Bugesera: Banyuzwe n’igitaramo cy’umuhanzi Mahoro Isaac wanafashije abatishoboye

Umuhanzi w’indirimbo zo guhimbaza no kuramya Imana, Mahoro Isaac, yakoze igitaramo ngarukamwaka cyo gushima Imana, ndetse kiba n’umwanya wo gutanga ubwisungane mu kwivuza (mituweli) ku batishoboye, anagabira inka uwacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi utishoboye.

Umuhanzi Mahoro Isaac n'itsinda rye bashimishije abitabiriye igitaramo
Umuhanzi Mahoro Isaac n’itsinda rye bashimishije abitabiriye igitaramo

Uwo muhanzi yakoze igitaramo cyo gushima Imana ku byiza bitandukanye yakoze muri uyu mwaka, abihuza no gusohora indirimbo ye nshya itunganyije mu buryo bw’amashusho yitwa ‘Yanteze amatwi’, ari nayo yitiriwe icyo gitaramo, cyabaye ku wa Gatandatu tariki 29 Nyakanga 2023.

Ni igitaramo cyabereye ku cyicaro cy’Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi i Nyamata mu Bugesera, cyitabirwa n’abantu benshi barimo abizera bo muri iryo torero, ndetse n’abaturutse hanze yaryo baje kumva indirimbo ze bakunda, abandi baje kumva indirimbo za korari zafatanyije na Mahoro muri icyo gitaramo, mu gihe abandi bari baje kumva ijambo ry’Imana, bose bataha bishimye.

Mahoro yagize ati “Iki gitaramo kiba buri mwaka guhera mu 2016, uretse mu gihe cya Covid-19 nibwo bitakunze. Ni igitaramo cyo gushima Imana ku byo yadukoreye mu mwaka wose, ubu kikaba cyahuriranye no gusohora indirimbo yanjye nshya yitwa ‘Yanteze amatwi’ itunganyije mu buryo bw’amajwi n’amashusho”.

Muri icyo gitaramo, Mahoro yiyemeje ko kizajya kiba umwanya wo gufasha abatishoboye batari munsi 100, akabishyurira mituweli. Mu 2022, yishyuye abantu 100, n’uyu munsi yishyuriye abandi nk’abo, ariko yongeraho no kugabira inka uwacitse ku icumu rya Jenoside utishoboye.

Yagize ati “Njyewe, mfatanyije n’itsinda rikurikirana ibikorwa byanjye by’umuziki (Management team), twashyizeho iyo gahunda ngarukamwaka, dutanga amafaranga yo kugura ubwo bwisungane, hanyuma ubuyobozi bw’itorero bufatanyije n’ubw’inzego z’ibanze bugahitamo abaturage bakeneye ubwo bufasha. 50% bakava mu bo mu itorero badafite ubushobozi, abandi 50% bakava mu bandi bo hanze”.

Muri rusange umuhanzi Mahoro avuga ko afite indirimbo 50, ariko izitunganyije mu buryo bw’amajwi n’amashusho ni 30.
Bamwe mu bitabiriye icyo gitaramo bavuze ko batashye bishimye, ndetse banyuzwe n’ijambo ry’Imana.

Murekatete Diane ati “Twishimye, abantu basusurutse, njyewe nakunze cyane indirimbo z’abasore ba ‘Credo Singers’, buri wese atashye yishimye. Yarakoze Mahoro Isaac gutegura iki gitaramo. Ibikorwa akora byo gutanga amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza ku bakene, njyewe mbifata nk’ubutwari kuba abitekereza, kuko hari abantu baba babikeneye”.

Rudatsikira Parfait, Umukuru w’Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi rya Nyamata (uwungirije Pasiteri w’iryo Torero), yavuze ko igitaramo cyari cyiza cyane kandi cyashimishije abantu ndetse ashima ibikorwa byo gufasha abatishoboye Mahoro Isaac akora.

Yagize ati “Igitaramo cyari cyiza cyane twishimye. Urebye wagira ngo ni Imana yamukoreyemo, kuko umwanya yabonye yaririmbye indirimbo ze zikunzwe cyane kurusha izindi. Igikorwa cyo gufasha abatishoboye akora turagishyigikiye cyane, ni byiza kubona umuhanzi uzirikana abakene. Ubundi ni inshingano z’Itorero gufasha abizera badafite ubushobozi. Iyo tubonye uwunganira Itorero muri izo nshingano biba bishimishije cyane kandi bikozwe n’umwizera wacu”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka