Bagenzi Bernard, ufite inzu itunganya umuziki yitwa ‘Incredible Records’, yavuze kugeza n’ubu atazi impamvu itsinda rya Active bakoranye akabazamura mu ruhando rwa muzika nyarwanda, ryahisemo kujya gukorera muri ‘Infinity Records’ ntacyo bapfuye.
Sano Patrick ni umwe mu bakora umuziki mu Rwanda wemeza ko yabitangiye mu mwaka wa 2007, akaba yarakoranye n’abantu benshi batandukanye b’ibyamamare hano mu Rwanda.
Umuhanzi Mexance Irakunda yaririmbye indirimbo yise “Niyibigena” agamije kwigisha abantu bose ko nta muntu uhitamo ubuzima avukiramo kandi ko ubuzima buhinduka igihe cyose bitewe n’uko umuntu yabukoresheje.
Bwa mbere umuhanzi Diamond Platnumz yavuze uko nyina yarwaye mu mpera za 2013 kugenda bikamunanira.
Mu rwego rwo kuguma kuba ku isonga mu baraperi bo nu Rwanda, umuhanzi Jay Polly aratangaza ko agiye kubaka studio ya mbere muri iki gihugu izaba ikora indirimbo mu buryo bw’amashusho (Video) ndetse n’iz’amajwi (audio).
Ubwo yari ari mu kiganiro cya Buracyeye cya KT Radio, umuhanzi Muchoma Mucomani apfukamye azamuye amaboko asaba imbabazi abantu bababajwe no kuba mu ndirimbo ye ‘Ni Ikibazo’ yaragaragaye ashwanyaguza Bibiriya, akayitwika akanayihamba.
Kwandika indirimbo biri mu byinjiriza amafaranga abazandika, bikarushaho iyo babasha kuzigurisha ziri mu majwi.
MPC Padiri utangiye kwamamara mu muziki w’u Rwanda, agiye gushyira hanze indirimbo yakoranye na Sergent Major Robert wamamaye ku izina rya Sergent Robert kubera morale ye n’indirimbo ze zikundwa na benshi.
Umuhanzi Uwimana Francis ukoresha izina rya Fireman mu muziki, ngo ahora ababazwa no kuba adafite umuntu n’umwe yita uwo mu muryango we cyangwa mwenewabo, kuko benshi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umuhanzi Itahiwacu Bruce, uzwi nka Bruce Melodie, yinjiye mu njyana gakondo atari amenyereweho, avuga ko agiye gukora indirimbo nyinshi zibyinitse Kinyarwanda.
Umuhanzi Safi Madiba, yongeye kwisuganya asubira muri studio akora indirimbo yise ‘Sound’, nyuma yo kugira ibibazo by’urushako byatumye aba nk’uhagarika imishinga ye y’umuziki.
Umuraperi Uwimana Francis wamenyekanye nka Fireman avuga ko kuba umuntu uzwi bituma ikintu kibi akoze kigaragara nabi cyane kurusha abandi, akavuga ko yiteguye gutanga ibishoboka byose ngo abeho ubuzima busanzwe adafatwa nk’icyamamare.
Umuhanzi wa hip hop Amag The Black, yagaragaje kutishimira abahanzi baharaye umuco wo kuririmba indirimbo yita ko zishishikariza abantu kwishora mu ngenso z’ubusambanyi, akavuga ko abahanzi bahisemo inzira yo koreka urubyiruko.
Hashize iminsi hasohoka indirimbo zitandukanye, abazumva bakavuga ko harimo amagambo y’ibishegu cyangwa se amagambo y’urukozasoni, abandi bakavuga ko ntacyo zitwaye ahubwo ko ari imyumvire y’abantu itandukanye.
Minsitiri w’Ubuzima muri Kenya, Mutahi Kagwe, yatangaje ko atewe impungenge no kuba indirimbo ikunzwe cyane yitwa ‘Jerusalema’ irimo gutuma abantu batubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 mu duce tuberamo ibikorwa by’imyidagaduro.
