Urubyiruko rugomba kumenya amateka ya Jenoside rukanakuramo amasomo yo kuyirwanya

Urubyiruko rwibumbiye mu itsinda rya Sick City Entertainment, rubicishije mu gikorwa ngarukamwaka rwise ’’OUR PAST’’, ruratangaza ko rwahagurukiye gukangurira bagenzi babo kumenya ukuri ku mateka yaranze Jenoside yakorewe abatutsi, bagakuramo amasomo yo kuyirwanya bivuye inyuma.

Iki gikorwa uru rubyiruko rugize Sick City Entertainment, itsinda rimenyerewe cyane mu gutanga ubutumwa ribicishije mu mbyino, rurateganya kugikora ku nshuro ya kane ku wa Kane tariki ya 9 Mata 2015, kikazabera kuri Sport View i Remera.

Mu Kiganiro na Kigali Today, Intwari Christian, umuyobozi w’iri tsinda, yatangaje ko iki gikorwa ari ingirakamaro ku rubyiruko kugira ngo rumenye amateka yarwo kuko yagoretswe kenshi n’abagome bari bafite inyungu ku giti cyabo, bakarushora mu bwicanyi bwahitanye miliyoni irenga y’abanyarwanda.

Yagize ati “Muri ibi bihe twibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe abatutsi, turagerageza gufatanya na bagenzi bacu b’urubyiruko mu gucukumbura amateka y’igihugu cyacu yagiye agorekwa kugeza atugejeje kuri Jenoside yakorewe abatutsi, kugira ngo tumenye ukuri kandi tubashe gufatira hamwe umwanzuro wo guca amacakubiri, tukubakira ku bunyarwanda kuko aribwo buzatuma dutera imbere”.

Intwari yatangaje kandi ko muri iki gikorwa, usibye gufasha urubyiruko rwavutse mu gihe cya jenoside cyangwa nyuma yayo kumenya amateka mabi yaranze igihugu, bazanakangurira ababyeyi kurushaho kuganiriza abana babo bababwiza ukuri kuri jenoside, ndetse bakazanaboneraho gufasha abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi batishoboye babaremera.

Yanatangaje kandi ko muri uyu mwaka iki gikorwa cyiswe OUR PAST, kitazabera mu Rwanda gusa ahubwo kizabera no mu Mijyi itandukanye yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika nka Oklahoman, New york, ndetse no muri Canada, aho kizayoborwa na bamwe mu banyamuryango batangiranye na Sick City Entertainment mu mwaka wa 2012, bakajya gukomereza amashuri muri ibyo bihugu.

Intwari yanasabye bimwe mu bigo bifite ubushobozi byaba ibya Leta cyangwa se ibyigenga bifite umutima wo gutabara no gufasha abasizwe iheruheru na Jenoside, ko babatera ingabo mu bitugu, kugira ngo bazabashe kugera ku nshingano nziza biyemeje.

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka