Mu gihe habura umunsi umwe gusa kugirango imikino y’igikombe cy’amahoro itangire, ntabwo haraboneka umuterankunga wayo, ariko Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda buvuga ko bitazabuza imikino gukinwa.
Ikipe United Stars yo mu karere ka Ruhango yatsinze Asport ya Kicukiro ibitego 2-1 mu mukino yahuje izo kipe tariki 20/02/2013 ku kibuga cya FERWAFA i Kigali.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) ryimye uburenganzira ikipe ya Rayon Sports bwo gukinisha umukinnyi Umunya-Uganda Sserumaga Mike kuko dosiye imusabira uburenganzira bwo kuyikinira idasobanutse.
Nyuma y’aho bigaragariye ko bamwe mu banyamahanga bakina muri shampiyona y’u Rwanda usanga ari nta buhanga barusha Abanyarwanda, FERWAFA yafashe icyemezo cy’uko muri shampiyona itaha, abanyamahanga bazemererwa gukina mu Rwanda ari abazaba bakina mu makipe y’ibihugu bakomokamo.
Umunsi wa 18 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda usize Espoir FC yo mu karere ka Rusizi yihoreye kuri Musanze FC ku ntsinzi y’ibitego 2-1 mu mukino wabereye kuri stade y’akarere ka Rusizi tariki 19/02/2013.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu n’abakunzi b’ikipe ya Etincelles FC bahinduye ubuyobozi bw’iyo kipe kugira ngo amaraso mashya ashobore kuyifasha gukomeza neza imikino isigaranye yo kuzajya mu cyiciro cya kabili.
Police FC ihagarariye u Rwanda mu mikino y’igikombe gihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Afurika (CAF Confederation Cup), yatsinzwe igitego 1-0 na Lydia Ludic Academic (LLB) y’ i Burundi mu mukino wabereye kuri Stade Prince Louis Rwagasore i Bujumbura ku cyumweru tariki 17/02/2013.
Abafana ba Arsenal bongeye kurakara cyane banatangira gusaba ko umutoza Arsene Wenger yakwegura ku mirimo ye, nyuma y’aho Arsenal FC itsindiwe, ikanasezererwa na Blackburn Rovers mu gikombe cya ‘FA Cup’ kuri uyu wa Gatandatu tariki 16/02/2013.
APR FC yatsinzwe na Vital’o ibitego 2-1 mu mukino ubanza mu gikombe hihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika (CAF Champions League), wabereye kuri Stade Amahoro i Remera ku wa gatandatu tariki ya 16/2/2013.
Umuyobozi wa Police FC aratangaza ko ikipe ayobora igomba gutsinda Lydia LB Academic y’i Burundi mu mukino uzabahuza tariki y 17/02/2013 i Bujumbura mu gikombe gihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Afurika (CAF Confederaion Cup).
APR FC ikipe ihagarariye u Rwanda mu mikino ihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Afurika (CAF Champions League), iratangira iryo rushanwa ikina na Vital’o y’i Burundi kuri uyu wa gatandatu tariki 16/02/2012 kuri Stade Amahoro i Remera kuva saa cyenda n’igice.
Henshi ku bibuga by’umupira w’amaguru mu Rwanda, nta nzitiro cyangwa inkuta zitangira abafana ngo batinjira mu bibuga zihari ndetse n’ibibuga byubatse ku buryo buri wese yajya mu kibuga uko yishakiye.
U Rwanda rwazamutseho imyanya irindwi ku rutonde rwa FIFA rw’uku kwezi kwa Gashyantare 2013, nyuma yo kunganya ibitego 2-2 na Uganda mu mukino wa gicuti uheruka kubera i Kigali mu ntangiro z’uku kwezi.
Rayon Sport yafashe umwanya wa mbere by’agateganyo ku rutonde rwa shampiyona, nyuma yo kunyagira Marine FC ibitego 4-0 mu mukino w’umunsi wa 17 wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa gatatu tariki 13/02/2013.
Igitego kimwe rukumbi cyatsinzwe na Barnabe Mubumbyi cyahesheje intsinzi y’igitego 1-0 APR FC, ubwo yatsindaga Musanze FC mu mukino w’umunsi wa 17 wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa kabiri tariki 12/02/2013.
Nyuma y’uko umutoza Ali Bizimungu ahawe akazi ko gutoza ikipe ya AS Muhanga, tariki 12/02/2013 yabashije kubona amanota 3 ya mbere atsinze ikipe ya Espoir yo mu karere ka Rusizi.
Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Celestin Ntagungira aratangaza ko David Dein wahoze ari umuyobozi wungirije w’ikipe ya Arsenal FC mu Bwongereza, bidahindutse azaza mu Rwanda muri Mata uyu mwaka nk’uko babyemeranijweho.
Kuri uyu wa kabiri tariki 12/02/2013, shampiyona y’u Rwanda irakomeza ubwo iza kuba igeza ku munsi wa 17, umwe mu mikino ikomeye ukaza guhuza APR FC na Musanze FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Nyuma y’umunsi umwe amaze guhesha ikipe y’igihugu ya Nigeria igikombe cya Afurika ku cyumweru tariki 10/02/2013, umutoza Stephen Keshi yatangaje ko yeguye ku mirimo ye.
Jonathan Pitroipa, ukina ku ruhande imbere (winger) mu ikipe y’igihugu ya Burkina Faso, ni we watowe nk’umukinnyi wagaragaje ubuganga kurusha abandi mu mikino y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu cyashojwe ku cyumweru tariki 10/02/2013 muri Afurika y’Epfo.
Ikipe y’igihugu ya Nigeria ‘super Eagles’ yegukanye igikombe cya Afurika cy’ibihugu, itsinze ku mukino wa nyuma Burkina Faso igitego 1-0, mu mukino wabereye kuri Soccer City Stadium i Johannesburg muri Afurika y’Epfo, ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 10/02/2012.
Ikipe y’igihugu ya Nigeria ‘super Eagles’ yegukanye igikombe cya Afurika cy’ibihugu, itsinze ku mukino wa nyuma Burkina Faso igitego 1-0, mu mukino wabereye kuri Soccer City Stadium i Johannesburg muri Afurika y’Epfo, ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 10/02/2012.
Nyuma yo gutsinda La Jeunesse ibitego 2-1, mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku cyumweru tariki 10/02/2013, ubu Rayon Sport irarushwa inota rimwe gusa na Police FC iri ku mwanya wa mbere by’agateganyo muri shampiyona y’u Rwanda yari igeze ku munsi wa 16.
Umwe mu mikino yari itegerejwe mu mpera z’icyi cyumweru, ni umukino wahuje APR FC na Police FC Ku wa gatandatu tariki ya 9/2/2013 ku Kicukiro, umukino ukaba warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1.
Ikipe y’igihugu ya Mali yihaye intego yo kongera gutsinda Ghana nk’uko yabigenje umwaka ushize, ubwo amakipe yombi aza guhura mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu mu gikombe cya Afurika cy’ibihugu.
Nyuma y’imvururu zagaragaye ku kibuga i Rusizi ubwo Espoir FC yakinaga na Police FC tariki 19/01/2013, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda(FERWAFA) ryahanishije iyo kipe kuzakina na Etincelles kuri uyu wa gatandatu tariki 09/02/2013 ari nta bafana bahari.
Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda irasubukurwa kuri uyu wa gatandatu tariki 09/02/2013, hakinwa imikino y’umunsi wa 16, ahari umukino ukomeye ugomba guhuza APR FC na Police FC ku Kicukiro.
Ikipe y’u Rwanda ‘Amavubi’ na Uganda ‘Cranes’ zanganyije ibitego 2-2 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade Amahoro i Remera ku wa gatatu tariki 06/02/2013.
Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Nigeria, Stephen Keshi, afitiye icyizere abakinnyi be ko bashobora kubona itike yo gukina mukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika, ubwo baza kuba bakina na Mali umukino wa wa ½.
Umutoza w’ikipe y’igihugu (Amavubi), Milutin Sredojevic ‘Micho’, arasaba abakinnyi be kwitwara neza bagatsinda Uganda mu mukino wa gicuti uhuza amakipe yombi kuri uyu wa gatatu tariki 06/02/2013 kuva saa cyenda n’igice kuri Stade Amahoro i Remera.