Dig Dog yasohoye indirimbo ivuga ibigwi Perezida Kagame

Umuhanzi ukomeye mu turere twa Rusizi na Nyamasheke, Dig Dog yashyize hanze indirimbo,”komeza imihigo” ivuga ibigwi by’umukuru w’igihugu Paul Kagame.

Umuhanzi Niyonkuru Albert uzwi ku izina ry’ubuhanzi nka Dig Dog, avuga ko indirimbo “Komeza imihigo” ije mu rwego rwo gushimira Perezida Paul Kagame ibyo amaze kugeza ku Banyarwanda ndetse no gukomeza kumusaba ko aho iyi ntambwe ishimishije igeze hakomeza, u Rwanda rukagumya gutera imbere.

Dig Dog wegukanye "Mu Kinyaga Award 2014" yaririmbye Perezida Kagame ibigwi.
Dig Dog wegukanye "Mu Kinyaga Award 2014" yaririmbye Perezida Kagame ibigwi.

Dig Dog asanga iki ari igihe ngo abahanzi bakore mu nganzo, abavuga ibisigo bagatangira kwegura amakaramu kugira ngo bereke umukuru w’igihugu ko bamushyigikiye kandi ko nta wundi bateze gutega amatwi uretse uwabazaniye amahoro mu gihugu akanabageza ku iterambere bagezeho.

Agira ati “Uwakoze neza akwiye gushimwa, turaryama tugasinzira mu mutekano usesuye, iwacu I Cyangugu twabonye imihanda, buri mwana wese arajya mu ishuri, u Rwanda ruravugwa ahantu hose mu ruhando mpuzamahanga, hari imishinga myinshi iteza imbere abaturage cyane cyane urubyiruko n’ibindi byinshi tutarondora, harabura iki ngo abafite inganzo batangire!”

Akomeza avuga ko uyu mwanya yabonye wo gukora iyi ndirimbo yashakaga no kubwira abatabona intera u Rwanda rugezeho ko ari igihe cyo guhumura amaso bakabona, kuko ukuri kwigaragaza.

Agira ati “Muri iyi ndirimbo ndasaba ko buri wese afata iya mbere akaza gufatanya n’abandi intambwe tugezeho ntisubire inyuma, abatabibona ndabasaba guhumura amaso bakava mu nzozi”.

Dig Dog avuga kandi ko iyi ndirimbo yayitekereje yifuza kuzayita “Umusaza ni umusaza” nyamara nyuma yo kuganira n’abandi bahanzi bamufasha yahisemo kuyita “Komeza imihigo”.

Dig Dog ni we muhanzi uheruka kwegukana irushanwa rikomeye rihuza abahanzi bo mu turere twa Nyamasheke na Rusizi rizwi mu kiswe “Mu Kinyaga award” muri 2014. Iri rushanwa rikaba rizongera gutangira mu mpera z’iki cyumweru, ku Kigo cy’Urubyiruko cya Nyamasheke.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uwomusore Arabishoboye ka Bisa nibamureke tanks

alias yanditse ku itariki ya: 24-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka