Davido na Burna Boy bahataniye album nziza mu bihembo bya The Headies Awards 2023

Ku nshuro ya 16 hagiye gutangwa ibihembo bya The Headies Awards 2023 bihabwa abahanzi b’inkingi za mwamba muri Afurika ndetse n’abandi mpuzamahanga mu guteza rya muzika muri Nigeria.

Davido na Burna Boy bahatanye mu cyiciro kimwe cya Album nziza
Davido na Burna Boy bahatanye mu cyiciro kimwe cya Album nziza

Ku wa Gatatu tariki 12 Nyakanga nibwo hashyizwe ahagaragara urutonde rwa’bahatanye muri ibi bihembo bisanzwe bitegurwa na Hip Hop World Magazine guhera mu 2006, bikanyura kuri Televisiyo HipTV.

Headies Awards y’uyu mwaka, ihatanyemo ibihangange muri Afurika ndetse no ku rwego mpuzamahanga nka Drake, Future, Selena Gomez na Ed Sheeran.

Burna na Davido ni bamwe mu bahanzi ku mugabane wa Afurika bagezweho ndetse banahatanye mu bihembo bitandukanye aho Burna Boy azahatana mu byiciro 11 muri ibi bihembo, akaba ari nawe uhatanye mu byiciro byinshi.

Byumwihariko aba bahanzi bombi bahatanye mu kiciro kimwe cya Album nziza y’umwaka, dore ko Davido uyu mwaka aheruka gushyira hanze iyitwa ‘Timeless’ mu gihe Burna Boy umwaka ushize yasohoye iyitwa ‘Love, Damini’.

Muri ibi bihembo kandi, Umuhanzi Diamond wigaruriye Afurika y’iburasirazuba nawe ahayanye kuri ibi bihembo mu cyiciro cya Best East African aho azaba ahaganye na bagenzi be barimo Zuchu basanzwe babana mu nzu ya Wasafi, harimo kandi Rayvanny nawe wanyuze muri iyi nzu ndetse na Edy Kenzo.

Diamond Plutnumz kandi ahatanye kandi na Burna Boy bakoranye indirimbo Kainama mu kiciro cya Best African Artist of The Year.

Ibi bihembo Kandi ntibyibagiwe n’Abahanzi babiri bo mu gihugu cya Afurika y’Epfo baherutse kwitaba Imana bakurikiranye, aribo AKA na Costa Titch aho bahatanye mu cyiciro cya Best Southern Arfrican Artist of The Year.

Kugeza ubu abategura ibi bihembo ntibaratangaza itariki nyirizina bizatangwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka