Umunyamakuru, umunyamuziki akaba n’umushyusharugamba Kasirye Martin wamamaye ku izina rya MC Tino, yamaze gushyira umukono ku masezerano yo gukorera KT Radio, Radio y’ikigo cy’itangazamakuru cya Kigali Today Ltd.
Makanyaga Abdul w’imyaka 74 y’amavuko ni umuhanzi n’umucuranzi mu myaka isaga 50 ishize, akaba afite amateka akungahaye mu muziki w’u Rwanda dore ko afite indirimbo nyinshi zakunzwe kuva kera zimenyerewe ku izina ry’ibisope.
Nzayisenga Sophie ni umubyeyi wubatse ufite imyaka 43 akaba umuhanzi gakondo n’umucuranzi w’inanga wabigize umwuga akiri umwana muto.
Umuziki wa Butera Knowless ntukunzwe mu gihugu cy’u Rwanda gusa, ahubwo warenze n’imbibi zarwo, kuko uwo muhanzi w’Umunyarwandakazi aherutse guhabwa igihembo cy’umuhanzi w’ukwezi w’umugore wahize abandi, igihembo gitegurwa na ‘Zikomo Africa Awards’ kigategurirwa muri Zambia.
Umubare w’abakobwa n’abagore bajya mu mwuga wo kuvanga imizi (deejays) wagiye uzamuka uko imyaka ihita indi igataha, kandi bagiye bagaragaza ubushobozi mu gukora uwo mwuga, ku buryo bamwe bagiye bagaragara mu bitaramo bitandukanye kandi bikomeye hirya no hino mu gihugu.
Umuraperi w’Umunyamerika, Kanye West, yahinduye izina ku mugaragaro, ubu akaba asigaye yitwa Ye.
Mugisha Benjamin uzwi ku izina ry’ubuhanzi nka The Ben, yambitse impeta umukunzi we Uwicyeza Pamella.
Umuhanzi mpuzamahanga ufite inkomoko mu Rwanda, Stromae, nyuma y’imyaka igera kuri 6 adasohora indirimbo yongeye kubwira abakunzi be ko agihari.
Umuhanzi The Ben, yafashe urugendo mu ibanga ruva muri Amerika yerekeza mu birwa bya Maldives, bakunda kwita ‘Ibirwa by’urukundo’ ajya guhura n’umukunzi we Pamella.
Umuhanzi Mukankuranga Marie Jeanne bakunze kwita Mariya Yohana, ni umwe mu Banyarwanda bagize uruhare rukomeye mu rugamba rwo kubohora Igihugu, ndetse na we ubwe akaba yari afite abana bagiye ku rugamba nyirizina guhera mu ntangiriro za (1987-1990), kugeza muri Nyakanga 1994 ubwo ingabo za FPR Inkotanyi zahagarikaga Jenoside (…)
Umuhanzi Mako Nikoshwa ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakunzwe n’abatari bake mu bihe bishize bitewe ahanini n’ubutumwa buba mu bihangano bye. Bimwe muri byo ni nk’indirimbo Agaseko, Umutima waraye Umpondagura, Nkunda Kuragira n’izindi zitandukanye.
Nk’uko bigaragazwa na raporo ya ‘Rolling Stone’, indirimbo za R. Kelly z’amajwi n’iz’amashusho, zihererekanywa binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga, zavuye kuri miliyoni 11.2 zigera kuri miliyoni 13.4 mu cyumweru kimwe gusa.
Umunyamuziki ukora injyana ya Afrobeats ukomoka muri Nigeria, Tiwa Savage, yatangaje ko atazatanga amafaranga yaciwe n’abakwirakwije amashusho ku mbuga nkoranyambaga amugaragaza akora imibonano mpuzabitsina.
Umuhanzi Uwamariya Joseph bakundaga kwita ‘Salton’ yavukiye ahahoze ari muri Komini Nyabikenke, Perefegitura ya Gitarama (Akarere ka Muhanga) mu 1954 atabaruka muri 2009 azize uburwayi butunguranye nk’uko bivugwa na Niyotwagira Léocadie bashakanye.
Urubuga nkoranyambaga rwa YouTube rwahagaritse shene ebyiri z’umuhanzi R. Kelly, nyuma yo guhamwa n’ibyaha icyenda mu kwezi gushize, byo gusambanya abantu ku gahato.
Kagame Alexis akaba impanga ya Kagambage Alexandre, na we yari umuhanzi kimwe n’umuvandimwe we gusa bagatandukanira ku kuba Kagambage yari yarabigize umwuga, Kagame akabikora mu rwego rw’amarushanwa gusa cyangwa akijyanira indirimbo ze kuri Radio Rwanda ku buntu, kuko nta na album (cassette) yigeze akora.
Tariki 27 Nzeri 2021, nibwo umuhanzi w’icyamamare, Robert Sylvester Kelly uzwi nka R. Kelly ukomoka muri Amerika, wamamaye muri muzika ku isi mu njyana ya R&B, yahamijwe ibyaha byo gusambanya abagore ku ngufu yitwaje ubwamamare bwe, mu rukiko rwo muri New York, igihano yakatiwe kikazamenyekana muri Gicurasi 2022.
Ragera Jean de Dieu ni umwe mu baririmbyi ba Orchestre Nyampinga yamamaye cyane mu Rwanda ahagana mu myaka ya 1980 kugeza mu 1990, by’umwihariko ahahoze ari muri perefegitura ya Butare (Huye) aho yaboneye izuba.
Umuhanzi Bigirimana Fulgence uzwi ku ndirimbo zifite amagambo y’urukundo, uwo bakunze gutazira ‘Nyirimitoma’, avuga ko indirimbo ze zose zifite amateka ajyanye n’ubuzima yabayemo, ubu akaba agarutse mu muziki nyuma y’imyaka isaga 10 awuhagaritse.
Umuhanzikazi Vanessa Mdee ukomoka mu gihugu cya Tanzania yabyaye imfura ye y’umuhungu abyaranye n’umukunzi we Rotimi, uyu akaba umuhanzi ndetse n’umukinnyi wa filime. Aba bombi bibarutse umwana wabo nyuma y’uko hari hashize ukwezi batangaje ko bitegura kwibaruka. Aba kandi babyaranye nyuma y’imyaka ibiri bakundana.
Icyamamare muri muzika, Britney Spears, yongeye guhabwa uburenganzira bwo gucunga imitungo ye nyuma yuko urukiko rwa Los Angeles rwambuye inshingano se umubyara wari usanzwe ayicunga, gusa ruvuga ko hazashakwa umuhanga mu icungamutungo uzajya amufasha.
Itsinda ry’abasore baririmba indirimbo zo kuranya no guhimbaza Imana, Messengers Singers, rikorera ivugabutumwa ry’indirimbo muri Eglise Adventiste Francophone de Kigali, nyuma y’uko basohoye indirimbo ryise ‘Urahambaye’ igakundwa na benshi, bagiye gutaramira abakunzi babo kuri YouTube.
Sentore Athanase, umwe mu bahanzi b’abahanga basize umurage ukomeye mu buhanzi gakondo nyarwanda, ni se wa Massamba Intore, akaba sekuru wa Jules Sentore, na bo bakaba abahanzi mu njyana ikomatanyiriza hamwe gakondo, nyafurika n’iya kizungu.
Umuhanzi w’icyamamare, Robert Sylvester Kelly uzwi nka R. Kelly ukomoka muri Amerika, icyamamare muri muzika ku isi mu njyana ya R&B, yahamijwe ibyaha byo gusambanya abagore ku ngufu yitwaje ubwamamare bwe, ku wa mbere tariki ya 27 Nzeri 2021 mu rukiko rwo muri New York. Igihano yakatiwe kizamenyekana umwaka utaha mu (…)
Bwanakweri Nathan wabayeho kuva mu 1922 kugeza muri 2003, yari umuhanzi, umuririmbyi, umubyinnyi n’umutoza wo mu rwego rwo hejuru, akaba yaramamaye cyane mu Itorero Gakondo ry’Igihugu ry’Urukerereza ryakomotse ku matorero atandukanye arimo iry’Urukatsa ryari irya Bwanakweri ryagiye bwa mbere muri Canada mu 1967.
Kirusu Thomas ni umwe mu bahanzi gakondo u Rwanda rukesha ibihangano byinshi birimo inyigisho zitandukanye, cyane cyane izirebana n’ubuzima bwa buri munsi n’izikangurira abantu kwitabira umurimo by’umwihariko ubuhinzi.
Karasira Jean Jacques ni umwe mu bari bagize Orchestre Pakita yamamaye cyane ahagana muri za 80, mu ndirimbo nka Kanyota, Kariya gacaca, Leoncia, Icyampa umuranga, Mutima ukeye n’izindi.
Intore Masamba, wamenyekanye cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo izijyanye n’umuco, yavuze ko “hari abantu benshi babonye za miliyoni z’amafaranga bazikuye mu ndirimbo ze kuri ‘YouTube’ atabibahereye uburenganzira”, ariko ngo nta kibazo abibonamo kuko atari abizi.
Umuhanzi Ngabo Medard uzwi nka Meddy yashyize hanze indirimbo ‘Queen of Sheba’ nyuma yo gusohora indi yakunzwe cyane ‘My Vow’.
Nyuma yo gusohora indirimbo “I miss you”, ubwo umuhanzi MPC Padiri yari agowe no kumenya amakuru y’umuhungu wagiye mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi akayoberwa irengero, yashyize hanze indi ndirimbo amaze kumubona.