Diamond Platnumz yahishuye ko yiteguye kwibaruka umwana wa Gatanu

Umuhanzi Diamond Platnumz usanzwe ufite abana bane ku bagore batandatukanye, yatunguye abakunzi be ubwo yabateguzaga ko muri Mutarama umwaka utaha azibaruka Umwana wa Gatanu.

Diamond Platnumz na Zuchu
Diamond Platnumz na Zuchu

Uyu mugabo usanzwe ari boss w’inzu ifasha abahanzi ya WCB Wasafi, yatunguye abakunzi be mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye.

Diamond Platnumz n’ubwo atigeze ahishura amazina y’uzamubarira uwo mwana, amakuru yahise atangira gucicikana avuga ko uwo mwana yaba agiye kubyarwa na Zuchu ubarizwa muri Wasafi bari mu munyenga w’urukundo.

Diamond Platnumz ari kumwe n'abana yabyaranye na Zari
Diamond Platnumz ari kumwe n’abana yabyaranye na Zari

N’ubwo bivugwa gutyo ariko, inkuru z’urukundo hagati y’aba bombi bagiye bazihakana mu bihe bitandukanye, bakavuga ko ikibahuje ari akazi no kuba bahuriye mu nzu ya Wasafi.

Mu butumwa yashyize kuri Instagram ye yagize ati: “Nabihera he? Gusa ubu twatangiye, abafana baratangira kuryoherwa kuva muri Nyakanga kugeza muri Mutarama 2024, umukunzi wange yibarutse.”

Hamissa Mobetto n'Umuhungu we Dylan
Hamissa Mobetto n’Umuhungu we Dylan

Uyu muhanzi asanzwe afite abana bane barimo babiri yabyaranye n’uwahoze ari umugore we, Zari Hassan, ari bo Princess Tiffah na Prince Nillan, ubu babana na nyina muri Afurika y’Epfo.

Afite kandi umuhungu witwa Dylan yabyaranye n’umunyamideli wo muri Tanzania Hamisa Mobetto ndetse n’undi mwana w’Umuhungu witwa Naseeb Junior afitanye n’umuririmbyi akaba n’umunyamakuru muri Kenya Tanasha Donna.

Diamond Platnumz n'Umwana yabyaranye na Tanasha Dona
Diamond Platnumz n’Umwana yabyaranye na Tanasha Dona

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Diamond yagaragaje ko yifuza kwagura umuryango we, avuga ko igihe kigeze cyo kwakira undi mwana.

Zuchu nawe yaherukaga guca amarenga yo kwibaruka muri uyu mwaka, nyuma yo gusangiza abamukurikira videwo ubwo yavugaga ko bishoboka ko uyu mwaka yasama.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nibyiza urukundoruganze.

Lampard yanditse ku itariki ya: 9-07-2023  →  Musubize

Uyu musore tumukunda tuli benshi.Kubera ko azi guhimba indirimbo no kuzibyina neza.Afite abafana benshi bamukunda.Niba nibuka neza,ikorowani yemerera abaslamu kurongora abagore 4.Ariko ikibabaje nuko uyu Diamond abo arongoye atandukana nabo.Ariko se koko imana itwemerera gushaka abagore benshi?Igisubizo ni oya.Gutegeka kwa kabili,igice cya 17,umurongo wa 17,imana itubuza gushaka abagore benshi.Kubera ko biteza ibibazo byinshi.

kamanzi yanditse ku itariki ya: 8-07-2023  →  Musubize

sha jya ureka na nibya abandi. kurikira umuziki ibindi ubireke kbsa

liki yanditse ku itariki ya: 12-07-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka