Umwe mu bahanzi bari kubaka izina muri muzika nyarwanda, Alyn Sano, avuga ko akunda guteretwa cyane n’abazungu akenshi bashaka ko aryamana nabo.
Ngarukiye Daniel ni umuhanzi wamamaye mu Rwanda mu Njyana gakondo, aho azwiho ubuhanga mu gucuranga inanga, akomora kuri Sentore Athanase witabye Imana.
Alpha Blondy umuhanzi w’igihanganjye mu njyana ya Reggae, witabiriye Iserukiramuco Ngarukamwaka rya Kigali Up, yatangaje ko yitabiriye iri serukiramuco azaniye Abanyarwanda umusanzu we mu kwimakaza ibyishimo n’umunezero, nyuma y’ibihe bibi bya Jenoside yakorewe Abatutsi bahuye nabyo.
Mutamuriza Anonciata wamenyekanye cyane nka Kamaliza mu ndirimbo zikundwa na benshi kugeza magingo aya, ni umwe mu bahanzi bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu. KT Radio mu kiganiro Ni muntu ki?, yabateguriye icyegeranyo kibagezaho byinshi mutamenye kuri uwo muhanzi. Iyumvire.
Mu myaka 15 ishize umuziki wo mu Rwanda wazamutse mu buryo budasanzwe ufata indi ntera, ku buryo kuri iki gihe bigoye kumenya umuhanzi wihariye isoko kuko barihuriyeho ari benshi.
Irebere kandi uniyumvire aba basaza ubuhanga bafite mu gucuranga iningiri, baririmba indirimbo y’icyongereza utabakekera ko bazi.
Ntibisanzwe kubona abasore biyegurira gucuranga Umuduri, bakanabigira umwuga ngo bibabesheho. Aba bitwa The Real Singers bakaba bagiye kuducurangira imwe mu ndirimbo bise"Umuyobozi wizewe Kagame Paul"
Igifefeko ni imvugo abantu bakoresha bacurika amagambo ku buryo utayimenyereye utabasha kumva ubutumwa buyikubiyemo.
Hatuwezi kurudi nyuma, ni imwe mu ndirimbo nyinshi zateraga imbaraga ingabo za RPF Inkotanyi ku rugamba rwo kubohora igihugu.
Passy wahoze muri TNP afatanije na Butera Knowless bashyize hanze indirimbo yo mu njyana ya Zouk bise "Mbaye Wowe".
Umuhanzi Uwayezu Thierry utuye mu gihugu cya Afurika y’Epfo mu Mujyi wa Cape Town, yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise “Mbabarira”, igamije gukangurira abagabo gucika ku muco wo guca inyuma abo bashakanye.
Benshi bamumenyereye mu itangazamakuru kuri Televiziyo y’u Rwanda, avuga amakuru ndetse anakora ibiganiro bifasha abantu gususuruka.
Never Again ni indirimbo yaririmbwe n’abahanzi bo mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba, yafashaga Ababyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 15.
Niyimbona Jean Pierre uzwi cyane mu muziki nka Kidumu arembeye mu bitaro aho akeka ko yaba yarozwe.
Orchestre Salus Music Band igizwe n’abanyeshuri bakirangiza kaminuza y’u Rwanda, ije kumara inyota abakunzi b’umuziki w’umwimerere, kuko bemeza ko ugenda ukendera.
Abahanzi bazitabira irushanwa ra Primus Guma Guma Super Star ya Munani bamaze kumenyekana mu majonjora yaranzwe no gutungurana.
Abahanzikazi bagize itsinda rya Charly&Nina bongeye gutangaza ko batazitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 2018, amarushanwa banze kwitabira ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.
Abasore bagize itsinda rya Dream Boys bakomeje kwinubira ko igihe cyo kurongora cyabagereyeho, nyamara bakaba barahebye abo bazabana na bo.
Mu myaka isaga 15 ishize, The Ben yari wa muhanzi wari witeguye gukora ibishoboka byose ku rubyiniro, kugira ngo abe yakwishimirwa n’abamureba.
TMC wo mu itsinda rya Dream Boys yaturitse ararira, ubwo yavugaga ku ndirimbo bise "Wagiye Kare", indirimbo avuga ko imwibutsa se witabye Imana TMC afite imyaka 10, ntabashe no kugira amahirwe yo kumushyingura.
Umuhanzi ukomeye wo muri Nigeria Davido yaraye akoreye igitaramo kitabiriwe n’abantu benshi, bitandukanye n’ibyari byitezwe ko kitari bwitabire kubera imvura yari yabanje kugwa.
Abakobwa babiri bagize itsinda Charly&Nina bamaze gutangaza ko batagikorana n’inzu bakoranaga nayo "Decent Entertainment" isanzwe icunga inyungu z’abahanzi.
Somi, Umunyarwandakazi wamamaye mu njyana ya Jazz ku isi, yakoreye igitaramo muri Marriott, cyitabiriwe n’abantu benshi barimo na Madamu Jeannette Kagame.
Umwe mu bahanzi bamaze kwandika izina muri Amerika akaba ari n’Umunyarwandakazi ubayo, Laura Kabasomi Kakoma uzwi nka Somi, arataramira abaturarwanda kuri uyu wa kabiri tariki ya 13 Gashyantare muri Marritott Hotel.
Umuhuzabikorwa w’ikompanyi Clyn Vybz ikora ibikorwa bifitanye isano na muzika, John Nzabanita, aravuga ko abahanzi babiri bakoranaga bahagaritse imikoranire n’iyi kompanyi mu buryo budasobanutse, abahanzi bo bakavuga ko byakozwe impande zombi zibyumvikanyeho.
Jose Chameleon umuhanzi ukomeye wo mu gihugu cy’u Bugande yatunguye abakunzi be muri Kigali, ubwo yabaririmbiraga abasanze i Remera ahazwi nko kwa Jules.
Bamwe mu bahoze babyina imbyino zigezweho (Dance Modernes), baravuga ko izi mbyino ziri kugana mu marembere, bakavuga ko biyemeje kurushaho kuzimakaza mu rubyiruko, kugira ngo mu Rwanda hazanaboneke kabuhariwe muri izi mbyino.
Ushobora kuba warabonye zimwe muri izi modoka mu mihanda ya Kigali ukaba wakwibaza ba nyirazo. Niyo mpamvu Kigali Today yagukurikiraniye bamwe mu basitari bo mu Rwanda n’imodoka batwara.
Urunturuntu rukomeje gututumba hagati y’umuhanzi Sano Alyne n’umuhanzi Rugamba Yverry kubera indirimbo “Naremewe wowe” buri wese yemeza ko ari iye.
Umuhanzi Diamond Platinumz uri mu Rwanda yatangaje ko ibyo abantu bumva mu bitangazamakuru ko akunda gusambana ari ibinyoma ko afite abana batatu gusa, akaba nta mugore arashaka.