Stromae yagahaye amahirwe abahanzi bo mu Rwanda-Big Farious

Umuhanzi Big Farious asanga Stromae yari akwiye guha amahirwe abahanzi bo mu Rwanda yo kugaragara mu gitaramo cye, amahanga akamenya ko atari wenyine.

Umuhanzi Big Farious ukomoka mu gihugu cy’Uburundi akaba asigaye abarizwa ku mugabane w’Uburayi avuga ko igitaramo cya Stromae cyari gikwiriye kuba umwanya mwiza cyane ku bahanzi Nyarwanda wo kwiyerekana bityo amahanga akabona ko Stromae atari we wenyine muhanzi ufite inkomoko mu Rwanda ufite impano.

Big Farious muri Studio za KT Radio.
Big Farious muri Studio za KT Radio.

Big Farious aganira na KT Radio ku mugoroba wo kuri uyu wa 14 Ukwakira 2015, yavuze ko atazi abateguye kiriya gitaramo cya Stromae niba ari Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga ariko ko byagakwiriye ko abahanzi Nyarwanda bahagaragariza ibyo bashoboye cyane ko Stromae ari umuhanzi ukomeye cyane ku rwego rw’isi bityo igitaramo cye kikaba cyari gufasha abahanzi Nyarwanda kugera kure.

Big Farious n'umunyakuru wa KT Radio Shyne Andrew.
Big Farious n’umunyakuru wa KT Radio Shyne Andrew.

Yagize ati: “...Nzi y’uko Stromae afite amaraso y’Abanyarwanda. Iyo njye nari kuba ndi Stromae nari kuvuga nti ok ko ngiye mu rugo reka mbone amahirwe yo guhamagara n’abandi bahanzi Nyarwanda nkanjye mbashyire imbere kugira ngo tumenyane ndetse tuvugane, tuganire twishimire ko aha ari mu rugo.”

Big Farious kandi yavuze ko iyo aba we yari kubifata nk’inshingano ikomeye agomba gukora, akereka abamuherekeje ndetse n’amahanga muri rusange ko iwabo hari n’abandi bahanzi bashoboye ariko badafite ubushobozi bwo kugera kure nka we.

Big Farious n'umunyamakuru wa Kigali Today, Keza Clemmy.
Big Farious n’umunyamakuru wa Kigali Today, Keza Clemmy.

Igitaramo cya Stromae kizaba kuri uyu wa 17 Ukwakira 2015 muri Stade ya ULK aho kwinjira ari amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 mu myanya y’icyubahiro ahakuikiyeho hakaba ibihumbi 30; ndetse hakaba n’ah’ibihumbi 10 mu gihe asigaye hose hazaba ari ibihumbi bibiri.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka