Muri tombola y’uko amakipe azahura muri ½ cy’irangiza muri UEFA Champions League yabaye tariki 12/04/2013, ikipe ya FC Barcelone yatomboranye na Bayern Munich naho Real Madrid itomborana na Borussia Dortmund.
U Rwanda rwasubiye inyuma imyanya itatu ku rutonde rw’uko ibihugu bikurikirana mu mupira w’amaguru rwashyizwe ahagaragara na FIFA ku wa gatatu tariki 10/04/2013.
FC Barcelone na Bayern Munich, tariki 10/4/2013, zabonye itike yo kuzakina ½ cy’irangiza mu mikino uhuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’Uburayi (UEFA Champions League).
Ikipe ya Basketball y’intore ziri ku rugerero mu karere ka Ngoma zatsindiye amafaranga ibihumbi 800 mu marushanwa ku miyoborere myiza no kurwanya malariya yateguwe n’akarere ka Ngoma.
Umutoza w’ikipe ya Manchester City, Roberto Manchini, yanejejwe cyane no gutsinda mukeba Manchester United ibitego 2-1 ku wa mbere tariki 08/04/2013, ariko avuga ko azatwara igikombe umwaka utaha kuko igikombe cy’uyu mwaka cyo ngo asanga cyaramaze kumucika.
Robert Bobby Williamson watozaga ikipe y’igihugu ya Uganda yasezerewe kuri iyo mirimo, nyuma yo gutsindwa n’ikipe y’igihugu ya Liberia, bikagabanyiriza Uganda amahirwe yo kuzajya mu gikombe cy’isi kizabera muri Brazil muri 2014.
Stade ya Cyasemakamba iri mu karere ka Ngoma yari yarashaje, iri kubakwa ku buryo bugezweho. Nubwo iyi stade iri kubakwa ngo ntizaba ari iy’umupira w’amaguru ahubwo izaba ari stade y’imyidagaduro (petit stade).
Abafana b’ikipe yitwa National yo mu gihugu cya Uruguay bagaragaje ibendera bivugwa ko ariryo rinini kuruta ayandi mabendera yagaragaye ku isi.
Ikibuga cya Stade Huye kizatangira gukinirwaho mu kwezi kwa munani uyu mwaka; nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’akarere ka Huye Eugene Muzuka mu nama nyunguranabitekerezo yo kureba iterambere ry’ikipe ya Mukura VS, yateranye tariki 03/04/2013.
Real Madrid ibifashijwemo na kizigenza wayo Christiano Ronaldo, Karim Benzema na Gonzalo Huguain yatsinze Galatasalay bitayigoye ibitego 3-0, mu marushanwa ya ¼ k’irangiza cya UEFA Champions League.
Ikipe ya Rayon Sports yatangiye gahunda yo kwishyura Raoul Shungu umwenda w’ibihumbi 40 by’amadolari imubereyemo, nyuma y’aho ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) ritegetse ko ayahabwa byihutirwa mbere y’uko iyo kipe ifatirwa ibihano bikaze.
Ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera bwahaye abakinnyi n’abatoza ba Bugesera FC agahimbazamushyi k’amafaranga ibihumbi 600 nyuma yuko iyo kipe itsinze Rayon Sports muri 1/8 cya Peace Cup against Malaria 2013.
Mu mikino ibanza ya ¼ cy’irangiza mu irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’i Burayi (UEFA Champions League), ikipe ya FC Barcelone yanganije na Paris Saint Germain ibitego 2-2 mu mujyi wa Paris.
Umutoza wa Police FC, Goran Kopunovic, avuga ko ari nta mpungenge na nkeya afite ko yasezererwa ku mirimo ye nubwo amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka yagabanutse ndetse akanasezererwa mu marushanwa atandukanye yitabiriye.
Police FC na Rayon Sports, zanganyije igitego 1-1 mu mukino w’ikirarane w’umunsi wa 18 wa shampiyona wabaye ku cyumweru tarki 31/03/2013 kuri Stade Amahoro i Remera.
Police FC irakira Rayon Sport kuri icyi yumweru tariki 31/03/2013 mu mukino w’ikirarane ubera kuri Stade Amahoro i Remera guhera saa cyenda n’igice.
Kuri uyu wa gatanu taliki 29/03/2013 hateganyijwe igikorwa cyo kumurika bwa mbere amateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda mu mashusho. Aya mashusho azerekanwa kuri documentaire yitwa “KERA HABAYEHO” imara hafi amasaha abiri.
Imbuto Foundation yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) mu migendekere myiza y’imikino y’igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka, aho icyo kigo cyatanze miliyoni 97 zizakoreshwa kugeza iyo mikino irangiye muri Nyakanga 2013.
Ikipe ya Rayon Sports yatunguwe no gutsindwa ibitego 2-1 na Bugesera FC yo mu cyiciro cya kabiri ihita inayisezerera mu mikino y’igikombe cy’Amahoro yari igeze muri 1/8 cy’irangiza ku wa gatatu tariki 27/03/2013.
Nyuma y’uko umutoza Didier Gomes Da Rosa agaragarije ko ari umutoza ushoboye, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamereye gusinya andi amasezerano y’imyaka ibiri yiyongera ku yo yari asanganwe y’umwaka ari hafi kurangira.
Amakosa abiri yakozwe na ba myugariro b’ikipe y’u Rwanda (Amavubi) niyo yatumye Mali itsinda u Rwanda ibitego 2-1 mu mukino wo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi, wabereye kuri Stade Amahoro i Remera ku cyumweru tariki 24/03/2013.
Umutoza w’ikipe y’ihigugu Amavubi, Milutin Sredojevic Micho, arizeza Abanyarwanda ko nibashyigikira Amavubi kuri icyi Cyumweru tariki ya 24/03/2013, ubwo bazaba bakina na Mali, ashobora kuzakora amateka nk’ayo u Rwanda rwakoze rutsindira Ghana kuri Stade Amahoro muri 2003.
Umuganga w’ikipe y’igihugu, Moussa Hakizimana, aratangaza ko Haruna Niyonzima na Mbuyu Twite bari bavunikiye mu mukino wa gicuti u Rwanda rwakinnye na Libya batanga icyizere 100% ko bazakina umukino wa Mali tariki 24/03/2013.
U Rwanda rwatsinzwe na Libya igitego 1-0 mu mukino wa gicuti wo kwitegura gukina na Mali, wabereye kuri Stade Amahoro i Remera ku wa gatatu tariki 20/03/2013.
Haruna Niyonzima na Gasana Eric ‘Mbuyu Twite’ bakina muri Tanzania, uzamukunda Elias ‘Baby’ ukina mu Bufaransa na Steven Godfroid ukina mu Bubiligi bageze i Kigali mu ijoro rya tariki 18/03/2013 aho baje kwitabira umukino uzahuza u Rwanda na Mali tariki 24/03/2013.
Umutoza w’ikipe y’u Rwanda, Milutin Sredojevic Mucho, aratangaza ko abakinnyi bose bakina hanze y’u Rwanda yahamagaye bazagera mu Rwanda bitarenze tariki 21/03/2013, kugira ngo akomeze kwitegura neza gukina na Mali ku cyumweru tariki 24/03/2012.
Ku myaka 25, umukinnyi Lionel Messi yaje muri ba kizigenza ba mbere ku isi batsinze ibitego byinshi kuva irushanwa rya UEFA Champions League ryatangira mu mwaka w’1955. Ubwo Barcelone yatsindaga AC Milan ibitego 4-0 tariki 12/03/2013, Messi yatsinzemo ibitego 2.
Ku rutonde rw’uko amakipe y’ibihugu akurikirana ku isi rwashyizwe ahagarahara tariki 13/03/2013, u Rwanda ruri ku mwanya wa 132, rukaba rwasubiye inyuma imyanya ibiri kuko mu kwezi gushize rwari ku mwanya wa 130.
Mugiraneza Jean Baptiste ntabwo yahamagawe n’umutoza Milutin Sredojevic ‘Micho’ ubwo yashyiraga ahagaragara abakinnyi 24 bagiye gutangira kwitegura gukina na Mali mu gushaka itike y’igikombe cy’isi.
Umukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona wagombaga guhuza Rayon Sport na Police FC tariki 17/02/2013 ukaza kwimurwa, uzakinwa tariki 31/03/2013, ukazabera kuri Stade Amahoro i Remera kuva saa cyenda n’igice.