Abakinnyi bakomoka ku mugabane w’Afurika, Gervinho na Marouane Chamakh bagiye kuva mu ikipe ya Arsenal bakerekeza mu ikipe ya AS Roma yo mu Butaliyani na Crystal Palace yo mu Bwongereza.
Umutoza witwa Ntibategwa Mohamed niwe wagizwe umutoza mushya w’ikipe ya Bugesera FC, akaba yatoranyijwe mu batoza bagera kuri batandatu bahataniraga ako kazi.
Amateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda agaragaza ko ikipe y’Amagaju ubu y’akarere ka Nyamagabe mu ntara y’Amajyepfo ariyo yahimbiwe indirimbo iyirata mbere y’andi yose.
Umutoza w’ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 Richard Tardy, yamaze guhamagara abakinnyi 16 bazatangira imyitozo ku wa mbere tariki 05/08/2013, bitegura kujya mu irushanwa rihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa rizabera i Nice mu Bufaransa kuva tariki 05-15/09/2013.
Ikipe ya Kiyovu Sport imaze gusinyisha amasezerano abakinnyi barindwi bazayikinira muri shampiyona itaha mu rwego rwo kwiyubaka. Iri no mu biganiro n’abandi bakinnyi babiri bashobora gusinya mu gihe gito.
Mu rwego rwo kwereka abakunzi ba Espoir FC abakinnyi bashya iyi kipe yaguze, tariki 01/08/2013, yakinye umukino wa gishuti n’ikipe ya Bande Rouge yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iyitsinda ibitego 4 kuri 1.
Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) buratangaza ko ku bufatanye n’ibitaro bya gisirikari bya Kanombe, abakinnyi bose bo mu cyiciro cya mbere bazapimwa ubuzimwa bwabo mbere y’uko shampiyona itaha itangira.
Uwari umukinnyi w’umupira w’amaguru Christian Benitez wo mu gihugu cya Equateur yitabye Imana tariki 29/07/2013 azize indwara y’umutima nk’uko byatangajwe na José Chamorro umuhagarariye.
Ikipe y’u Rwanda Amavubi yabuze itike yo kujya mu gikombe cya Afurika gikinwa n’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN), nyuma yo gusezererwa na Ethiopia hitabajwe za penaliti mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa gatandatu tariki 27/07/3013.
Umutoza w’ikipe y’u Rwanda Amavubi Nshimiyimana Eric, yasabye abakinnyi be kuzakinana ubwitange mu mukino bafitanye na Ethiopia kuri uyu wa gatandatu kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mu rwego rwo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika CHAN kizabera muri Afurika y’Epfo umwaka utaha.
Ikipe y’igihugu Amavubi, mu myitozo irimo mu karere ka Rubavu, kuwa kabiri tariki 23/07/2013, yakinnye umukino wa gicuti n’abakinnyi bakomoka muri ako karere, maze ibatsinda igitego 1-0.
Ikipe ya AS Kigali iheruka kwegukana igikombe cy’Amahoro, imaze kugura abakinnyi bashya umunani mu rwego rwo kwiyubaka, initegura amarushanwa y’igikombe gihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Afurika (CAF Confederation Cup) izahagarariramo u Rwanda.
APR FC, imwe mu makipe yashatse abakinnyi bashya hakiri kare, mu rwego rwo kwitegura neza shampiyona itaha, yaguze abakinnyi batanu kandi ngo nta bandi izongeraho kuko abo ifite bahagije ngo izatware ibikombe.
Mu gihe habura amazi atanu ngo habe amatora ya Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), uriyobora ubu Ntagungira Celestin ‘Abega’, ntabwo arafata icyemezo cyo kongera kwiyamamaza cyangwa kubireka.
Ikipe ya Rayon Sport ubu ihangayikishijwe cyane no kongera amasezerano Karim Nizigiyimana na Fuadi Ndayisenga bashakwa na Kiyovu Sport, nyuma yo kongerera amasezerano Faustin Usengimana na Abouba Sibomana bari bagiye kwerekeza muri PR FC.
