Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 14 Kanama 2022, nibwo Nyina w’umuhanzi Ngabo Medard Jobert uzwi nka Meddy yitabye Imana.
Hategekimana Thomas, umwe mu batangiranye na Korali Abagenzi yo ku Muhima mu itorero ry’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi, ni we ugaragara bwa mbere mu mashusho yo kuri televiziyo mu ndirimbo yamamaye cyane yitwa ‘Ni iki watanze mwana wa Adamu’.
Umuhanzi w’indirimbo gakondo Jules Sentore agiye gutaramira Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga baba hanze y’u Rwanda ku mugabane w’i Burayi. Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, yavuze ko ateganya kugenda mu kwezi kwa cyenda.
Nyiransengiyumva Valentine uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Vava umaze iminsi agaragara ku mbuga nkoranyambaga mu ndirimbo ye ‘Dore imbogo dore impala, Huhhh, Huhhhhhhh yatangaje ko mu bahanzi afana harimo na Rick Ross.
Tuyisenge Landuard ni umwogoshi wabigize umwuga kuko yogosha abantu batandukanye barimo n’ibyamamare (Abasitari) batandukanye barimo abo mu Rwanda no mu mahanga. Tuyisenge uzwi ku izina rya Lando The Barber, yatangiye umwuga wo kogosha mu mwaka wa 2012, kuri ubu akaba amaze imyaka 10 yogosha ariko akaba yaratangiye (…)
Padiri Nyombayire Faustin ubarizwa muri Diyosezi ya Byumba mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyarugu, amaze guhanga indirimbo zisaga 60 mu myaka irenga 40 amaze akora ubuhanzi.
Uwacu ni indirimbo nshya Padiri Jean François Uwimana yasohoye mu njyana gakondo nyarwanda ivanze na R&B. Mu mashusho y’indirimbo, Padiri agaragara abyinana n’abazungu kinyarwanda.
Umuhanzi w’injyana Gakondo, Ngarukiye Daniel, avuga ko afite umuzingo w’indirimbo 20, akaba azasubira mu Bufaransa amaze kuzimurikira Abanyarwanda.
Umuhanzi w’Umunyarwanda ukorero indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana muri Canada, Gentil Misigaro, avuga ko gukora uwo murimo wo kuramya binyuze muri muzika bisaba amasengesho, kubaha buri wese ndetse no kwicisha bugufi.
Umuhanzi Kalimba Ignace yahimbye indirimbo 93 ziririmbwa muri Kiliziya Gatolika ndetse ubu zikaba zarasakaye hose mu Rwanda no hanze y’Igihugu. Mu kiganiro uyu mugabo aherute kugirana na KT Radio cyizwi ku izina rya Nyiringanzo avuga ko indirimbo ye ya mbere yayisohoye mu mwaka wa 1985.
Ugitunguka ahabereye igitaramo cyateguwe na Massamba Intore kuri Camp Kigali, cyaraye kibaye mu ijoro ryo ku wa 8 Nyakanga 2022, wahitaga ubona uburyo hateguwe mu mabara y’imyambaro ya Gisirikare ndetse hamwe hagaragaraga ishusho y’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame, kikaba cyanyuze abacyitabiriye urebye uko bari (…)
Kuri uyu wa Kane tariki 30 Kamena 2022, Umuraperi w’Umufaransa, Laouni Mouhid, uzwi ku izina ry’ubuhanzi nka La Fouine, yagiranye ikiganiro n’Abanyamakuru mu Mujyi wa Kigali, asobanura uko yiteguye gususurutsa abaza kwitabira ibitaramo byiswe ‘Africa in Colours festival’, biteganyijwe gutangira uyu munsi bikazarangira ku (…)
Umuririmbyi w’Umunyamerika, Robert Sylvester Kelly, umenyerewe nka R. Kelly, yakatiwe igihano cyo gufungwa imyaka 30 muri gereza, kuko yakoresheje ibyo kuba ari icyamamare bigatuma akorera abana n’abagore ihohotera rishingiye ku gitsina.
Umuririmbyi R. Kelly kuri uyu wa Gatatu ni bwo aza gukatirwa igifugo kiri hejuru y’imyaka 10, nyuma y’amezi icyenda ahamwe n’ibyaha byo gusambanya abagore n’abana ku gahato.
