Umuyobozi w’itsinda ry’abahanzi ba Kassav’ Jacob Désvarieux yitabye Imana mu ijoro ryakeye azize uburwayi. Nyakwigendera yari amaze igihe gito mu bitaro kuva ku itariki 12 Nyakanga 2021, nyuma y’uko yari amaze kumenya ko yanduye Covid-19 we ubwe agahita asaba ko bamujyana kwa muganga.
Umunyamuziki Ruhumuriza James uzwi nka King James, Muhire William uzwi nka K8 Kavuyo na Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo hamwe n’abandi bari kumwe, bafatiwe mu Karere ka Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba barenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Umutare Gaby wari umaze igihe atagaragara mu ruhando rw’abahanzi, yongeye kugaruka mu mwuga n’indirimbo nshya aheruka guhimba yitwa ‘Umuntu’, ikaba ivuga ku mugore we n’umwana wabo.
Umuhanzi Juno Kizigenza yashyize hanze indirimbo yise ‘Please me’ igaragaramo umukobwa wambaye mu buryo bamwe mu barebye iyo ndirimbo batangariye, dore ko kumutangarira byagaragaye na mbere mu minsi ishize ubwo uyu muhanzi yashyiraga ku mbuga nkoranyambaga amafoto ateguza iyi ndirimbo.
Nyuma y’aho Meddy asohoreye indirimbo ’My Vow’ yahimbiye umugore we baheruka kurushingana, indirimbo yakunzwe n’abantu benshi haba ku mbuga nkoranyambaga nka YouTube na Instagram iranakunzwe ku mateleviziyo n’amaradiyo atandukanye. Icyakora hari abatayivugaho rumwe bayikekaho uburiganya bwaba bwarakoreshejwe kugira ngo (…)
Louange Ora Izere, ufite imyaka itandatu, amaze gusohora indirimbo enye, harimo n’iyakunzwe cyane izwi ku izina rya ‘Papa-mama’.
Indirimbo ‘My Vow’ y’umuhanzi w’Umunyarwanda, Ngabo Medard, umenyerewe ku izina ry’ubuhanzi rya Meddy, yahimbiye umugore we, yasohotse benshi bayitegereje bihutira kuyireba, kuko mu gihe cy’amasaha icumi gusa yari imaze kurebwa n’ibihumbi birenze 113.
Amakuru agera kuri Kigali Today aravuga ko umuhanzi Nemeye Platini n’umugore we Ingabire Olivia bibarutse imfura yabo y’umuhungu mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kane tariki 22 Nyakanga 2021.
Umuhanzi w’Umunyarwanda, Israël Mbonyi wakunzwe cyane mu ndirimbo zo guhimbaza Imana, arimo kwitegurwa mu mujyi wa Bujumbura, aho azasusurutsa abatuye uwo mujyi mu bitaramo azakorerayo kuva ku itariki 13 kugera ku ya 15 Kanama 2021.
Ibibazo byo gutandukana hagati y’abahanzi Vestine na Dorcas bakunzwe mu Rwanda mu ndirimo zo guhimbaza Imana na Irene Mulindahabi cyongeye kuvugwa mu itangazamakuru nyuma y’amakuru avuga ko Urwego rw’Ubugenzacyaha rwacyinjiyemo.
Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Irene Ingabire Kamanzi, ukoresha izina rya Gaby Kamanzi, yasabye ko abantu bahagarika kumushyira ku gitutu cyo gushaka umugabo.
Eugénie Musaniwabo w’i Kaduha mu Karere ka Nyamagabe, ari we ngo wahimbye imbyino yamamaye izwi ku izina rya “Ngera” yaje no kumwitirirwa, avuga ko yayihimbye aburira bagenzi be basangiraga itabi bihishe.
Hashize iminsi hari umwuka mubi hagati y’ababyeyi b’abakobwa bahagarariwe n’umunyamakuru witwa Murindahabi Irene, bapfa ibintu bitandukanye.
Umuhanzi uhimbaza Imana, Mazimpaka Cadet, yahuje imbaraga na Gahongayire Aline basohora indirimbo bise “Ndi amahoro” ihumuriza abantu baca mu bikomeye, ko Uwiteka ari mu ruhande rwabo.
