Save: Barasabwa guhindura isura basigiwe n’ibihangage mu bibi

Ku bw’amateka mabi yaranze umurenge wa Save mu karere ka Gisagara ndetse n’urwango rwabibwe mu baturage rukabibwa n’abakurambere bahakomokaga, abatuye Save barasabwa guhindura amateka n’imyumvire.

Hatangizwa icyumwe cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutse, mu Karere ka Gisagara, umuhango wabereye mu Murenge wa Save, hagarutswe ku mateka yaranze Save aho abayobozi bahavuka nka Joseph Gitera washinze ishyaka APROSOMA akanashyiraho amategeko 10 y’abahutu na Sindikubwabo Theodore wayoboye Leta yiyise iy’abatabazi babibye amacakubiri mu baturage.

Depite Speciose Mukandutiye asaba abatuye i Save hundura imyumvire y'urwango babibwemo n'abayobozi bahakomoka.
Depite Speciose Mukandutiye asaba abatuye i Save hundura imyumvire y’urwango babibwemo n’abayobozi bahakomoka.

Mu kiganiro cyatanzwe na Depite Speciose Mukandutiye, yongeye kwereka abaturage uruhare rw’abahoze ari abayobozi bakomoka muri Save, mu kwanganisha Abanyarwanda.

Depite Mukandutiye yasomye amwe mu magambo yavuzwe na Joseph Gitera ku wa 27 Nzeri 1959 mu nama yabereye ahitwa i Ngoma mu Karere ka Huye, yagaragarizaga Abanyarwanda ko abahutu n’abatutsi batagomba kubana, ko abatutsi ari ikibazo mu muryango Nyarwanda.

Mu byo Gitera yavuze ngo yaragize ati “Umubano w’umututsi n’umuhutu ni umufunzo ku kuguru, ni umusundwe ku mubiri, ni umusonga mu rubavu.”

Depite Mukandutiye nyuma yo kubisomera abaturage yababajije niba koko hari uwo umututsi yaba yarabereye umusonga cyangwa umufunzo ku kuguru,bamusubiza ko ntawe.

Yaboneyeho abasaba kubana maze aya mateka mabi agasibangana bakiyubakira u Rwanda rwiza.

Abaturage bo mu Kagari ka Rwanza mu Murenge wa Save bari baje mu gutangiza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abaturage bo mu Kagari ka Rwanza mu Murenge wa Save bari baje mu gutangiza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nubwo Save yaranzwe n’aya mateka mabi ariko, bamwe mu baharokokeye bavuga ko bataheranwe n’agahinda k’ibyabaye, ko babashije kubyutsa umutwe ubu bakaba bakora bakiteza imbere.

Masumbuko Alphonse umwe mu barokokeye mu Murenge wa Save ati “Ubu numva mfite icyizere cyo kubaho n’ubwo nasigaye ndi nyakamwe, ndoroye mfite amatungo magufi n’inka, ndacuruza mu isoko nkabona ikintunga ntawe ntegera akaboko.”

Léandre Karekezi Umuyobozi w’akarere ka Gisagara we yasabye abaturage kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside n’amagambo yose asesereza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Hatangizwa icyumweru cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, banashimiye ingabo za RPF zabohoye igihugu n’ubu umutekano ukaba ari wose.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka