Uwari umutoza wungirije mu ikipe ya Rayon Sport, Ali Bizimungu, yasezerewe muri iyo kipe nyuma yo kutumvikana n’umutoza mukuru wayo Didier Gomes da Rosa, akaba yasezerewe akurikira abakinnyi batatu bagaragaje umusaruro mukeya muri iyo kipe.
Ikipe ya Liverpool yatangaje ku mugaragaro ko yaguze rutahizamu w’Umwongereza Daniel Sturridge wakiniraga ikipe ya Chelsea, akaba yaguzwe miliyoni 12 z’ama pounds. Ubwo Chelsea yatakazaga rutahizamu wayo, yari irimo kurambagiza rutahizamu wa Newcastle United, umunya-Senegal, Demba Ba.
Ku bufatanye bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) n’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru b’imimikino mu Rwanda (AJSPORT), abanyamakuru 30 b’imikino b’ibitangazamakuru bitandukanye batangiye amahugurwa y’iminsi itatu ku bijyanye n’imisifurire y’umupira w’amaguru.
Umukinnyi wa APR FC, Bayisenge Emery, agiye kujya mu igeragezwa mu ikipe ya SV Zulte Waregem yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cy’u Bubiligi. Biteganyijwe ko azagenda taliki 12/01/2013 akagaruka 12 Gashtantare.
Mu gihe byari byaravuzwe ko umutoza wa Manchester United, Sir Alex Ferguson, azahagarika gutoza iyo kipe mu mpera za shampiyona y’uyu mwaka ndetse na we akabyivugira, yamaze gutangaza ko agifite indi myaka nibura abiri yo gutoza iyo kipe.
Rayon Sport na APR FC zanganyije ibitego 2-2 mu buryo butunguranye, nyuma y’aho Rayon Sport yari yabanje kubona ibitego 2-0 mu mukino wa shampiyona wabereye kuri stade Amahoro i Remera ku cyumweru tariki 30/12/2012.
Mu rwego rwo kongerera imbaraga abakinnyi ba Rayon Sport kugirango bazabashe gutsinda APR FC mu mukino wa shampiyona uzabera kuri Stade Amahoro ku cyumweru tariki 30/12/2012, ubuyobozi bw’iyo kipe bwemereye buri mukinnyi wayo amadolari 300.
Umuvugizi wa Rayon Sport, Olivier Gakwaya, aratangaza ko ikipe yabo yiteguye neza kandi igomba gutsinda umukino wa shampiyona bafitanye na APR FC tariki 30/12/2012, bakazarangiza umwaka bari imbere yayo ku rutonde rwa shampiyona.
Ubuyobozi bwa Etincelles FC ikaba ubu iri ku mwanya wa nyuma muri shampiyona bwafashe icyemezo cyo kuzana undi mutoza witwa Safari Buuni uzwi ku izina rya Bresilien, akaba azatangira imirimo ku wa mbere tariki 31/12/2012.
AS Kigali yakomeje kwicara ku mwanya wa mbere by’agateganyo ku rutonde rwa shampoyona y’u Rwanda nyuma yo gutsinda APR FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo tariki 26/12/2012.
Mu mukino wahuje ikipe ya Rayon Sport na Etencel kuri stade ya Muhanga tariki 26/12/2012, Rayon yaje gutsinda Etencel ibitego bitatu kuri bibiri.
Ikipe y’igihugu Amavubi yatsindiwe i Luanda na Angola igitego 1-0, mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade du 11 Novembre ku wa gatandatu tariki ya 22/12/2012.
Abahagarariye Umuryango wa Rwamagana City barasaba ko Intara y’Iburasirazuba yabagenera amafaranga miliyoni 4 n’ibihumbi 920 kuko yabasabye ikipe yabo y’umupira w’amaguru Rwamagana City FC ngo ijye iyitera inkunga ariko ntiyubahiriza amasezerano.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afrika (CAF) ryemeje ko Umunya-Cote d’Ivoire YayaToure ukinira Manchester City mu Bwongereza ari we mukinnyi mwiza wa Afrika w’umwaka wa 2012 . Umwaka ushize nabwo niwe wegukanye uwo mwanya.
Tombola y’uko amakipe azahura muri 1/8 cy’irangiza mu gikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’Uburayi (UEFA Champions League) yagaragaje ko Real Madrid yo muri Espagne na Manchester yo mu Bwongereza zizahura.
Ku rutonde rwa FIFA rwashyizwe ahagaragara tariki 19/12/2012 u Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa 134, bivuze ko rwamanutseho imyanya 12. Mu kwezi gushize, u Rwanda rwari ku mwanya wa 122.
Mu rwego rwo kwitegura imikino yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi cya 2014, kuri uyu wa 21/12/2012, ikipe y’igihugu irerekeza muri Angola gukina umukino wa gicuti n’ikipe y’icyo gihugu, nayo yitegura kujya mu mikino y’igikombe cya Afurika.
Umukinnyi Christopher Katongo wo muri Zambiya yemejwea na BBC ko ari we mukinnyi witwaye neza mu bakinnyi bakomoka muri Afurika muri uyu mwaka wa 2012.
Ikipe Imena FC y’abasheshe akanguhe mu karere ka Ruhango, yahuye na ngenzi yayo yo mu Burundi le Ferose nayo y’abasheshe akanguhe tariki 15/12/12 mu gihugu cy’u Burundi.
Umutoza wa Vital’o FC, Kanyankore Gilbert Yaoundé, yishimiye ko ikipe ye izakina na APR FC mu cyiciro cy’ibanze cy’imikino y’igikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika (CAF Champions League).
Rayon Sport yabonye itike yo kuzakina na APR FC umukino wa nyuma mu irushanwa ryo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 ya FPR Inkotanyi.
APR FC yabonye itike yo kuzakina umukino wa nyuma mu irushanwa ry’isabukuru y’imyaka 25 ya FPR Inkotanyi, nyuma yo gutsinda Vital’o FC y’i Burundi ibitego 2-0 mu mukino wabaye tariki 15/12/2012.
Umutoza wa Rayon Sport wungirije, Ali Bizimungu, afite icyizere cyo gutsinda Villa Sports Club yo muri Uganda, ubwo bazaba bakina umukino wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 ya FPR, ku cyumweru tariki 16/12/2012 kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.
Umusatirizi witwa Godfrey Chitalu ukomoka mu gihugu cya Zambiya yesheje agahigo ko gutsinda ibitego byinshi mu mupira aho yatsinze ibitego 107 mu mwaka w’i 1972.
Nyuma y’irushanwa ryo kugaragaza impano y’umupira w’amaguru ryabereye ahitwa muri ETO Kicukiro mu Ugushyingo uyu mwaka, abakinnyi 10 b’abanyarwanda bashimwe n’abashinzwe kugurisha abakinnyi, bazajya gukora igeregezwa i Burayi mu mwaka utaha.
Komisiyo ishinzwe ibihano yagabanyirije igihano uwahoze ari umutoza w’ikipe ya Rayon Sports, Jean Marie Ntagwabira, maze kiva ku myaka itanu gishyirwa ku myaka ibiri.
APR FC na Police FC zizakina n’amakipe y’i Burundi mu bikombe bihatanirwa n’amakipe yabaye aya mbere iwayo n’ayatwaye ibikombe iwayo muri Afurika (CAF Champions League na Confederation Cup).
Kubera ko bamaze kumenya akamaro ka siporo, bamwe mu baturage bo mu karere ka Rulindo iyo bavuye guhinga bakina umupira w’amaguru cyangwa bagakora izindi siporo.
Ubwo FC Barcelone yakinaga na Real Betis kuri icyi cyumweru tariki 09/12/2012, Lionel Messi yatsinze igitego cye cya 86 muri y’uyu mwaka.
Ku butaka bwayo, ikipe y’igihugu ya Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA ku nshuro ya 13 mu mateka yayo nyuma yo gutsinda Kenya ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma wabereye Namboole Stadium ku wa gatandatu tariki 08/12/2012.