiko Rukuru rwa Nyanza, ku wa Kabiri tariki ya 17 Ugushyingo 2020, rwemeje kwanga ubujurire bwa Musabyuwera Madeleine n’umuhungu we Cassien Kayihura, bahamijwe icyaha cya Jenoside bagakatirwa igihano cyo gufungwa burundu.
Nk’uko byari byitezwe, kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Ugushyingo 2020, Félicien Kabuga ushinjwa ibyaha bya Jenoside no gutera inkunga Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, yagejejwe bwa mbere imbere y’urukiko i La Haye mu Buholandi.
Bamwe mu bagabo bavuga ko bakeneye ko abagore babubaha, ariko bitavuze kwiremereza, kandi bakaganirira hamwe ibyafasha ingo kurushaho gutera imbere.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Ugushyingo 2020, imodoka ya Paruwasi ya Kitabi muri Diyoseze ya Gikongoro yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka.
Madame Jeannette Kagame, washinze akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Unity Club Intwararumuri, yavuze ko ubunyarwanda ni isoko Abanyarwanda bavomaho, bukaba isano-muzi yabo, urumuru rubasusurutsa, aho kuba ikibatsi kibatwika.
Nyuma y’amezi arindwi amashuri afunze kubera icyorezo cya Covid-19, kuva ku wa Mbere tariki 02 Ugushyingo 2020, amashuri yarafunguye kuri bamwe mu banyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye, ariko akaba agomba kwigisha hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Johnston Busingye, yavuze ko abantu bahisha amakuru kimwe n’abubatse hejuru y’ibyobo birimo imibiri babizi, na bo bari mu bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase yatangaje ko umwanzuro wafashwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 27 Ukwakira 2020, ku byerekeye abantu bemerewe kujya mu nsengero, utemerera insengero zose gufungura, ko ahubwo uvuga ko insengero zujuje ibisabwa, zagenzuwe n’inzego zibishinzwe, ari zo zemerewe (...)
Madame Jeannette Kagame, washinze akaba n’Umuyobozi wa Unity Club Intwararumuri, yasabye urubyiruko gutinyuka rukamagana ikibi cyashaka kurushora mu ngengabitekerezo ya Jenoside, kabone n’aho cyaba kivuzwe n’umuntu mukuru cyangwa se uwo bafitanye isano.
Akarere ka Nyaruguru ni ko kabaye aka mbere mu kwesa imihigo y’umwaka w’ingengo y’imari wa 2019-2020.
Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame, yibukije abitegura kuba ba Ofisiye mu Ngabo z’u Rwanda bari mu mahugurwa mu Ishuri rya Gisirikare ry’u Rwanda i Gako, ko kuba umusirikare atari ukurinda igihugu gusa, ko ahubwo hari n’ibindi byinshi byiyongeraho, birimo no kurangwa (...)
Akarere ka Kicukiro ku bufatanye na Rabagirana Ministries baganirije urubyiruko ku mateka y’igihugu, hanatangwa ibihembo ku mirenge yitwaye neza mu gushyira mu bikorwa gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge.
Urukiko Rukuru rw’i Nyanza ku wa Kabiri tariki ya 20 Ukwakira 2020 ntirwaburanishije urubanza rw’ubujurire rwa Musabyuwera Madeleine n’umuhungu we Kayihura Cassien, bari barakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye igifungo cya burundu, nyuma yo guhamwa n’icyaha cya muri Jenoside.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwandanda Dr. Vincent Biruta n’uw’u Burundi Albert Shingiro, bahuriye ku mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera, mu biganiro bigamije kugarura umubano hagati y’ibihugu byombi. Ni ibiganiro biri kuba kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Ukwakira 2020.
Uwizeyimana Evode uri mu Basenateri bane bashyizweho na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku wa gatanu tariki ya 16 Ukwakira 2020, avuga ko umuntu adakwiye gusanishwa n’amakosa runaka yaguyemo, ko ahubwo hakwiye kurebwa uburyo akosora ayo makosa.