Zaza: Musenyeri Joseph Sibomana yashimwe ko yanze kubahiriza politike y’iringaniza

Musenyri wa mbere wayoboye Diyosezi Gatolika ya Kibungo, Joseph Sibomana, kuva mu 1968-1992 y ashimiwe ko yarwanije politike y’iringaniza mu mashuri rishingiye ku moko n’uturere aho yanze kuyishyira mu bikorwa mu mwaka wa 1973 muri Seminar into ya Zaza ndetse no mu itangwa ry’akazi muri econamat Jeneral ya Diyosezi ya Kibungo.

Ubwo hatangizwaga icyunamo kuri uyu wa 07 Mata 2015 mu kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu biganiro byatangiwe muri uyu mudugudu n’abayobozi batandukanye mu karere hashimwe uyu munsenyeri maze basaba ko yabera abandi urugero.

Mbere ya gutanga gahunda z'icyumweru z'icyunamo babanje gushyira indabo ku Rwibutso rwa Jenosida rwa Zaza rushyinguwemo abagera ku 11990.
Mbere ya gutanga gahunda z’icyumweru z’icyunamo babanje gushyira indabo ku Rwibutso rwa Jenosida rwa Zaza rushyinguwemo abagera ku 11990.

Ivangura ry’amoko rishingiye ku iringaniza mu moko ndetse no ku turere bivugwa mu byahembereye amacakubiri no guheza abatutsi mu kwiga n’ahandi byaje kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Joseph Sibomana yayoboye diyosezi ya kibungo igishingwa kuwa 5 Ukwakira1968-30 Werurwe 1992,aza kwitaba Imana mu mwaka wa 1999 ubu akaba ashyinguwe muri kiliziya ya Cathedrale ya Kibungo. Yasimbuwe mu mwaka waa 1992 na Mgr Frederic Rubwejanga.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodise, mu ijambo rye yavuze ko Musenyeri Joseph Sibomana ibyo yakoze ari ubutwari kandi ko byagakwiye kuba isomo ryo kutareberera ikibi gikorwa ahubwo gikwiye kurwanywa.

Yagize ati” Musenyeri Sibomana yanze gushyira mu bikorwa politike y’iringaniza mu mashuri,mu ishuri rya Seminar nto ya Zaza, ananga kwirukana abakozi bakoraga muri economat Jeneral ya Kibungo muri gahunda y’iringaniza yari yazanwe na Leta y’icyo gihe.

Miss Conginiality w'u Rwanda na we yifatanyije n'abaturage ba Zaza mu gutangira icyunamo ku kwibuka ku nshuro ya 21 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Miss Conginiality w’u Rwanda na we yifatanyije n’abaturage ba Zaza mu gutangira icyunamo ku kwibuka ku nshuro ya 21 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Akaga mu isi ni ukubona ikibi gikorwa ukakirebera cyangwa kubona abantu benshi bitwa beza badakumira ikibi.”

Depite Mukandera Ephigenie,ubwo yatangaga ikiganiro ku mateka yaranze u Rwanda yavuze ko abayobozi bose bayoboye u Rwanda mbere ya jenoside bagiye bashyira mubikorwa umugambi w’abazungu wo gutanya abanyarwanda binyuze mu moko.

Avuga kuri Musenyeri Sibomana Joseph wanze gushyira mu bikorwa politike yo kuringaniza bishingiye ku moko, Depite Mukandera yavuze ko iyo Abanyarwanda baza gukurikiza uru rugero rwa Munsenyeri Sibomana yo kutavangura byari guhuza Abanyarwanda maze Jenoside ntibe.

Yagize ati”Icyaje kubabaza kurusha ibindi ni uko abayobozi ku ngoma zose zabanjirije Jenoside baje bashimangira umugambi w’abazungu w’ivangura, ingengabitecyerezo ya jenoside yashimangiwe nuko n’uwashakaga kutitabira gahunda yo gucamo abanyarwanda ibice yimwaga umwanya,uyitabiriye akabihemberwa.”

Nubwo hashimwe ubutwari bwa mgr Sibomana wayoboraga diyosezi ya Kibungo hari abandi bagawe kubera guhembera amacakubili byabaranze kugera naho muri Jenoside bayijanditsemo bakayigiramo uruhare.

Aha havuzwemo uwitwa Martin Bucyahana waje gushing ishyaka rya CDR mu mwaka wa 1992 n’abandi.

Gahunda zo gutangiza icyunamo mu mudugudu wa Jyambere zatangijwe no gushyira indabo ku rwibutso rwa Zaza rushyinguwemo abazize Jenoside bagera ku bihumbi 11 990.

Abatuye uyu mudugudu bifatanije n’abayobozi ku rwego rw’akarere ka Ngoma ndetse n’izindi nzego zitandukanye.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

ibyo ni bintu byo gushimirwa rwose

hakiza yanditse ku itariki ya: 8-04-2015  →  Musubize

uru ni urugero rwiza yatanze.gusa nk’abanyarwanda dukwiye kihakura isomo.kuko nitudashyira hamwe ngo tumenye aho twavuye habi n’aheza Tijuana bizatugora.mbifurije mwese kwita ku biduhuza aho gushakisha icyo aricyo cyose cyadutanya. proud to be Rwandan.

aliAs yanditse ku itariki ya: 8-04-2015  →  Musubize

Erega Imana Yabajije Imitima Ntiyayiringaniza Nge Reka Mfate Umwanya Mushimire Byumwihariko Kandi Ngaya cyane Abakoze Amarorerwa Mboneraho Gushimira Leta Yubumwe Twese Nkimbaraga Z’URWANDA Intero Ninyikirizo Tuti

Manzi Max yanditse ku itariki ya: 8-04-2015  →  Musubize

uyu mugabo akwiye gushimwa cyane kandi akabera itara abandi mu nzira dukomejemo twiyubaka

muzinga yanditse ku itariki ya: 8-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka