Umuhanzi uhimbaza Imana, Mazimpaka Cadet, yahuje imbaraga na Gahongayire Aline basohora indirimbo bise “Ndi amahoro” ihumuriza abantu baca mu bikomeye, ko Uwiteka ari mu ruhande rwabo.
Hashize iminsi humvikana amakuru ko abo bahanzi Juno Kizigenza na Ariel Wayz bashobora kuba bahujwe n’ibindi birenze umuziki, ibyo bikaba byaratangiye kuvugwa nyuma y’uko basohoye indirimbo bakoranye bise ‘Away’.
Larry Rudolph yeguye ku mirimo ye nyuma y’imyaka 25 ya serivisi nziza kandi z’ubudahemuka yahaye umuhanzi Britney Spears nka ‘manager’, cyangwa se ushinzwe gucunga ibijyanye n’ubuhanzi by’uwo muririmbyi.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, ku mugoroba wo ku cyumweru tariki 4 Nyakanga 2021, Mico The Best yatangaje ko yambitse impeta uwo bitegura kurushinga.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze umuhanzi Nsengiyumva François wamenyekanye kw’izina rya Gisupusupu, kubera indirimbo yamumenyekanishije.
Umuhanzi ukomeye ukomoka mu gihugu cya Nigeria witwa Damini Ebunoluwa, uzwi nka Burna Boy yongeye kwegukana kimwe mu bihembo bikomeye bitangirwa muri Amerika bizwi nka BET Awards ahigika abahanzi bakomeye nka Wizkid, Aya Nakamura (France), Diamond Platnumz (Tanzania), Emicida (Brazil).
Umuhanzi Sekamana Kevin uzwi kw’izina rya Ish Kevin na bagenzi be bari mu Maboko ya RIB kuva ku itariki ya 25 Kamena 2021, bakaba bakekwaho gukoresha ibiyobyabwenge.
Mu gihe byari bimaze iminsi bihwihwiswa ko umuhanzi Gatsinzi Emery uzwi ku izina rya Riderman yaba yarabyaye abakobwa b’impanga, yashyize arabyemeza abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram.
Benshi bakunze kwibaza ku myandikire y’umuhanzi Mico the Best, akaba yasobanuye ko ibihangano bye biba bigomba kugira umwihariko, nk’uko yabigarutseho mu kiganiro kuri Kt Radio kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Kamena 2021.
Padiri Uwimana Jean François usanzwe aririmba indirimbo zo mu njyana ya Rap zihimbaza Imana, yamaze gushyira hanze indirimbo yitwa ‘Igitangaza’ aho yabyinanye n’abazungu bo mu gihugu cy’u Budage aho ari gukomereza amasomo ye.
Umuhanzi Bushayija Pascal wamamaye mu ndirimbo yamenyekanye hambere yitwa ‘Elina mwana nakunze’, yasohoye indirimbo nshya yitwa “Ndishakira uwanjye”.
Umuhanzikazi Butera Knowless aravuga ko uwamushinje ubwambuzi amubeshyera kuko atamuzi, akaba nta n’amafaranga yigeze ahabwa n’uwo muntu.
Umuhanzi Bob Marley wamamaye cyane mu njyana ya Reggae kugeza ubwo banamwitiriye umwami wa Reggae abandi bakamufata nk’umuhanuzi, bimwe mu byaranze ubuzima bwe iruhande rw’umuziki ni ugukundwa cyane n’abakobwa n’abagore. Hari n’amakuru yemeza ko yigeze gucudika n’umukobwa wa Omar Bongo wari Perezida wa Gabon (1967-2009)
Umuhanzikazi Teta Diana wamamaye mu ndirimbo gakondo, akaba yibera muri Suwede (Sweden), yashyize ahagaragara umuzingo (album) mushya w’indirimbo warutegerejwe n’amatsiko menshi.
Inkuru ivuga urupfu rwa Israel Mbonyi yasakaye ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 06 Kamena 2021 biturutse ku muntu wabishyize ku mbuga nkoranyambaga (YouTube), ariko uwavugwaga ko yapfuye yahise abivuguruza.