Umuhanzi w’Umunyarwandakazi, Clarisse Karasira usigaye utuye muri Amerika n’umugabo we Ifashabayo Dejoie, bibarutse umwana w’umuhungu, maze bandika ko bahaye Imana icyubahiro ndetse bashimira abantu babasengeye.
Umuhanzi Kayirebwa Cécile uba mu Bubiligi, avuga ko abantu benshi batazi kuvuga izina rye uko riri, we akabyita gushyoma kuko barivuga barigoreka, ukaba nta gisobanuro waribonera mu Kinyarwanda.
Niyifasha Esther, Umukobwa w’imyaka 22, uvuka mu Murenge wa Muhondo mu Karere ka Gakenke, avuga ko mu mibereho ye yakuze akunda gucuranga inanga nyarwanda, akemeza ko yiteguye kuyibyaza umusaruro ikazamugeza ku rwego ruhanitse kandi ikamutunga.
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 01 Mata 2022, nibwo Umuhanzi w’icyamamare Ngabo Medard Jobert uzwi nka Meddy, yashyize ahagaragara amafoto ariho n’amazina y’imfura ye aherutse kwibaruka, akaba yaramwise Myla Ngabo.
Teta Diana, umuhanzi nyarwanda wamamaye mu njyana gakondo akaba asanzwe anakorera umuziki we ku mugabane w’u Burayi, yatangarije abantu bose bibaza ku buzima bwe bw’urukundo, ko ari umukobwa ukuze kandi mwiza ushoboye kwihitiramo gukundana n’uwo ashaka, bityo ko atakora ubukwe rwihishwa.
Umuhanzi w’icyamamare, Ngabo Medard Jobert uzwi nka Meddy, yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze, ifoto y’umugore we Mimi Mehfira, igaragaza ko atwite ndetse bari bugufi kwibaruka.
Padiri Kabarira Viateur ni umwe mu bakirigitananga u Rwanda rutazigera rwibagirwa kubera ubuhanga no gushyenga cyane mu bihangano bye. Hari abajyaga bibwira ko yari umusaza rukukuri kubera ijwi rye, nyamara yaratabarutse ataragira imyaka 50 nk’uko byemezwa n’umwe mu bamukomotseho amaze kuva mu bupadiri.
Rose Muhando, umuhanzikazi wamamaye mu ndirimbo zo kuramya Imana, yamaze kugera i Kigali aho aje gutaramira Abanyarwanda bazitabira igitaramo azakorera kuri Canal Olympia ku i Rebero.
Abanyempano batsinze amarushanwa yabaye mu gihe Abanyarwanda bari muri Guma mu Rugo kubera icyorezo cya Covid-19 baratangazwa kuri iki Cyumweru tariki 06 Werurwe 2022.
Indirimbo yari itegerejwe kubera ko Knowless uzwi nka Butera Jeanne d’Arc yari yateguje abakunzi be ko iri hafi gusohoka, yagiye hanze aho mu mashusho agaragara ari mu ngobyi bamuteruye.
Umuhanzi Phocas FASHAHO yabaye umunyamakuru kuri Radiyo na Televiziyo by’u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi (1991-1992), nyuma aza kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) aho yakoze kuri Radiyo Ijwi rya America VOA (1996 - 2007).
Umuhanzi umaze kwandika izina hano mu Rwanda Niyo Bosco yashyize hanze indirimbo ‘Urwandiko’ akebura abantu bibagirwa aho bavuye iyo bamaze kubona ibintu cyangwa se iyo bamaze gukira.
Umuhanzi Eliazar Ndayisabye yasohoye indirimbo yise ‘Imana ni yo nkuru’, ashimira Imana irokora abantu mu bibazo byabo bitandukanye, kabone n’ubwo abantu baba bamaze kwiheba nta kindi cyizere bari bagifite.
Ku wa Gatandatu tariki 19 Gashyantare 2022, nibwo i Rebero ahazwi nko kuri Canal Olympia, habereye igitaramo Drip City Concert, aho umuhanzi mukuru yari Ruger.
Umuhanzi ukunzwe mu njyana gakondo, Clarisse Karasira, yateranye imitoma n’umugabo we bashimangira ko isezerano bagiranye bakirikomeyeho, kandi ko bakomeje kwibera mu munyenga w’urukundo kuva babana.
Jane Uwimana ni umunyamakuru ndetse akaba n’umuririmbyi uzwi cyane mu gusubiramo indirimbo z’abandi bahanzi akoresheje umuziki (instrumental) ibizwi nka Karaoke.