Hashize iminsi humvikana amakuru ko abo bahanzi Juno Kizigenza na Ariel Wayz bashobora kuba bahujwe n’ibindi birenze umuziki, ibyo bikaba byaratangiye kuvugwa nyuma y’uko basohoye indirimbo bakoranye bise ‘Away’.
Larry Rudolph yeguye ku mirimo ye nyuma y’imyaka 25 ya serivisi nziza kandi z’ubudahemuka yahaye umuhanzi Britney Spears nka ‘manager’, cyangwa se ushinzwe gucunga ibijyanye n’ubuhanzi by’uwo muririmbyi.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, ku mugoroba wo ku cyumweru tariki 4 Nyakanga 2021, Mico The Best yatangaje ko yambitse impeta uwo bitegura kurushinga.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze umuhanzi Nsengiyumva François wamenyekanye kw’izina rya Gisupusupu, kubera indirimbo yamumenyekanishije.
Umuhanzi ukomeye ukomoka mu gihugu cya Nigeria witwa Damini Ebunoluwa, uzwi nka Burna Boy yongeye kwegukana kimwe mu bihembo bikomeye bitangirwa muri Amerika bizwi nka BET Awards ahigika abahanzi bakomeye nka Wizkid, Aya Nakamura (France), Diamond Platnumz (Tanzania), Emicida (Brazil).
Umuhanzi Sekamana Kevin uzwi kw’izina rya Ish Kevin na bagenzi be bari mu Maboko ya RIB kuva ku itariki ya 25 Kamena 2021, bakaba bakekwaho gukoresha ibiyobyabwenge.
Mu gihe byari bimaze iminsi bihwihwiswa ko umuhanzi Gatsinzi Emery uzwi ku izina rya Riderman yaba yarabyaye abakobwa b’impanga, yashyize arabyemeza abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram.
Benshi bakunze kwibaza ku myandikire y’umuhanzi Mico the Best, akaba yasobanuye ko ibihangano bye biba bigomba kugira umwihariko, nk’uko yabigarutseho mu kiganiro kuri Kt Radio kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Kamena 2021.
Padiri Uwimana Jean François usanzwe aririmba indirimbo zo mu njyana ya Rap zihimbaza Imana, yamaze gushyira hanze indirimbo yitwa ‘Igitangaza’ aho yabyinanye n’abazungu bo mu gihugu cy’u Budage aho ari gukomereza amasomo ye.
Umuhanzi Bushayija Pascal wamamaye mu ndirimbo yamenyekanye hambere yitwa ‘Elina mwana nakunze’, yasohoye indirimbo nshya yitwa “Ndishakira uwanjye”.
Umuhanzikazi Butera Knowless aravuga ko uwamushinje ubwambuzi amubeshyera kuko atamuzi, akaba nta n’amafaranga yigeze ahabwa n’uwo muntu.
Umuhanzi Bob Marley wamamaye cyane mu njyana ya Reggae kugeza ubwo banamwitiriye umwami wa Reggae abandi bakamufata nk’umuhanuzi, bimwe mu byaranze ubuzima bwe iruhande rw’umuziki ni ugukundwa cyane n’abakobwa n’abagore. Hari n’amakuru yemeza ko yigeze gucudika n’umukobwa wa Omar Bongo wari Perezida wa Gabon (1967-2009)
Umuhanzikazi Teta Diana wamamaye mu ndirimbo gakondo, akaba yibera muri Suwede (Sweden), yashyize ahagaragara umuzingo (album) mushya w’indirimbo warutegerejwe n’amatsiko menshi.
Inkuru ivuga urupfu rwa Israel Mbonyi yasakaye ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 06 Kamena 2021 biturutse ku muntu wabishyize ku mbuga nkoranyambaga (YouTube), ariko uwavugwaga ko yapfuye yahise abivuguruza.
Nyuma y’impaka zikomeye zabaye hagati y’umuhanzi Mariah Carey na Jay-Z ufite inzu itunganya umuziki yitwa ‘Roc Nation’ nk’uko byagarutsweho n’ibinyamakuru bitandukanye, zatumye abo bahanzi batandukana nyuma y’imyaka bari bamaze bakorana.
Umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire, yasohoye indirimbo “Hari impamvu pe” yanditse, akanasohora mu myaka 11 ishize. Mu 2009 ni bwo Gahongayire yasohoye bwa mbere indirimbo “Hari impamvu pe”, irimo ubutumwa bukangurira abantu gushima Imana nubwo banyura mu bikomeye.