Urwego rw’Igihugu rishinzwe Ubugenzacyaha (RIB), ruramenyesha Abanyarwanda n’amahanga ko binyuze mu bufatanye n’amahanga, Paul Rusesabagina yafashwe ubu akaba ari mu maboko ya RIB.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Kanama 2020, Perezida wa Repubulika yayoboye Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe, bwatangaje ko ku wa Mbere tariki ya 24 Kanama 2020, bwakiriye ibaruwa ya Mwiseneza Ananie wari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kirehe, ivuga ko yahagaritse imirimo ye.
Mu masaha ya saa tanu kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Kanama 2020, ikamyo ya East African Cooperative of Transporters (EACT) yari yuzuye umucanga ibuze feri, igenda igonga izindi modoka zari mu muhanda, abantu benshi barakomereka.
Nyirarukundo Chantal wo mu Kagari ka Gisanga mu Murenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango, ku wa Gatandatu tariki ya 22 Kanama 2020 yari afite ubukwe bwo gusezerana imbere y’Imana na Ndagijimana Jean Paul, bari bamaze amezi atandatu bashyingiranywe imbere y’amategeko.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, bwatangije ubukangurambaga bugamije kwibutsa abaturage ko icyorezo cya Covid-19 kigihari kandi buri wese yacyandura, bityo bagasabwa kukirinda.
Ubuyobozi bw’Inyubako y’ubucuruzi ya ‘Makuza Peace Plaza’, iherereye mu Mujyi wa Kigali, ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), kuri uyu wa Kane tariki 20 Kanama 2020, bwateye umuti mu nyubako yose hagamijwe gukumira icyorezo cya Covid-19.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko ku bufatanye na SMS Group, cyatangije imashinizi z’ikoranabuhanga zikorerwa mu Rwanda, zizashyirwa ahantu hinjira abantu benshi mu bigo bitandukanye ndetse n’ahahurira abantu benshi, ku buryo uyinyuzemo azajya asangamo aho karabira intoki, agasuzumwa umuriro kandi (...)
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Johnston Busingye, avuga ko amabwiriza yo kwirinda Covid-19 yatanzwe, akigishwa ndetse agasubirwamo, ariko hakaba hari abanze kuyumva no kuyashyira mu bikorwa ahubwo bakirara, ari na ho ahera avuga ko hashobora gusubizwaho gahunda ya #GumaMuRugo mu gihugu hose.
Guhera kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 kanama 2020, isoko rya Nyarugenge rizwi nka ’Kigali City Market’ ndetse n’iry’ahitwa ’Kwa Mutangana’, yombi aherereye mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali yafunzwe by’agateganyo.
Bamwe mu bana bo hirya no hino mu gihugu, bavuga ko icyorezo cya Covid-19 cyibasiye isi n’u Rwanda, cyakomye mu nkokora imihigo yabo, bamwe muri bo bikaba byaratangiye kubagiraho ingaruka zigaragara n’izitaragaragara.
Leta y’u Rwanda yatangaje ko yiteguye gukomeza kubana neza n’ibihugu byose birimo n’ibyo mu karere ruherereyemo, gusa ngo hari ibihugu birimo n’u Burundi byamaze kugaragaza ko nta bushake bifite mu kuzahura umubano n’ibihugu byombi.
Ambasaderi Ignatius Kamali Karegesa wigeze kuba Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo no muri Uganda, yitabye Imana kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Kanama 2020, azize uburwayi. Abinyujije ku rukuta rwa twitter rw’Umuryango FPR-Inkotanyi, Umunyamabanga Mukuru wa FPR-Inkotanyi, Hon François Ngarambe, yihanganishije (...)
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko yarashe ku bantu babiri bari bafungiye kuri Sitasiyo ya Ndera mu Karere ka Gasabo bashakaga gutoroka, umwe agahita yitaba Imana.
Minisiteriy’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Kanama 2020, umuntu wa gatandatu yishwe na Coronavirus mu Rwanda. Uwo ni umugabo w’imyaka 51 wo mu Mujyi wa Kigali.
Kuri uyu wa gatanu tariki 31 Nyakanga 2020, Abayisilamu bo mu Rwanda bifatanyije n’abandi bo ku isi yose mu kwizihiza umunsi mukuru w’igitambo (Eidil-Ad’ha). Ni umunsi mukuru wizihijwe mu buryo budasanzwe, mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.
International youth Fellowhship irimo gutegura ihuriro mpuzamahanga ry’urubyiruko kuri murandasi, rizwi nka ‘IYF World youth Connect 2020’, rizatangira guhera tariki 30 Nyakanga kugeza ku ya 1 Kanama 2020.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Nyakanga 2020, mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 19 banduye COVID-19.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Kane tariki 23 Nyakanga 2020, mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 21 banduye COVID-19.
Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyatangaje ko umurambo wa Sergeant Major Nsabiyaremye Edouard, waguye mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Santarafurika wageze mu Rwanda tariki 21 Nyakanga 2020.
Ange Ingabire Kagame, umukobwa wa Perezida Paul Kagame, yashimiye itsinda ry’abaganga, abaforomo n’ababyaza bo mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, bamufashije kwibaruka umwana w’imfura we n’umugabo we Bertrand Ndengeyingoma.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Nyakanga 2020, mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 34 banduye COVID-19.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yatangaje ko guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Nyakanga 2020, umudugudu Kidobogo wo mu Kagari ka Kigali mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge ukuwe muri gahunda ya #GumaMuRugo (Lockdown).
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki 20 Nyakanga 2020, mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 47 banduye COVID-19.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangaje ko kuva ku Cyumweru tariki ya 19 Nyakanga 2020, umuryango we wishimiye kuba babonye umwuzukuru.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri iki Cyumweru tariki 19 Nyakanga 2020, mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 43 banduye COVID-19.
Kuri iki cyumweru tariki ya 19 Nyakanga 2020, hirya no hino mu gihugu zimwe mu nsengero zamaze kugaragaza ko zujuje ibisabwa kugira ngo zemererwe kongera gufungura, kandi zikabiherwa icyemezo, abayoboke bazo batangiye kwitabira amateraniro.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa gatandatu tariki 18 Nyakanga 2020 mu Rwanda umuntu wa gatanu yishwe na COVID-19. Uwo ni umukecuru w’imyaka 88 wo mu Karere ka Nyamasheke.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Nyakanga 2020 mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 12 banduye COVID-19.