Ku munsi wa 29 wa Shampiona y’icyiciro cya mbere, APR yatsinze Marines 1-0 i Rubavu, naho Rayon Sports inyagira Amagaju ibitego 6-0
Muri Shampiyona y’icyiciro cya kabiri, mu mukino wahuje Kirehe FC na Etoile de l’Est ku wa14 Kamena 2016, warangiye Kirehe FC itsinze1-0, ivana Etoile de l’Est ku mwanya wa mbere.
SHampiona y’u Bwongereza mu mupira w’amaguru ya 2016/2017 izatangira taliki ya 13 Kanama 2016, aho Arsenal izatangirana na Liverpool
Minisitiri w’ubutgetsi bw’igihugu Francis Kaboneka, aranenga abayobozi b’inzego z’ibanze batekinika mu marushanwa “Umurenge Kagame Cup” agamije gushimangira amahame y’Imiyoborere myiza.
Umuhanzi wamenyekanye cyane hambere Byumvuhore Jean Baptiste, avuga ko yahimbiye indirimbo RayonSport nyuma yo gukorwa ku mutima n’ubumwe Abanyarwanda bari bagaragaje.
Minisitri Uwacu Julienne kuri uyu wa mbere yasobanuriye Abasenateri ba komisiyo y’Imibereho myiza ibikorwa bya siporo mu Rwanda n’icyo Minisiteri ikora muri gahunda yo kuzamura impano
Ikipe y’abakobwa y’umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, na Cyanika ya Nyamgabe zegukanye umwanya wa gatatu imu mikino yabaye kuri uyu wa Gatandatu.
Umushoramari Antonio Souaré Mamadou uturutse muri Guinée Conakry, yageze mu Rwanda aho aje mu bikorwa by’ishoramari azatangirira muri Siporo.
Niyonzima Haruna Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda "Amavubi", yakebuye abafana b’Amavubi, abasaba gufana ikipe aho gufana igitego.
Kuri uyu wa Gatatu shampiona y’icyiciro irakomeza ku munsi wayo wa 27, aho imikino itegerejwe ari uhuza APR n’Amagaju, ndetse na Espoir na Rwamagana
Ihuriro ry’abafana b’ikipe ya Arsenal bo mu Rwanda, basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Mukarange mu Karere ka Kayonza, maze baremera abarokotse Jenoside batishoboye.
Ku i Saa Saba z’amanywa ni bwo ikipe y’igihugu ya Mozambique yari igeze mu Rwanda aho ije gukina umukino n’u Rwanda uzaba kuri uyu wa Gatandatu
Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ya Senegal yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, maze bunamira inzirakarengane zihashyinguye
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga butangaza ko bwizeye ko amarushanwa “Umurenge Kagame Cup” azafasha mu kuvugurura ikipe y’akarere ya AS Muhanga.
Ikipe y’igihugu ya Senegal yatsinze Amavubi ibitego 2-0 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatandatu
Mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatandatu, Ikipe y’igihugu ya Senegal yatsinze u Rwanda ibitego 2-0
Kuri uyu wa gatatu kuri Stade Amahoro, ikipe y’igihugu Amavu yakoze imyitozo ya nyuma yitegura umukino wa gicuti uzayihuza na Senegal kuri uyu wa Gatandatu
Ikipe ya Rayon Sports ntibashije ntibashije kwikura imbere ya Etincelles aho binganyije igitego 1-1 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
Ikipe ya Etincelles yashyiriwe ho agahimbazamusyi kadasanzwe niramuka yitwaye neza ku mukino uyihuza na Rayon Sports kuri uyu wa gatatu kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
Ikipe ya APR Fc yahagaritse abakinnyi bayo bane nyuma yo kuvuga ko bagaragaje imyitwarire itari myiza
Ikipe ya AS Vita Club yamaze gusezererwa mu marushanwa ya CAF Champions league, nyuma yo gukinisha umukinnyi utabyemerewe
Umutoza w’ikipe ya Manchester United Luis Van Gaal, yamaze kwirukanwa n’ikipe mu gihe biteganijwe ko Mourihno ari we ugomba kumusimbura.
Mu mukino wo guhatanira igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 kizabera muri Zambia, Misiri itsinze u Rwanda 1-0 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
Bamwe mu bakinnyi bahoze bakinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda "Amavubi, biteguye guhura na Perezida Kagame bakamuganiriza ku iterambere ry’umupira w’amaguru
Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Johnattan McKinstry yahamagaye abakinnyi 29 bagomba kwitegura imikino ibiri Amavubi agomba gukina
Ernest Sugira yamaze kugera i kigali aho avuye gusinya umwaka n’igice mu ikipe ya As Vita Club, akazasubirayo akina n’ikipe ya TP Mazembe
APR Fc yongeye guha intera ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gutsinda Kiyovu Sports ibitego 2-0 mu mukino wa Shampiona wabereye i Nyamirambo
Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports Davis Kasirye yahamagawe na Milutin Micho utoza Uganda, mu kwitegura umukino uzabahuza na Zimbabwe mu mpera za Gicurasi
Manchester United ntiyabashije gutsinda Bournemouth ibitego 19 ku busa yasabwaga ngo ibe yaza mu makipe ane azahagararira u Bwongereza muri champions league.
Mu mikino y’umunsi wa 25 wa Shampiona yabaye kuri uyu wa kabiri, ikipe ya Gicumbi yanganyije na Rayon Sports 1-1 bituma Rayon Sports iguma inyuma ya APR Fc