Gicumbi: Amadini yiyemeje kugira uruhare mu gufasha abarokotse Jenoside batishoboye

Abayobozi b’amadini yo mu Karere ka Gicumbi baravuga ko bagiye gukusanya inkunga zitandukanye mu bakirisitu bayoboye zo gufasha abarokotse Jenoside batishoboye muri ibi bihe byo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994.

Mu nama yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Gicubi hamwe n’abayobozi b’amadini akorera muri aka karere, tariki ya 6 Mata 2015, amadini yemeye gufasha akarere mu kwita ku barokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 cyane cyane abatishoboye, incike hamwe n’imfubyi zirera.

Abayobozi b'amadini yo mu Karere ka Gicumbi biyemeje gutanga umusanzu mu gufasha abarokotse Jenoside batishoboye.
Abayobozi b’amadini yo mu Karere ka Gicumbi biyemeje gutanga umusanzu mu gufasha abarokotse Jenoside batishoboye.

Padiri mukuru wa Katedarare ya Byumba, Habumuremyi Materne avuga ko mu matangazo bazajya bagira nyuma yo gusoma Misa bazajya bibutsa abakirisitu ko bari mu bihe byo kunamira inzirakarengane z’abatutsi bishwe muri Jenoside, ndetse banabashishikarize gutanga inkunga yo gufasha imwe mu miryango y’abarokotse batishoboye.

Umuyobozi w’impuzamatorero mu Karere ka Gicumbi, Pasiteri Murindahabi Canision avuga ko bimwe mu bikorwa bateganya gukora harimo gusana amazu atameze neza y’abarokotse Jenoside, no gukomeza gutanga imisanzu ijya mu duseke mu gihe cyo gukusanya inkunga yo gushyigikira imiryango y’abarokotse batishoboye.

Mvuyekure asanga ubufatanye n'amadini buzatuma babasha gufasha abarokotse Jenoside batishoboye.
Mvuyekure asanga ubufatanye n’amadini buzatuma babasha gufasha abarokotse Jenoside batishoboye.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Mvuyekure Alexandre asanga mu bufatanye n’amadini hari impinduka nziza bizagira ku barokotse Jenoside kuko usanga mu rusengero hahurira abantu benshi, bityo gukusanya inkunga yo gufasha abarokotse bikazaborohera.

Ibikorwa byo gukusanya inkunga yo gufasha abarokotse Jenoside byatangiye gukorwa muri aka karere hirya no hino mu midugudu.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka