Gaby aritegura kujya kumurikira Abarundi alubumu ye ya mbere “Ungirira neza”

Umuhanzikazi Ingabire Irene Kamanzi uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Gaby, aritegura kujya kumurikira Abarundi alubumu ye ya mbere yise “Ungirira Neza” mu rwego rwo kurushaho kwiyegereza abakunzi be bo mu Burundi cyane ko ahafite benshi.

Iki gitaramo kizaba ari cyo cya mbere uyu muhanzikazi uririmba indirimbo zihimbaza Imana akoreye i Burundi nk’umuhanzi ku giti cye dore ko ubundi yajyagayo aherekeje abandi.

Gaby Kamanzi.
Gaby Kamanzi.

Mu gihe yamurikaga alubumu ye “Ungirira neza” hano mu Rwanda tariki 31/03/2013, bamwe mu bahanzi bo mu gihugu cy’Uburundi aribo Fortrand na Appollinaire ndetse na bamwe mu bakunzi be bo muri iki gihugu bari baje kwifatanya nawe.

Iki gitaramo giteganyijwe kuzaba mu kwezi kwa 8 ariko ibindi bijyanye n’imitegurire yacyo ntibiratungana ku buryo bitaratangazwa.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka