Umuhanzikazi Taylor Swift yanditse amateka adasanzwe yo kuba umuhanzi wa mbere ufite indirimbo 10 zikunzwe ku rutonde rw’indirimbo 100 zikunzwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ‘Billboard Hot 100’.
Umuraperi Kirshnik Khari Ball w’imyaka 28, wamenyekanye cyane nka Takeoff mu itsinda rya Migos, yapfuye nyuma yo kuraswa mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri i Houston.
Umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Nigeria David Adeleke uzwi cyane nka Davido, ari mu kababaro gakomeye nyuma yo gupfusha umwana w’umuhumgu witwa Efeanyi Adeleke w’imyaka itatu, yabyaranye na Chioma Rowland.
Umuhanzi usanzwe uririmba indirimbo zihimbaza Imana, Patient Bizimana, yamaze kujya gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yasanze umugore we Gentille Uwera Karamira.
Umuhanzi Fally Ipupa yihanganishije imiryango y’abantu 11 bapfiriye mu gitaramo yakoreye i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku wa gatandatu tariki 29 Ukwakira 2022.
Umuraperi Ndayishimiye Malik Bertrand uzwi ku izina rya Bull Dogg yagaragarijwe urukundo rukomeye n’abakunzi b’umuziki batuye i Dubai mu gitaramo ‘East African Show’.
Mu ibaruwa umuhanzi Niyo Bosco yandikiye sosiyete MI Empire yakoranaga na yo asezera, yatanze impamvu ebyiri zatumye ahitamo gutandukana na Mulindahabi Iréné bari bamaze igihe bakorana, zirimo kuba hari amafaranga bumvikanye adahabwa.
Nyuma y’igihe kinini bivugwa ko Symphony Band itabanye neza n’umuhanzikazi Uwayezu Ariel [Ariel Wayz] bahoze babana mu itsinda bagatandukana mu 2020, ubu bagiye guhurira mu gitaramo kimwe cyateguwe n’iri tsinda.
Umuhanzi Dusenge Eric uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Alto, yasohoye indirimbo y’urukundo yise Molisa, izafasha abakundana kujya babwirana amagambo meza aryoheye umutima.
Umutekamutwe wibye indirimbo 14 zirimo iz’umuhanzi Ed Sheeran akazigurisha zitarasohoka yakatiwe gufungwa amezi 18.
Mu nkuru Kigali Today iherutse gutangaza ijyanye n’ikiganiro yari yagiranye n’umuhanzi Mahoro Isaac, yari yavuze ko yitegura gusohora indirimbo nyinshi, harimo izo yari yarasohoye mu buryo bw’amajwi gusa, akaba ashaka kuzikorera amashusho, ndetse n’izo yari afite zanditse gusa, azasohora zitunganyijwe.
Umuhanzi Aline Gahongayire yateguye igitaramo cyo gushima Imana, kizaba tariki 30 Ukwakira 2022 muri Serena Hotel, kirimo amatike atandukanye harimo n’ay’ibihumbi 150Frw.
Umuhanzi Muragwa Felix na mugenzi we Diane Nyirashimwe basanzwe baririmba indirimbo zo guhimbaza Imana, bahuje imbaraga bashyira ahagaragara amashusho y’indirimbo bise ‘Amahoro Masa’.
Tariki 18 Ukwakira 2007, tariki 18 Ukwakira 2022, imyaka 15 irashize umuhanzi Lucky Philipe Dube atabarutse.
Umuhanzikazi Gusenga Munyampundu Marie France uzwi nka France Leesa uri mu bakobwa bakomeje kugaragaza ejo heza muri muzika Nyarwanda, yavuze ku mbogamizi zimuzitira mu muziki, ariko yizeza abakunzi be ko yagarutse.
Rwangabo Byusa Nelson, usanzwe uzwi mu muziki w’u Rwanda nka Nel Ngabo akaba umwe mu bagezweho muri iki gihe, yatangaje ko yatunguwe no gusanga umuziki we muri Canada uzwi ku rwego rwo hejuru.
Umunye-Congo Kayenga Dembo Ibrahim uzwi ku izina rya Tam Fum, ni umucuranzi wo mu rwego mpuzamahanga wacuranganye n’abahanzi batandukanye mu Rwanda, by’umwihariko akaba yaramenyekanye cyane mu ndirimbo ya Karemera Rodrigue yitwa ‘Indahiro’, kubera umurya wa gitari solo uteye ukwawo yashyizemo na n’ubu utajya upfa kwiganwa (…)
Umuhanzikazi w’icyamamare ukomoka muri Tanzaniya Zuhura Othman Soud uzwi cyane ku izina rya Zuchu, yashyizwe mu bahatanira ibihembo bya MTV Europe Music Awards 2022 (MTV EMA 2022).
Umuhanzi Nkomeje Landouard wanakoreraga Radiyo Rwanda (ORINFOR), yavukaga muri Komine Buringa, Perefegitura ya Gitarama, ubu ni mu Murenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga.
Abanyempano 22 mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ni bo batsindiye guhagararira intara y’Iburasirazuba mu cyiciro cya mbere cy’amarushanwa yiswe "Rise and Shine Talent Hunt", ritegurwa na Rise and Shine World Ministry.
Umuhanzi Nyarwanda ‘Afrique’ yatangaje ko mukuru we yitabye Imana kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Ukwakira 2022, azize impanuka.
Umuyobozi w’inzu itunganya imiziki ya Kina Music, Ishimwe Clement, yatangaje ko igiye kwagurira ibikorwa byayo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Umuhanzi akaba n’umuraperi Khalfan Govinda umaze kwigarurira imitima y’abatari bake, yavuze bamwe mu baraperi akunda barimo na Riderman, ufatwa nk’umwami wa Hip Hop mu Rwanda. Khalfan Govinda, yabigarutseho mu kiganiro Dunda Show kuri KT Radio aherutse kugirana na MC Tino.
Umuhanzi Bonhomme uririmba indirimbo zo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi n’indirimbo zivuga ubutwari bw’Inkotanyi, yasohoye indirimbo ikubiyemo ubutumwa bugenewe abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Umuryango witwa Rise and Shine World Inc. wateguye igikorwa cyo gushaka abanyempano mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana cyiswe ’Rise and Shine Talent Hunt Season 1’ aho uwa mbere azahembwa miliyoni 10Frw.
Umuhanzi Noble Zogli uzwi nka Nektunez, akaba n’umwe mu batunganya indirimbo utuye i Atlanta muri Amerika ariko ufite inkomoko muri Ghana, yasinyanye amasezerano n’inzu ifasha abahanzi yitwa Konvict Kulture y’icyamamare, Akon.
Nyuma yo gufatanya n’abahanzi Gatolika mu ndirimbo ’Byose bihira abakunda Imana’ na ’Dore Inyange yera de’ muri uyu mwaka, umuhanzi Aline Gahongayire avuga ko azakorana n’abantu bose basenga.
Umukinnyi wa filime akaba n’umunyamideli, Judith Niyonizera, wahoze ari umugore wa Niyibikora Safi Madiba waririmbaga mu itsinda rya Urban Boys, yahishuye indirimbo akunda y’uwahoze ari umugabo we. Judith, usanzwe utuye muri Canada, yabigarutseho ku wa Kane tariki 29 Nzeri, ubwo yari mu kiganiro Dunda Show kuri KT Radio na (…)
Artis Leon Ivey Jr wamamaye cyane ku izina rya Coolio mu muziki by’umwihariko mu njyana ya Rap, yitabye Imana afite imyaka 59.
Umuhanzi Bruce Melody ubu agaragaraho ibishushanyo adasanzwe azwiho, harimo ibigaragaza amasura y’abana be. Bruce Melody amaze iminsi mu mahanga mu bikorwa byo kumenyekanisha indirimbo ‘A l’aise’ yakoranye na Innoss’B wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.