Kuri iki cyumweru Police Fc yerekanye abatoza n’abakinnyi bashya yongeyemo uyu mwaka, Police Handball club nayo imurika ibikombe yegukanye muri uyu mwaka w’imikino
Mu mikino yo gushaka itike yo kwinjira mu cyiciro cya mbere gusimbura Muhanga FC na Rwamagana FC zamanutse mu cya kabiri, Kirehe FC yateye intabwe itsinda Etoile de l’Est 2-0.
Ku cyicaro cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda hatangiwe ibihembo ku bakinnyi, abatoza n’abafana bitwaye neza muri Shampiona ya 2015/2016, byinshi byiharirwa na Rayon Sports
Kuri uyu wa Gatanu ni bwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda riza guha ibihembo abakinnyi, abatoza n’abafana bitwaye neza muri Shampiona ya 2015/2016
Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kugurisha Davis Kasirye muri Motema Pembe ya Congo, iratangaza ko amafaranga yinjiye mu kigega cyayo ari Milioni 25Frws.
Nyuma yo gutadukana na Nizar Kanfir, APR Fc yashyizeho abatoza bashya, aho Mugisha Ibrahim yagarutse nk’umutoza w’abanyezamu, Rubona asubizwa gutoza abana
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyari kigamije kwerekana abatoza b’ikipe, umutoza mushya wa APR FC, Kanyankore Yaoundé, yatangaje ko yavuye muri Rayon Sports na Kiyovu kubera ubuswa bw’abayobozi bazo, akaba yizera ko muri APR FC atari ko bimeze.
Ikipe y’Amagaju yasinyishije umutoza mukuru ndetse n’umutoza wungirije, igumana kandi n’umutoza w’abanyezamu bose babaye abakinnyi b’iyi kipe
Umukinnyi Muhadjili Hakizimana wari wamaze kugurwa na AS Kigali, ashobora kurara asinyiye APR Fc nk’inama yagiriwe na mukuru we Haruna Niyonzima
Mitsindo Yves ubu uri gukinira ikipe ya Sporting Charleroi, arifuzwa n’amakipe yazamuye abakinnyi bakomeye ubu babarizwa muri Shampiona y’Abongereza
Umutoza wa As Kigali Eric Nshimiyimana yemeje ko Kabange Twite na Fuadi Ndayisenga bagiranye ibiganiro ku buryo bashobora kwerekeza muri iyi kipe
Ikipe ya APR Fc yashyikirijwe igikombe cya Shampiona ya 2015/2016, aho mu mukino wa nyuma wa Shampiona yatsinzwe na As Kigali ibitego 2-1
Nyuma y’aho ikipe ya Police Fc isezereye umutoza Cassa Mbungo ANdre, ubu Seninga Innocent watozaga ikipe ya Etincelles ni we wagizwe umutoza mukuru
Nyuma y’iminsi bivuzwe ko uyu mukinnyi wa Rayon Sports azerekeza mu ikipe ya AFC Leopards yo muri Kenya, Emmanuel Imanishimwe yamaze kongera amasezerano muri Rayon Sports
Umukinnyi Kalisa Rachid usanzwe ukinira ikipe ya Police Fc yasobanuyeko kuba yaragiranye ibibazo n’umutoza wa Police Fc byatumye atinda kwerekeza ku mugabane w’i Burayi
Kuri iki cyumweru ubwo haba hakinwa umukino wa Rayon Sports na Kiyovu, Rayon irawifashisha mu kuzamura amafaranga yo gusinyisha Kwizera Pierrot na Emmanuel Imanishimwe
Ikipe ya Muhanga itsinze Rayon 1-0, Apr Fc ihita yegukana igikombe n’ubwo isigaje gukina na As Kigali
Ikipe ya Rayon Sports na Muhanga kuri uyu wa kane, aho iza gukina yaruhukije bamwe mu bakinnyi benshi bayifashije kwegukana igikombe cy’Amahoro
Ikipe ya Rayon Sports bitarenze muri Mutarama 2017, iraba ifite ikibuga cyayo cy’imyitozo, ndetse ikazagikoreraho n’indi mishinga miremire iteganya imbere.
Umunsi wa nyuma wa shampiona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda wongeye kwimurwa, uvanwa taliki ya 16 ushyirwa ku ya 17 Nyakanga 2016.
Mu minota y’inyongera Ismaila Diarra afashije ikipe ya Rayon Sports gutsinda APR FC ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro ihita inakegukana nyuma y’imyaka icumi itagikoraho.
Muganga Hakiri Jean Pierre uziw ku izina rya Hakiri Mabula wakiniraga As Kigali, yamaze gusinya anatangira imyitozo mu ikipe ya Sydney Olympic Fc yo muri Australia
Mu mukino wo kwishyura wa ½ mu gikombe cy’Amahoro. Rayon Sports itsinze As Kigali ibitego 3-2, bituma izahura ku mukino wa nyuma na APR Fc yatsinze Espoir 1-0.
Abahoze bakinira ikipe y’u Rwanda banyagiye aba Uganda ibitego 5-3 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade ya kigali i Nyamirambo kuri uyu Kane.
Kuri uyu wa Kane kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo harabera umukino uhuza abahoze bakinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda n’iya Uganda mu mupira w’amaguru
Mu mikino ya 1/8 y’igikombe cy’Amahoro, Amagaju yasezereye Police, Gicumbi isezerera Mukura, Rayon isezerera Police naho Apr isezerera Bugesera
Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ari we Nzamwita Vincent de Gaulle yasabwe kwegura na bamwe mu banyamuryango ayobora
Mu mukino wa gicuti wo kwibuka abasportifs bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, Amavubi atarengeje 20 yanganyije na Maroc 1-1
Ikipe ya Rwamagana na Musanze zamaze gusezera mu mikino y’igikombe cy’Amahoro igeze muri 1/16, kubera amikoro adahagije kuri ayo makipe
Ku munsi wa 29 wa Shampiona y’icyiciro cya mbere, APR yatsinze Marines 1-0 i Rubavu, naho Rayon Sports inyagira Amagaju ibitego 6-0