Umuryango mushya w’ umuhanzikazi Nick Minaj n’umugabo we Kenneth Petty, bibarutse umwana tariki ya 20 Nzeri 2020, ariko kuva icyo gihe amazina n’igitsina cy’umwana byari bitaramenyekana.
Umuhanzikazi ukizamuka Ivy Kerubo yatangaje ko afite inzozi zo guhagararira Abanyarwanda mu muziki mpuzamahanga, kubera kuririmba Ikinyarwanda neza, Igiswayire ndetse n’Icyongereza.
Umuhanzi Nizeyimana Didier wamenyekanye ku izina ry’ubuhanzi nka Muchoma Muchomani, Young Billionaire, Kabwera, n’andi mazina menshi, yatangaje ko yifashishije videwo igaragaramo umusore usa n’uwasinze mu rwego rwo kugaragaza ibibazo biba biri ku isi.
Umuhanzi uri kwigarurira imitima ya benshi muri iyi minsi, MPC Padiri, yamaze kwerekeza mu gihugu cya Tanzania aho yagiye gukora amashusho y’indirimbo “I miss you”.
Umunyamerika Robert Sylvester Kelly, wamenyekanye mu muziki nka R Kelly, ntakigaragara mu ruhando rw’abanyamuziki bakunzwe, kuko ari muri gereza aho akurikiranyweho ibyaha byo guhohotera no gufata ku ngufu abantu banyuranye, barimo n’abana.
Mu gahinda kenshi n’amarira, umuririmbyi wo muri Repubulika iharanira demolarasi ya Kongo Koffi Olomide, abicishije kuri facebook yavuze ko nyina umubyara yapfuye.
Umwami w’injyana ya ‘Coga style’ Mazimpaka Rafiki, yashyize umukono ku masezerano y’imikoreranire y’imyaka itanu n’inzu itunganya umuziki mu Busuwisi yitwa ‘Brotherhood Record’, yiyemeza kongera kuyobora muzika nyarwanda.
‘More Events’ itegura ibitaramo bitandukanye by’umiziki yazanye irushanwa ryo kuririmba ryitwa ‘The Next Pop Star’, aho uzatsinda azahembwa miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda.
Nyuma y’imyaka 40 John Lennon yishwe na Mark Chapman, amurashe amusanze iwe mu rugo, yongeye kumvikana avuga ko nta mpamvu ikomeye yatumye yica Lennon, ahubwo ko yabikoze kugira ngo nawe yamamare.
Nyuma y’amezi make atandukanye n’umuraperi Jay Polly, Uwimbabazi Sharifa yambitswe impeta n’umukunzi we mushya biyemeza kubana nk’umugore n’umugabo.
Ikamba rya purasitike (plastic) umuraperi Notorious B.I.G yamabaye ari kwifotoza iminsi itatu mbere y’uko apfa, ryagurishijwe muri cyamunara arenga igice ya miliyoni y’amadorali ya Amerika.
Nemeye Platini usigaye akoresha izina ry’ubuhanzi rya Platini P yavuze ku bavuga ko abahanzi b’ubu bakoresha amagambo y’urukozasoni abandi bita ibishegu, asobanura ko na kera byahoze mu Kinyarwanda.
Mu mvugo y’ubu gushyira hanze indirimbo nshya babyita ‘gukubita hanze cyangwa hasi umuzigo’, Alyn Sano akaba yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Perimana’, nyuma y’indirimbo ‘Amabara’ yari imaze iminsi ashyize hanze.
Umuraperi Jay Polly kuri ubu arabarizwa i Dubai aho yajyanye n’itsinda rye gushaka ibikoresho bya studio ye nshya y’amajwi n’amashusho.
Umuhanzi Rich Malik utangiye kwamamara kubera ijwi rye yatangaje ko yakoze indirimbo Umuhanda atagamije gusubiza Igare ya Mico The Best.