Ku nshuro ya mbere, Fondasiyo Ndayisaba Fabrice isanzwe itegura ibikorwa byo Kwibuka Abana n’Impinja bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yaguriye ibi bikorwa mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye yo mu Karere ka Bugesera.
Umuryango Nyarwanda w’Abafite Ubumuga bw’Uruhu (OIPPA), uratangaza ko abenshi mu barimu hirya no hino mu gihugu, batarasobanukirwa uburyo bwo gufasha abana bafite ubumuga bw’uruhu.
Urubyiruko rw’Abayisilamu rwize mu mahanga, rwibumbiye mu muryango witwa ‘HODESO’, rwubatse ibiro bishya by’Akagari ka Cyabararika mu Murenge wa Muhoza w’Akarere ka Musanze.
Urubyiruko rw’Abayisilamu rwitabira amarushanwa yo gusoma no gufata mu mutwe Igitabo gitagatifu cya Korowani, ruratangaza ko abamaze gucengerwa n’inyigisho zikubiye muri iki gitabo, badashobora kwishora mu bikorwa by’iterabwoba.
Urugaga rw’abakozi mu Rwanda (CESTRAR) ruvuga ko abakozi bose bahembwa umushaha w’ibihumbi ijana no munsi badakwiye gusora, kuko ari bo bagize igice kinini cy’abakozi baremerewe no kubona iby’ibanze nkenerwa ku muturage wese.
Ishuri ry’Incuke ‘Ecole Maternelle Fondation Ndayisaba Fabrice’, rirahamagarira abakiri bato guharanira gukurana umutima wo gukunda igihugu, kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo ndetse no guharanira kumenya amateka y’Igihugu cyabo.
Bamwe mu bashoferi batwara amakamyo manini yambukiranya imipaka, barasaba inzego zitandukanye kubakorera ubuvugizi, kugira ngo uyu murimo wabo uhabwe agaciro ukwiriye.
Bamwe mu bakobwa n’abagore bakiri bato barimo abiga mu mashuri abanza n’ayisumbuye biga bibagoye kubera ubukene bagera kuri 4,794 bo mu karere ka Kicukiro, bahawe ibikoresho by’ishuri hagamijwe kubafasha kwiga batekanye no kwirinda uwabashuka akabajyana mu ngeso zibashora mu busambanyi bwabakururira kwandura virusi itera Sida (...)
Ikigo mpuzamahanga cy’ikoranabuhanga ‘Direca Technoligies’, kiratangaza ko cyiyemeje kugoboka inzego zitandukanye zirimo imiyoborere, uburezi, ubuvuzi, ubuhinzi n’ubworozi, ibigo by’imari, ibidukikije, ubukerarugendo n’izindi mu rugendo rw’ikoranabuhanga.
Bamwe mu babyeyi bafite abana bafite ubumuga, barasaba bagenzi babo kwita kuri bene abo bana, bakirinda kubafungirana mu nzu, kuko baramutse bitaweho bavamo abantu bafite akamaro.
Umuryango uharanira uburenganzira bw’abana Children’s Voice Today (CVT), uratangaza ko abana bafite ibibazo ari abana nk’abandi, bityo ko ari byiza ko basabana na bagenzi babo, bikabarinda kwigunga no kwiheba.
Abana b’abakobwa baributswa ko guha agaciro imibiri yabo, ari imwe mu ntwaro zabarinda ababangiriza ubuzima.
Abagize ihuriro ry’amadini n’amatorero mu karere ka Nyanza, biyemeje kugira uruhare mu guhindura ubuzima bw’abayoboke babo.
I Gahini mu Ntara y’Uburasirazuba hateguwe urugendo nyobokamana rwiswe ‘Gahini Revival Trip’, rugamije kumenyekanisha amateka y’ubukirisitu ndetse no kwigira ku birango by’ubukirisitu bihari mu rwego rwo gukomeza urugendo rugana mu ijuru.
Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga na Sosiyete y’Ubwishingizi mu Rwanda (Radiant), basinyanye amasezerano agamije gushoboza Abahesha b’Inkiko b’Umwuga kubona Ubwishingizi mu buvuzi.
