Ruhango: Umutima w’urukundo yagaragarijwe ugiye gutuma ashaka umugore
Nshimyumukiza Vénuste w’imyaka 25 y’amavuko utuye mu Kagari ka Gitisi, Umurenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango, aravuga ko nyuma yo gusurwa n’abantu barimo n’abakuze, agiye gushaka umugore kuko yabonyeko atazabura umusabira.
Ibi Venuste yabitangaje ku wa 07 Mata 2015, ubwo yasurwaga n’ikipe y’Imena ikinira mu Karere ka Ruhango, ari nayo akinamo, ikamuha impano zitandukanye zigizwe n’ibiribwa bya Kawunga, umuceri, isukari n’ibindi.
Nshimyumukiza w’impfubyi wibana wenyine, avuga ko yarokotse Jenoside ariko nyuma akabaho mu buzima bubi. Yashimiye ikipe akinamo yagize igitekerezo cyo kuza ku musura mu bihe nk’ibi bimukomereye.
Ati “Ni ubwa mbere nsuwe n’abantu barimo abakuze nkamwe, ndumva binshimishije, nagize igitekerezo cyo gushaka ariko nk’umva ntazabona unsabira, ariko ubwo munsuye, ndumva ngiye gukomeza umugambi wanjye kuko mbona muri mwe harimo abansabira ndetse abandi bakambera abavandimwe”.
Ubuyobozi bw’ikipe y’Imena, buvuga ko bwafashe icyemezo cyo kwishakamo inkunga yo kuremera umunyamuryango wabo kubera gushyigikira gahunda ya Leta igamije kwegera abarokotse Jenoside bakabavana mu bwigunge ndetse bakanaremerwa.
Twahirwa Jean Marie, umuvugizi w’iyi kipe, yagize ati “N’ubwo duhuzwa n’ibikorwa bya siporo, ariko turi abantu, tugomba natwe kugira uwo mutima wo kwibuka amateka yabaye kandi tukanafasha n’abagizweho ingaruka n’ayo mateka”.
Uyu musore akina mu ikipe y’Imena ntoya. Ubuyobozi bw’Imena buvuga ko bwiteguye gukomeza kuba inyuma y’uyu muvandimwe wabo wasigiwe ibikomere na Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka 1994.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
Imena, murasobanutse rwose. Dukomeze twibuke, twiyubaka kandi duhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe abatutsi.
Waouuuuuu mbega byizaaaa imana ibongerere.
ni ibyo pee!! mukomere
ni ukuri iyaba abantu bose bateketezaga gutya ntawakongera kwiheba ko ari wenyine! Iyi équipe imena yagombye kubera urugero izindi équipe cg izindi association zabantu ko zigomba kwita kubanyamuryango bazo,inshuti,abaturanyi,nabanyarwanda muri rusange baba bafite ibibazo bitandjkanye! Ni uko ntazi foot ball ariko nanjye iyi équipe nayikinamo! ariko habita iki ngo ijye mukiciro ko nziko ishoboye muziri mukarere ka Ruhango
Muraho Imena? Mukomereze aho? Ariko se umusaza washotaga cyane witwaga Frodouard ntagihari? Uwaba azi aho ari azamunsuhurize. Mutumye mbakumbura! Courageeeeeeeee.
Imena nabantu babagabo uyu musore ndamuzi twamuhimbaga Kambiyaso kubera ukuntu yakinaga neza uyumusaza barikumwe Emmanuel nawe twajyaga tujya kureba uko akina tukiri abana we yakiniraga amakomine icyo gihe yakundaga abana akatwinjiza. Nandi makipe yabakuze nabigireho . IMENA murabagabo
Venuste courrage kandi ukomere muri ibi bihe turimo. Ikipe y’ imena nayo Imana iyongerere imigisha idafunguye. Muri ikipe isobanutse kdi mukomeze gufasha uwo musore akore ubukwe.