Umuririmbyi w’icyamamare muri Afurika, Yvonne Chaka Chaka avuga ko n’ubwo akunze kuza mu Rwanda nta muziki waho azi.
Umuhanzi Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close yahimbye indirimbo yise “Igikomere” ivuga ku bikomere abantu bahura nabyo mu buzima bwa buri munsi.
Umuhanzi Teta Diana yashyize hanze amashusho y’indirimbo "Birangwa" (Video), indirimbo yahimbiye se umubyara witabye Imana Teta akiri muto.
Abana barangije kwiga umuziki mu ishuri rya Muzika ryo ku Nyundo nibo basigaye bacuranga mu ibitaramo bikomeye mu Rwanda, ubusanzwe byakorwaga na “Mico Band”.
Umuhanzi Social Mula witabiriye bwa mbere irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, atangaza ko arimo kwitegura bihagije kugira ngo azitware neza muri iryo rushanwa.
Umuhanzi Teta Diana agiye gukorera igitaramo i Geneva mu Busuwisi, amafaranga azakivamo akazagurira mitiweri Abanyarwanda 5000 batishoboye.
Abahanzi bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 2017 (PGGSS7) basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi, banatanga sheki y’ibihumbi 500RWf.
Umuhanzi Daddy Cassanova ahamagarira abaririmbyi bo mu Rwanda kuririmba ku bindi bintu bitandukanye aho kuririmba ku rukundo gusa nkuko bimeze ubu.
Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) iri gutegura uburyo bushya bwo gutora Nyampinga w’u Rwanda bahereye ku murenge.
Abahanzi 10 bari mu irushanwa rya Guma Guma Super Star (PGGSS) banditse ibaruwa basezera muri iryo rushanwa bavuga ko binubira uburyo iry’uyu mwaka wa 2017 riteguye.
Umuraperi Navio wo muri Uganda atangaza ko yifuza gukorana indirimbo n’abaririmbyi bo mu Rwanda mbere yo gusubira iwabo ku buryo ngo hari nabo batangiye kuganira.
Diamond Platinumz atangaza ko agiye gufasha abaririmbyi bo mu Rwanda gucuruza indirimbo zabo binyuze ku rubuga rwa interineti yatangije rwitwa wasafi.com.
Umuryango w’umuhanzi Kizito Buzizi wanditse ibaruwa ihagarika indirimbo ye “Rukundo Bambe” itsinda rya Trezzor riherutse gusubiramo kuko bayisubiyemo ngo nta ruhusa babasabye.
Umuririmbyi Uwayezu Jean Thierry uba muri Afurika y’epfo atangaza ko abaririmbyi b’Abanyarwanda baba mu mahanga bagorwa no kumenyekanisha indirimbo zabo mu Rwanda.
Umunyarwenya Arthur Nkusi uzwi nka Rutura, yateguye igitaramo yise “Seka Live” akaba ateganya ko kizaba iserukiramuco ry’urwenya mu myaka itaha.
Nyuma y’ibitaramo bitandukanye bakoreye mu gihugu cy’Ububiligi, igihugu cy’Ubufaransa, ndetse n’Ubusuwisi, Charly na Nina bamaze kugaruka i Kigali.
Umuririmbyi Christopher yasabye abategura irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star guhindura abagize akanama nkemurampaka ariko barabyanga.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Werurwe 2017, imfura z’ishuri rya Muzika riherereye mu Murenge wa Nyundo Akarere ka Rubavu zahawe impamyabushobozi, nyuma yo gusoza amasomo ya muzika zari zimazemo imyaka itatu.
Umuhanzi Miss Jojo yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we kuri uyu wa gatanu tariki ya 17 Werurwe 2017.
Umuhanzi Said Braza, aherutse kwivugira ko yaretse ibiyobyabwenge, yongeye kubifatirwamo, nyuma yo kuva Iwawa kugira ngo afashwe kubireka, ari nawe wisabiye kujyanwayo.
kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Werurwe 2017, Abahanzi Charly na Nina bamaze iminsi bakorera ibitaramo mu gihugu cy’u Bubirigi n’icy’u Bufaransa, bakiriwe na Ambasaderi Olivier Nduhungirehe uhagarariye u Rwanda mu gihugu cy’u Bubirigi.
Umuhanzi Senderi International Hit atangaza ko agiye guhagurukira abamwandikaho bamubeshyera n’abanyarwenya bamusebya kuko byangiza izina rye.
Ruremire Focus, Umunyarwanda uririmba mu njyana gakondo yerekeje i Burayi mu gihugu cya Finland asanzeyo umugore we.
Umuhanzi wo mu Rwanda, Ngarukiye Daniel atangaza ko Abanyaburayi baha agaciro umuhanzi w’Umunyafurika iyo yerekana gakondo mu bihangano bye.
Ngabonziza Augustin waririmbye indirimbo zirimo iyitwa “Ancilla”, avuga ko igihe kirenga ukwezi amaze arwariye mu bitaro byamusigiye isomo ryo gufasha ababaye.
Abahanzi 56 bo mu Rwanda baririmba mu njyana zitandukanye bagiye gukora indirimbo zihamagarira abantu gusigasira ururimi rw’Ikinyarwanda.
Uwimana Jean Francois, umupadiri umaze kumenyekana mu kuririmba mu njyana ya Hip Hop, yacurangiye abakundana abahamagarira kugira urukundo rurambye.
Umuririmbyi Butera Knowless ahamagarira abakundana guhora bereka abakunzi babo urukundo aho kurubereka ku munsi w’abakundana gusa, “Saint Valentin”.
Abaharanira iterambere ry’abahanzi mu Rwanda bavuga ko ntaho byabaye ko umuhanzi agomba guha amafaranga Radio ngo ibone gucuranga ibihangano bye.
Iyumvire uko Orchestre Impala yahawe ikiraka kubera inkuru y’umusore wambuwe umukunzi na mugenzi we witwa Kaberuka, agahitamo kubishyira mu ndirimbo.