Mufti w’u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim, avuga ko gufata mu mutwe igitabo gitagatifu cya Korowani ari ingenzi cyane ku bayisilamu, kuko ibikubiyemo ari ryo zingiro ry’imyemerere yabo n’imyitwarire myiza.
Urubyiruko rw’Abayisilamu rwaturutse mu bihugu 31 byo ku Mugabane wa Afurika, rwitabiriye amarushanwa yo gusoma igitabo gitagatifu cya Korowani (Coran), ruratangaza ko rwiyemeje kwigisha amahanga kwirinda ivangura iryo ari ryo ryose.
Dr Nicodeme Hakizimana, Umunyarwanda wa mbere ufite ubumuga bw’uruhu, yasoje icyiciro gihanitse cya kaminuza, gituma agira impamyabumenyi ihanitse (Doctorat) mu bijyanye na Tewolojiya (iyobokamana).
Inzego z’ubuyobozi mu Karere ka Kicukiro kuva ku mugududu kugera ku Karere, zahagurukiye gukaza imyiteguro y’Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bo mu Muryango wa Commonwealth, izatangira mu cyumweru kizatangira tariki 20 Kamena 2022 ikabera i (...)
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro, burasaba abana bakiri bato kwirinda uwo ari we wese wabashuka agamije kubashora mu bikorwa by’ingengabitekerezo mbi ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi bakibutswa gukomeza gukunda igihugu.
Mu gihe icyorezo cya Covid-19 cyadukaga mu Rwanda mu ntangiriro za 2020, Guverinoma y’u Rwanda yafashe ingamba zo gukumira ikwirakwira ryacyo, zirimo na gahunda ya Guma mu Rugo mu gihugu hose.
Muri gahunda yo gusaranganya umusaruro uva muri za Pariki z’Igihugu n’abazituriye, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), rwashyikirije abatuye mu Murenge wa Cyato mu Karere ka Nyamasheke, ishuri ry’imyuga n’ubumenyi ngiro.
Amafaranga yoherezwa mu bihugu bikennye ndetse n’ibifite ubukungu buciriritse, aturutse mu bihugu byo hanze yariyongereye muri 2021, aho yiyongereyeho miliyari 589 z’amadolari ya Amerika, angana n’ijanisha rya 7.3%, ugereranyije n’umwaka wabanje wa 2020.
Muri uyu mwaka wa 2022, mu Rwanda hazatangira kubakwa uruganda ruzajya rukora ibikoresho bitandukanye rwifashishije imigano.
Hirya no hino mu gihugu, ndetse no mu Mujyi wa Kigali, haracyagaragara abana bakoreshwa imirimo ibujijwe kuri bo.
Umuryango Reach the Children Rwanda, uharanira guteza imbere imibereho myiza y’abana, urashimira ababyeyi bo mu Karere ka Kicukiro ku ruhare bagaragaza mu guteza imbere ingo mbonezamikurire z’abana bato.
Abaturage bo mu Karere ka Bugesera baravuga ko bishimiye kongera gutora abari basanzwe muri Komite nyobozi y’akarere kabo, kuko mu gihe bari bamaze babayoboye babagejeje kuri byinshi, bakaba bizera ko no mu myaka itanu iri imbere bazarushaho kugera ku (...)
Mu Rwanda hagiye gutangizwa ibihembo bishya byiswe ‘Sion Awards’, bigenewe abahanzi n’amatsinda baririmba indirimbo zo guhimbaza Imana mu gihugu hose.
Umubyeyi witwa Uwamahoro Mediatrice, wo mu Mudugudu w’Urugwiro, Akagari ka Nyagatovu mu Murenge wa Kimironko, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, arasaba ubufasha bwo kubasha kubona icumbi, ndetse n’umwana we agasubira mu ishuri.
Abahanga mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe bagaragaza ko umutwe w’umuntu wagakwiye gufatwa nk’urutsinga rw’amashanyarazi, rutitaweho uko bikwiye rushobora guteza ikibazo ahahurira amashanyarazi.