Nyuma y’impaka zikomeye zabaye hagati y’umuhanzi Mariah Carey na Jay-Z ufite inzu itunganya umuziki yitwa ‘Roc Nation’ nk’uko byagarutsweho n’ibinyamakuru bitandukanye, zatumye abo bahanzi batandukana nyuma y’imyaka bari bamaze bakorana.
Umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire, yasohoye indirimbo “Hari impamvu pe” yanditse, akanasohora mu myaka 11 ishize. Mu 2009 ni bwo Gahongayire yasohoye bwa mbere indirimbo “Hari impamvu pe”, irimo ubutumwa bukangurira abantu gushima Imana nubwo banyura mu bikomeye.
Urwego rw’igihugu rw’iterambere RDB rwahaye icyangombwa umuhanzi Mr Eazi, cyo gufungura sosiyete y’ubucuruzi mu Rwanda.
Nyuma yo gukorana indirimbo ya mbere hamwe na The Ben, Babo yakoze indi ndirimbo yise “On you”.
Ruregeya Neza Jean Paul ni umusaza ufite imyaka 84 y’amavuko. Atuye i Kanombe mu Murenge wa Nyarugunga. Ni umusaza wize ibijyanye no kuvura abantu kuko ari umuganga, ariko akaba yarakoze akazi gatandukanye bitewe n’uburyo yabayeho.
Mu minsi ishize abantu batandukanye bumvise inkuru y’ifungwa ry’abahanzi Davis D, Kevin Kade ndetse na Thierry ufotora, icyo gihe byavugwaga ko bakurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa ufite imyaka 17 (utaruzuza imyaka y’ubukure ukurikije amategeko y’u Rwanda).
Ku bufatanye bw’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) n’Umuryango mpuzamahanga wita ku biribwa (WFP), hakozwe umugoroba wo kwizihiza umunsi wo kwibohora kwa Afurika wasusurukijwe n’abahanzi n’ibyamamare bitandukanye bafite inkomoko muri Afurika.
Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 23 Gicurasi 2021 hatanzwe ibihembo bya Billboard Music Awards, The Weeknd, umuhanzi w’umunya-Canada uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), wahatanaga mu byiciro 16 atahana 10 muri byo.
Umuhanzi Ngabo Medard uzwi nka Meddy n’umukunzi we Mimi Mehfira ukomoka muri Ethiopia bakoze ubukwe ku wa Gatandatu tariki 22 Gicurasi 2021, bubera i Dallas muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.
Umuhanzi umenyerewe mu gusubiramo indirimbo zacuranzwe n’abandi (Cover), Etienne Guitar, yasohoye indirimbo “Tabara isi” agamije gutabariza isi ngo ihinduke.
Nyuma y’uko Amalon avuye mu nzu ifasha abahanzi ya DJ Pius, izwi nka 1K Entertainment, yasimbuwe na Babo ku masezerano yo gukorana n’iyo nzu mu gihe cy’imyaka 3.
Umucuranzi wamamaye mu gucuranga igisope witwa Rohomoja Munyu Patrice yitabye Imana ku myaka 40 azize uburwayi mu bitaro bya Muhima.
Iradukunda Cyiza Oscar uzwi nka Oscados wakoze amashusho y’indirimbo “Amata” ya Phil Peter na Social Mula yasobanuye uko byabagendekeye igihe bafataga amashusho y’indirimbo ariko bikaza kubaviramo gufungwa.
Umuririmbyi Clarisse Karasira yasezeranye kubana n’umukunzi we Ifashabayo Sylivain Dejoie ku itariki ya 01 Gicurasi 2021, ariko ibirori byitabirwa na bake kubera Covid-19.
Umuhanzikazi Marina wari usigaye mu nzu ifasha abahanzi The Mane Music Label na we yasezeye muri iyi nzu. Asezeye akurikira abandi bahanzi barimo Queen Cha, Aristide Gahunzire wari umujyanama w’abahanzi muri yo, Jay Polly na Safi Madiba baserukiye abandi kugenda.