Indirimbo za Burna Boy na Ayra Starr mu zakunzwe na Barack Obama muri 2023

Barack Obama wabaye Perezida wa 44 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje urutonde rw’indirimbo zamunyuze muri iyi mpeshyi ya 2023 zirimo n’iz’Abanyafurika, Burna Boy na Ayra Starr.

Barack Obama
Barack Obama

Ibyamamare mu muziki bikomoka muri Nigeria, Burna Boy na Ayra Starr, baje ku rutonde ngarukamwaka rw’abahanzi bakoze indirimbo zanejeje Barack Obama muri iyi mpeshyi.

Uru rutonde ngarukamwaka rw’abahanzi bakoze indirimbo zanejeje Barack Obama, yarutangaje ku mbuga ze nkoranyambaga ku wa Kane tariki 20 Nyakanga 2023.

Muri izo ndirimbo harimo inyinshi z’abahanzi bakomeye muri Amerika, harimo nka Jorja Smith, SZA, J Hus, Drake, Nas na Rosalia

Kuva Barack Obama yatangira gusangiza abamukurikira urutonde rw’indirimbo akunda kumva mu mpeshyi, uko imyaka yagiye ihita, indirimbo zimwe na zimwe zo mu njyana ya Afrobeats zagiye ziza kuri urwo rutonde.

Burna Boy umaze kwigarurira imitima ya benshi, akaba n’umwe mu bahanzi b’Abanyafurika batwaye ibihembo bya Grammy Awards, indirimbo ye yise ‘Sittin’ On Top Of The World’ afatanyije na 21 Savage, iri mu zakunzwe na Barack Obama.

Burna Boy si we munyafurika wenyine uri kuri uru rutonde rwa Barack Obama, kuko mugenzi we Ayra Star na we ukomoka muri Nigeria, indirimbo ye yise ‘Sability’ yashyize hanze uyu mwaka iruriho.

Burna Boy na Ayra Star baje kuri uru rutonde umwaka wa Kabiri wikurikiranya, dore ko mu 2022 nabwo basohotse ku rutonde rw’indirimbo Barack Obama yakunze by’umwihariko ‘Last Last’ ya Burna Boy ndetse na ‘Rush’ ya Ayra Starr.

Ni ibisanzwe ko Barack Obama cyangwa umugore we Michelle Obama, bashyira hanze urutonde rw’indirimbo bakunze bitewe n’ibihe barimo.

Abandi Banyafurika by’umwihariko bakomoka muri Nigeria bagiye bagaragara ku rutonde rwa Obama barimo Wizkid, Rema na Tems.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka