Zuchu yeruye avuga ko Diamond yarenze imipaka ubwo yasomanaga na Fantana

Umuhanzikazi Zuchu wavuzwe mu rukundo na Diamond Platnumz yageze aho yerura avuga ko yarakajwe bikomeye no kuba uyu mugabo yarasomanye n’umunya-Ghanakazi witwa fantana.

Umuhanzikazi Zuchu
Umuhanzikazi Zuchu

Diamond Platnumz aheruka kugaragara asomana na Fantana mu gice cya kabiri cya “Young African and Famous”, filime ivuga ku buzima bw’ibyamamare bitandukanye muri Afurika. Diamond Platnumz ibi bikimara kuba yahise anatangaza ko kuva basomana, aribwo bwa mbere yasomanye bya nyabyo.

Ibi ni bimwe mu bitarashimishije Umuhanzikazi wo muri Tanzaniya, Zuhura Othman Soud uzwi cyane ku izina rya Zuchu, ndetse ni ku nshuro ya mbere yagize icyo avuga kuri iyo myifatire ya Diamond.

Uyu mukobwa uterura ngo avuge Diamond nk’umunzi we ahubwo akamwita “Inshuti” ubwo yaganiraga n’ibitangazamakuru bya Wasafi yavuze ko iyo nshuti ye yarenze imipaka ubwo yasomanaga na Fantana.

Uyu muhanzikazi muri icyo kiganiro yemeye ko yararakaye cyane ku buryo yamennye bimwe mu bintu byo munzu ya Diamond Platnumz, usanzwe ari na boss we mu nzu ifasha abahanzi ya Wasafi.

Zuchu yagize ati: “Byarabaye nararakaye cyane. Inshuti yange yarenze imipaka, biriya si ibintu dukorera kuri televiziyo.” Uyu mukobwa yavuze ko akimara kumena bimwe mu bintu byo mu nzu ya Diamond yaramaze kumena, yahise afata amashusho yabyo maze arayamwoherereza.

Ndetse ko Diamond akimara kuyabona yamuhamagaye inshuro zitari nkeya ndetse birangira nta telefone n’imwe yitabye. Ati: “Yarampamagaye, ariko sinigeze nitaba telefone n’imwe. Numvaga kuri nge byarangiye. Gusa bwa nyuma naje kumwitaba. Mu byukuri sinzi impamvu mworohera.”

Zuchu yakomeje avuga ko atajya atanga amahirwe ya kabiri ariko yemeye akamwitaba akamubwira ibyo yashakaga kumubwira bikarangira. Zuchu yavuze ko yahisemo kubabarira ‘Inshuti’ ye [Diamond Platnumz] ubwo yari amaze kumuha ibisobanuro.

Zuchu na Diamond Platnumz
Zuchu na Diamond Platnumz

Gusa yakomeje avuga ko nubwo byari bimeze gutyo adashobora gusuzugura abantu akunda. Ati: “Abantu ukunda cyane ni bo bakunda kukubabaza cyane, gusa simbivuze byo gusuzugura.”

Aya magambo ya Zuchu yavuze ku myitwarire ya Diamond Platnumz yatumye abantu benshi batangira kwibaza niba ibyo bakomeje kugenda bahakana ko badakundana bitaba ari ukuyobya uburari.

Mu kwezi k’Ugushyingo umwaka ushize, nibwo uyu muhanzikazi yemeje ko ari mu rukundo na Diamond Platnumz ariko nyuma y’igihe gito, buri wese abihakanira mu ruhame, ndetse bakavuga ko ikibahuje ari uko umwe ari umukoresha w’undi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka