Umutoza w’ikipe y’ihigugu Amavubi, Milutin Sredojevic Micho, arizeza Abanyarwanda ko nibashyigikira Amavubi kuri icyi Cyumweru tariki ya 24/03/2013, ubwo bazaba bakina na Mali, ashobora kuzakora amateka nk’ayo u Rwanda rwakoze rutsindira Ghana kuri Stade Amahoro muri 2003.
Umuganga w’ikipe y’igihugu, Moussa Hakizimana, aratangaza ko Haruna Niyonzima na Mbuyu Twite bari bavunikiye mu mukino wa gicuti u Rwanda rwakinnye na Libya batanga icyizere 100% ko bazakina umukino wa Mali tariki 24/03/2013.
U Rwanda rwatsinzwe na Libya igitego 1-0 mu mukino wa gicuti wo kwitegura gukina na Mali, wabereye kuri Stade Amahoro i Remera ku wa gatatu tariki 20/03/2013.
Haruna Niyonzima na Gasana Eric ‘Mbuyu Twite’ bakina muri Tanzania, uzamukunda Elias ‘Baby’ ukina mu Bufaransa na Steven Godfroid ukina mu Bubiligi bageze i Kigali mu ijoro rya tariki 18/03/2013 aho baje kwitabira umukino uzahuza u Rwanda na Mali tariki 24/03/2013.
Umutoza w’ikipe y’u Rwanda, Milutin Sredojevic Mucho, aratangaza ko abakinnyi bose bakina hanze y’u Rwanda yahamagaye bazagera mu Rwanda bitarenze tariki 21/03/2013, kugira ngo akomeze kwitegura neza gukina na Mali ku cyumweru tariki 24/03/2012.
Ku myaka 25, umukinnyi Lionel Messi yaje muri ba kizigenza ba mbere ku isi batsinze ibitego byinshi kuva irushanwa rya UEFA Champions League ryatangira mu mwaka w’1955. Ubwo Barcelone yatsindaga AC Milan ibitego 4-0 tariki 12/03/2013, Messi yatsinzemo ibitego 2.
Ku rutonde rw’uko amakipe y’ibihugu akurikirana ku isi rwashyizwe ahagarahara tariki 13/03/2013, u Rwanda ruri ku mwanya wa 132, rukaba rwasubiye inyuma imyanya ibiri kuko mu kwezi gushize rwari ku mwanya wa 130.
Mugiraneza Jean Baptiste ntabwo yahamagawe n’umutoza Milutin Sredojevic ‘Micho’ ubwo yashyiraga ahagaragara abakinnyi 24 bagiye gutangira kwitegura gukina na Mali mu gushaka itike y’igikombe cy’isi.
Umukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona wagombaga guhuza Rayon Sport na Police FC tariki 17/02/2013 ukaza kwimurwa, uzakinwa tariki 31/03/2013, ukazabera kuri Stade Amahoro i Remera kuva saa cyenda n’igice.
Ibitego 3 Arsenal yatsindiwe ku kibuga cyayo byatumye isezererwa nubwo mu mikino yombi igiteranyo cy’ibitego byabaye 3 bya Arsenal kuri 3 bya Bayern Munich.
Muhawenimana Claude wari usanzwe ari umuyobozi w’abafana ba Rayon Sport ku rwego rw’igihugu, yagizwe by’agateganyo umuyobozi w’abafana b’ikipe y’igihugu Amavubi hagamijwe gutegura kuzayishyigikira mu mukino izakina na Mali tariki 24/3/2013.
Nyuma y’aho ikipe ya FC Barcelone yari imaze igihe ititwara neza, kuri uyu wa kabiri tariki ya 13/03/2013 yongeye kwerekana ko ari ikipe ikomeye ubwo yanyagiraga ikipe ya Milan AC yo mu Butaliyani ibitego 4-0 mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’Uburayi “Uefa Champions League.”
Nyuma yo gutsinda Isonga FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Kicukiro kuwa gatandatu tariki ya 09/03/2013, ikipe ya Police FC irimo guhatanira igikombe cya shampiyona, ikomeje kotsa igitutu Rayon Sport iri ku mwanya wa mbere, kuko ubu iyirusha inota rimwe gusa.
Ikipe ya Rayon Sport yongereye amahirwe yayo yo gutwara igikombe cya shampiyona y’u Rwanda uyu mwaka, nyuma yo kunyagira mukeba wayo APR FC ibitego 4-0 mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro i Remera kuri uyu wa gatandatu tariki ya 09/03/2013.
Ubwo abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sport bavaga mu karere ka Nyanza berekeza kuri Stade Amahoro mu mujyi wa Kigali, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 09/03/2013, bageze mu karere ka Kamonyi bahagonga umwana w’umukobwa ariko ntiyapfa.
Karim Nizigiyimana ‘Makenzi’, umwe mu bakinnyi bafite inararibonye wanahoze ari Kapiteni wa Rayon sport, aratangaza ko kugira ngo bizere kuzatwara igikombe, bagomba gutsinda APR FC mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona bafitanye kuri uyu wa Gatandatu tariki 09/03/2013 kuri Stade Amahoro i Remera.
Ikipe ya APR FC irakina na Rayon Sport kuri uyu wa Gatandatu tariki 09/3/2013 idafite abakinnyi benshi igenderaho barimo Jean Claude Iranzi, Emery Bayisenge na Michel Rusheshangoga.
Mu rwego rwo kwitegura neza umukino uzahuza u Rwanda na Mali mu guhatanira itike yo kuzakina igikombe cy’isi kizabera muri Brazil muri 2014, ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru Amavubi izakina umukino wa gicuti n’iy’igihugu cya Libya tariki ya 20/03/2012 kuri Stade Amahoro i Remera.
Nyuma yo gutsinda Mukura VS ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku cyumweru tariki ya 03/03/2013, Rayon Sport ikomeje kwiyongerera amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona, kuko igenda isiga amakipe zihanganye.
APR FC, ikipe yari ihagarariye u Rwanda mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika (CAF Champions League), yasezerewe na Vital’o yo mu Burundi nyuma y’umukino wo kwishyura wabereye kuri Stade Prince Louis Rwagasore i Bujumbura ku cyumweru tariki ya 03/03/2013.
Nyuma y’aho Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA ritegetse ko bitarenze muri Mata 2013, ikipe ya Rayon Sport igomba kuba yamaze kwishyura Raoul Shungu amafaranga itamuhaye ubwo yayitozaga, iyi kipe iterwa inkunga n’akarere ka Nyanza yatangiye gushakisha amafaranga yo kwishyura uwo mwenda mu rwego rwo kwirinda (…)
Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon mu karere ka Nyanza bufatanyije na sosiyete y’itumanaho ya MTN, Rwanda batangije uburyo bushya bwo gufasha abafana bayo bafite amikoro macye gutanga imisanzu bakoresheje ikoranabuhanga rya telefoni zigendanwa.
Umutoza wa APR FC Eric Nshimiyimana aravuga ko afite icyizere cyo gutsinda akanasezerera Vital’o FC ubwo bazaba bakina umukino wo kwishyura muri ‘Champions League’ ku cyumweru tariki ya 3/3/2013 kuri Stade Prince Louis Rwagasore i Bujumbura.
Pepiniere FC, ikipe yo mu cyiciro cya kabiri yasezereye La Jeunesse muri 1/16 cy’irangiza, ntabwo yagaragaye mu makipe azakina 1/8 cy’irangiza, nk’uko byemejwe n’itegeko rigenga iri rushanwa.
Mu rwego rwo gufasha Police FC kwitegura neza umukino uzayihuza na LLB Academic tariki 02/03/2013 mu gikombe gihuza amakipe yatwaye igikombe iwayo (CAF Confederation Cup), umukino wa shampiyona wagombaga kuyihuza na Rayon Sport tariki 27/02/2013 wasubitswe.
Swansea City mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza yegukanye igikombe cya Capital One Cup kizwi cyane ku izina rya ‘Carling Cup’, nyuma yo kunyagira Bradford City yo mu cyiciro cya kane ibitego 5-0 tariki 24/02/2013.
Mu mikino ya 1/16 cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro yabaye ku cyumweru tariki ya 24/02/2013, Rayon Sport yanyagiye ikipe ya Rwamagana City yo mu cyiciro cya kabiri ibitego 7-0, mu gihe Kiyovu Sport yo yahise isezererwa na Musanze FC hitabajwe za penaliti.
Police FC yageze ku mukino wa nyuma mu myaka ibiri iheruka, yasezerewe ku ikubitiro mu gikombe cy’amahoro cy’uyu mwaka itsinzwe na AS Muhanga kuri za penaliti ku wa gatandatu tariki 23/02/2013.
Umutoza w’ikipe y’igihugu, Milutin Sredojevic ‘Micho’ yerekeje ku mugabane w’Uburayi ku wa gatanu tariki 22/02/2013, gusura abakinnyi b’abanyarwanda bakinayo mu rwego rwo kureba uko bahagaze kugirango azabahamagare mu Mavubi.
Mu gihe habura umunsi umwe gusa kugirango imikino y’igikombe cy’amahoro itangire, ntabwo haraboneka umuterankunga wayo, ariko Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda buvuga ko bitazabuza imikino gukinwa.