Ikipe y’igihugu Amavubi yasubiye gukorera imyitozo mu karere ka Rubavu kwitegura umukino wo kwishyura uzayihuza na Ethiopia mu rwego rwo gushaka itike yo kuzakina igikombe cya CHAN kizabera muri Afurika y’Epfo umwaka utaha.
Quinton Fortune, wigeze kuba umukinnyi ukomeye w’umupira w’amaguru yemeza ko Abanyarwanda nabo bavamo ibihangange mu gukina umupira w’amaguru baramutse bahawe amahirwe yo kwerekana impano bafite.
David Beckham ntakiri mu kibuga cya ruhago, ubu noneho arabarizwa mu biganiro kuri televiziyo, aho yashyize umukono ku masezerano yo kuzajya agaragara mu biganiro bya siporo bigenewe abana kuri televiziyo.
Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Ethiopia, Sewnet Bishaw, yizeye kuzatsindira Amavubi i Kigali mu mukino wo kwishyura, maze akajyana ikipe ye mu gikombe cya Afurika gihuza abakinnyi bakina mu bihugu byabo (CHAN) kizabera muri Afurika y’Epfo umwaka utaha.
Ikipe ya Mukura Victory Sport itaragura umukinnyi n’umwe kugeza ubu, ngo iri mu biganiro n’abakinnyi benshi, harimo abakinaga muri Bugesera FC, muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse hari n’Abarundi.
Serugaba Eric wakinaga muri Kiyovu Sport, yamaze kwerekeza mu ikipe ya AS Kigali, akaba yamaze no gusinya amasezerano yo gukinira iyo kipe y’umugi wa Kigali, mu gihe kingana n’umwaka umwe.
Amahirwe yo kujya mu gikombe cya CHAN ku ikipe y’u Rwanda yagabanutse, ubwo yatsindirwaga i Addis Ababa n’ikipe y’igihugu ya Ethiopia igitego 1-0 mu mukino wo guhatanira itike yo kuzakina igikombe cya CHAN kizabera muri Afurika y’Epfo umwaka utaha.
Umutoza w’Amavubi Eric Nshimiyimana yizeye ko u Rwanda ruzatsindira Ethiopia iwayo i Addis Ababa kuri icyi cyumweru tariki ya 14/07/2013, ubwo amakipe yombi azaba ahatanira itike yo kuzakina igikombe cya CHAN kizabera muri Afurika y’Epfo umwaka utaha.
Ikipe y’u Rwanda Amavubi kuri uyu wa gatanu tariki 12/07/2013 irahaguruka mu Rwanda yerekeza i Addis Ababa muri Ethiopia aho igiye gukina n’ikipe y’icyo gihugu mu rwego rwo guhatanira itike yo kuzakina imikino ya CHAN izabera muri Afurika y’Epfo umwaka utaha.
Umuyobozi wa Rayon Sport, Murenzi Abdallah, aratangaza ko iyo kipe yamaze kuzana abakinnyi bane bashya, ikaba kandi irimo kuganira n’abandi bagomba gusinya amasazerano mu gihe gitoya.
Umuyobozi w’akarere ka Nyanza akaba n’umuyobozi mukuru w’ikipe ya Rayon Sport, Abdallah Murenzi, aratangaza ko mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka wa 2013 ikibazo cy’imyenda y’iyi kipe kizaba cyakemutse burundu.
Ikipe y’igihugu Amavubi imaze iminsi ikorera imyitozo mu karere ka Gicumbi, kuri uyu wa gatatu tariki 10/07/2013, irakina umukino wa gicuti na Gicumbi FC, mu rwego rwo kwitegura neza umukino izakina na Ethiopia mu gushaka itike yo kuzakina imikino ya CHAN.
Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sport kuri uyu wa gatatu tariki 10/07/2013, bwatangije icyumweru bise ‘Rayon Sport fans week’ cyo gukusanya amafaranga azafasha iyo kipe mu kwiyubaka mbere y’uko shampiyona itangira.
Mu mikino ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa ‘Jeux de la Francophinie’ izabera i Nice mu Bufaransa, u Rwanda ruzahagararirwa n’amakipe y’umupira w’amaguru, gusiganwa ku maguru ndetse no gusiganwa ku magare.