Mu ntangiro za 2013, abana bakina umupira w’amaguru mu Rwanda, bari hagati y’imyaka 6 -12, bazatangira gukurikirwanwa binyuze muri gahunda yo kuzamura abana yitwa ‘Grassroots Festivals’, nk’uko byemejwe ku wa Gatanu tariki 07/12/2012, iyi gahunda itangzwa ku rwego rw’igihugu.
Amakipe ane yo muri aka karere APR FC na Rayon Sport zo mu Rwanda, Villa Sports Club yo muri Uganda na Vital’o yo mu Burundi, nizo zizitabira irushanwa rigamije kwizihiza isaubukuru y’imyaka 25 FPR imaze ishinzwe.
Kiyovu Sport izakina idafite rutahizamu wayo Bokota Lamaba, kubera amakarita abiri y’umuhondo akazasiba uwo mukino uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mu mukino w’umunsi wa Cyenda wa shampiyona uzahuza Kiyovu Sport na APR FC ku cyumweru tariki 09/12/2012.
Ikipe ya Chelsea yananiwe kuguma mu irushanwa ry’igikombe guhuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo ‘UEFA Champions League’ yaherukaga kwegukana, ubwo yarangizaga imikino y’amatsinda iri ku mwanya wa gatatu.
Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru yari imaze ukwezi yarasubitswe kubera ikipe y’igihugu yiteguraga irushanwa rya CECAFA, izasubukurwa ku wa gatandatu tariki 08/12/2012.
Nyuma yo gutsinda Ethiopia ibitego 2-0 mu mukino wa ¼ cy’irangiza tariki 04/12/2012, Uganda yahise ibona itike yo kuzakina ½ cy’irangiza ikazakina na Tanzania ku wa kane tariki 06/12/2012.
Noneninjye Jean Crallene ukora mu kigo cya Tumba College of Technology, avuga ko ashaka gutoza urubyiruko rwo mu karere ka Rulindo gukora siporo ariko akeneye ubufasha.
Urugendo rw’Amavubi muri CECAFA rwarangiye, ubwo yatsindwaga na Tanzania ibitego 2-0 mu mukino wa ¼ cy’irangiza wabereye kuri Stade Lugogo kuri uyu wa mbere tariki 03/12/2012.
Ikibuga cya stade ya Muhanga cyari kimaze igihe cyubakwa ku buryo bugezweho kimaze kuzura, kikajya gifasha abana bato kuzamuka mu mupira w’amaguru.
U Rwanda rwafashe umwanya wa mbere, runabona itike yo kuzakina ¼ cy’irangiza, ruzakina na Tanzania ku wa Mbere tariki ya 3/12/2012, nyuma yo gutsinda Eritrea ibitego 2-0 mu mukino wa nyuma mu itsinda wabereye i Lugogo kuri uyu wa gatandatu.
Amavubi arasabwa gutsinda umukino wa gatatu ari nawo wa nyuma akina na Eritrea kuri uyu wa Gatandatu tariki 01/12/2012, kugira ngo yizere gukomeza muri ¼ cy’irangiza, Nyuma yo gutsindwa na Zanzibar 2-1 mu mukino wa kabiri mu itsinda.
Lionel Messi na Andres Iniesta bakinira FC Barcelona na Cristiano Ronaldo wa Real Madrid nibo bazatoranywamo umukinnyi wa mbere ku isi akazahabwa umupira wa zahabu ( Ballon d’or 2012).
Mu mukino wayo wa kabiri wo mu itsinda, u Rwanda rwatsinzwe na Zanzibar ibitego 2-1 kuri Namboole Stadium kuwa kane tariki 29/11/2012. Uwo mukino wabereye ku kibuga cyangiritse cyane kubera imvura yatumye gihinduka amazi n’ibyondo bikabije.
Kapiteni wa Rayon Sport Karim Nizigiyimana bakunze kwita ‘Makenzi’ yemeye guheba amafaranga yibwe n’uwari ushinzwe kurinda abakinnyi ba Rayon Sport, ndetse yemera gukomeza gukinira iyo kipe, nyuma y’aho byavugwaga ko natishyurwa ayo mafaranga n’ubuyobozi bwa Rayon Sport ashobora no kuyisezeramo.
Nyuma y’uko umukinnyi w’ikipe ya Zambiya akomerekejwe n’abafana b’ikipe ya Afurika y’Epfo ubwo bakinaga umukino wa gicuti wabaye tariki 14/11/2012, polisi y’icyo gihugu yafashe ingamba zo kuzarinda amakipe yose amasaha 24 kuri 24.
Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Kenya, James Nandwa, yirukanye abakinnyi babiri ( Paul Were na Kevin Omondi) batorotse hoteli mu ijoro ryo ku wa kabiri tariki 27/11/2012, bakajya mu kabari batahuka basinze ndetse banafite abagore.
Nyuma yo gutsinda Malawi ibitego 2-0, ikipe y’u Rwanda yatangiye gushyirwa ku rutonde rw’amakipe ashobora gutwara igikombe cya CECAFA, ariko Umutoza wayo Milutin Micho avuga ko hakiri kare cyane kuba umuntu yatanga amahirwe ku ikipe abereye umutoza.
Ishuri ryigisha umupira w’amaguru rya Gatsibo (Gatsibo Football Academy) ribifashijwemo na sosiyete y’itumanaho ya Airtel, rigiye kugirana ubucuti n’ikipe ya Manchester United yo mu Bwongereza.
Mu marushanwa yakozwe mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 umuryango FPR-Inkotanyi umaze ushinzwe, ikipe ya Les Onze du Dimanche niyo yatwaye igikombe mu makipe y’abakuze mu karere ka Muhanga.
Ikipe y’u Rwanda (Amavubi) yatangiye irushanwa rya CECAFA yitwara neza itsinda Malawi ibitego 2-0 mu mukino wabereye kuri Namboole Stadium i Kampala ku wa mbere tariki 26/11/2012.
Ally Bizimana wahoze atoza Mukura FC ubu akaba ari umutoza wungurije muri Rayon Sport akomeje gutunga agatoki akarere ka Huye kuba karamwambuye amafaranga miliyoni 2 n’ibihumbi 100 y’umushahara.
Ikipe y’u Rwanda (Amavubi) yageze ku kibuga cy’indege cya Entebbe muri Uganda tariki 22/11/2012 aho igiye kwitabira irushanwa ya CECAFA rizabera i Kampala kuva tariki 24/11 kugeza tariki ya 8/12/2012.
Mu rugendo ikipe ya Nyanza City Veterans yagiriye mu gihugu cy’u Burundi tariki 17/11/2012, bamwe bavuyeyo barwaniye mu modoka ngo kubera ubusinzi. Iyo kipe yari igiye gukina umukino wa gicuti na bagenzi babo b’Abarundi.
Kuri iki cyumweru tariki 18/11/2012, akarere ka Huye kasezereye akarere ka Nyamagabe mu mukino w’umupira w’amaguru haba mu bakobwa no mu bahungu mu marushanwa yateguwe mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 umuryango wa FPR-Inkotanyi umaze ushinzwe.
Ku nshuro ya karindwi, ikipe ya Al Ahli yo mu Misiri yegukanye igikombe gikinirwa n’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika (CAF Champions League), nyuma yo gutsinda Esperance de Tunis ibitego 2-1.
Amakipe abiri y’abasheshakanguhe bo mu mujyi wa Muhanga (Les Onze du Dimanche na Magic FC) azwiho guhangana bikomeye, kuburyo atajya akina umukino wa gicuti kubera ishyaka ryo kwanga gutsindwa riyaranga.
Kuva tariki 15/11/2012, hari kuba amarushanwa ahuza amakipe atandatu harimo ayo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri, mu rwego rwo kwigaragariza abashinzwe kugurisha abakinnyi i Burayi abakinnyi bafite impano.
Umutoza w’ikipe y’u Rwanda, Milutin Micho, avuga ko itsinda u Rwanda ruherereyemo mu gikombe cya CECAFA izabera muri Uganda kuva tariki 24/11/2012, ari iryo kwitonderwa kuko amakipe arigize ashobora gutungurana.
Ibitego bibiri kuri bibiri nibyo byakiranuye u Rwanda na Namibia mu mukino wa gicuti wabereye kuri stade Amahoro tariki 14/11/2012, gusa abatoza ba Namibia bababajwe cyane n’imisufurire y’uwo mukino bavuga ko bagombaga gutsinda u Rwanda ibitego 3-2.
Myugariro wa Yanga Africans ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Mbuyu Twite, uzwi nka Gasana Eric mu Mavubi, ashobora gufatirwa ibihano, nyuma yo kwanga kuza gukina umukino wa Namibia tariki 14/11/2012 ndetse na CECAFA izaba tariki 24/11/2012.