Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi ryasohoye urutonde rushya rw’abasifuzi mpuzamahanga, harimo abanyarwanda batatu bashya
Rayon Sports isoje umwaka wa 2016 iyoboye urutonde rwa Shampiona y’icyiciro cya mbere n’amanota 29 nyuma yo gutsinda Kirehe ibitego 3-1.
Umunsi mukuru w’ubunani uzizihizwa ku cyumweru tariki ya 1 Mutarama 2017 utumye shampiyona y’umupira w’amaguru mu cyiciro cya mbere yigizwa imbere ho umunsi umwe.
Umukino wagombaga guhuza Pépinière na AS Kigali ntiwabaye nyuma y’aho iyi kipe ya Pépinière yanagombaga kwakira uyu mukino ibuze ku kibuga
Nyuma ya Tombola yabereye mu Misiri ku cyicaro Gikuru cy’impuzamashyirahamwe y’ umukino w’Umupira w’amaguru ku mugabane w’Afurika CAF, kuri uyu wa 21 Ukuboza 2016, APR FC na Rayon Sport FC zamaze kumenya amakipe mu marushanwa Nyafurika
Olivier Karekezi wamamaye mu mupira w’amaguru mu Rwanda akinira APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi, yatangaje ko afite gahunda yo gutoza mu Rwanda muri shampiyona ya 2017-2018.
Ubuyobozi bw’abafana ba Rayon Sports FC buratangaza ko amafaranga ari gukusanywa ngo agure Amiss Cedrick azifashishwa mu gushaka umusimbura wa Pierrot Kwizera uzagenda.
Ubuyobozi bw’ikipe y’umupira w’amaguru mu cyiciro cya mbere (Pepiniere Fc) buratangaza ko iyi kipe izongera kwakirira imikino ku kibuga cyayo nyuma yo kugisana.
Urubyiruko ruturuka mu bihugu bigize akarere u Rwanda ruherereyemo rwashoje imikino rwakinagamo umukino witwa Football3 ugamije gukemura amakimbirane no kwimakaza uburinganire.
Perezida wa Rayon Sports Fc Gacinya Denis, yasobanuye ko hari ikipe yo muri Maroc yatangiye kubavugisha ngo igure Pierrot, anatangaza ko na Cedrick bagomba kumugarura vuba
Amiss Cedrick wahoze akinira Rayon Sports, yongeye kuyigaragaramo ndetse anayitsinda igitego muri 3-1 batsinze ikipe ya La Jeunesse mu mukino wa gicuti wabaye kuri uyu wa Gatatu
Ikipe ya APR Fc nyuma yo gutsinda Kirehe mu mukino w’ikirarane wabereye kuri Stade ya Kigali, yahise ifata umwanya wa kabiri ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiona
Umutoza Sogonya Hamisi wa Kirehe FC avuga ko ikipe ye igiye kwerekana ko ikomeye itsinda umukino w’ikirarane uyihuza na APR FC kuri uyu wa Gatatu
Iddy Ibe Andrew umunya Nigeriya utoza ikipe ya Sunrise, arashinja ubuyobozi bw’ikipe ye kugira uruhare mu musaruro mucye ifite.
Rayon Sports itsindiye Amagaju iwayo, ihita yuzuza imikino 7 idatsindwa ndetse itaranatsindwa igitego muri iyi Shampiona
Mu mukino we wa mbere atoza APR Fc, Jimmy Mulisa abashije kubonera ikipe yahoze anakinira amanota 3, nyuma yo gutsinda Etincelles
Ikipe ya Rayon Sports yatangije uburyo bwo gukusanya amafaranga yo kugura rutahizamu Amiss Cedrick binyuze kuri telefoni zigendanwa
Irushanwa ikipe ya Rayon Sports yagombaga kwitabira ryari riteganyijwe kubera muri Tanzania guhera mu kwezi gutaha ryamaze gusubikwa
Nyuma y’imvune yagiriye ku mukino wahuje Rayon Sports na Bugesera, Manzi Thierry ntazajyana n’ikipe ye mu marushanwa azabera muri Tanzania ukwezi gutaha
Abafana batandukanye ba Kirehe FC batangaza ko bababajwe no kuba bataremerewe kwinjira mu mukino wahuje ikipe yabo na SC Kiyovu.
Ikipe ya Police Fc yihereranye ikipe ya Musanze iyisanze iwayo, iyitsinda ibitego 3-1 ihita ifata umwanya wa kabiri ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiona y’u Rwanda
Akarere ka Ngoma gatangaza ko kagiye kongera miliyoni 15 ku nkunga kageneraga ikipe yako Etoile de l’Est yo mukiciro cyakabiri.
Shampiona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru irakomeza mu mpera z’iki cyumweru, aho APR Fc na AS Kigali zidahari kubera imikino yo hanze
N’ubwo atabona umwanya mwinshi wo gukurikirana umupira w’amaguru, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose ngo mu Rwanda akunda ikipe ya APR FC agafana FC Barcelona I Burayi.
Umukino wahuje ikipe ya Rayon Sports n’ikipe ya Sunrise witabiriwe n’abafana benshi batandukanye ku mpande zombi.
Ubwo shampiyona y’ubupira w’amaguru mu Rwanda izaba isubukuwe, Rayon Sports na Sunrise zinganya manota kandi ziyoboye urutonde rwa shampiyona zizacakirana.
Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC butangaza ko iyi kipe igiye kwitabira imikino ya gicuti itandukanye muri Congo-Brazzaville mu rwego rwo kwitegura imikino nyafurika.
Ikipe y’Ingabo z’iguhugu (RDF) yo mu ishuri rikuru rya gisirikare rya Nyakinama yatsinze ikipe y’abanyamakuru bo mu Ntara y’amajyaruguru ibitego 3 kuri 1.
Amavubi y’abatarengeje imyaka 20 arakina na Maroc mu mukino ufungura irushanwa ry’ibihugu by’inshuti za Maroc (“1st Partners Tournament”).
Ubuyobozi bwa Rayon Sports burahakana amakuru avuga ko buri mu biganiro n’umukinnyi Hamiss Cedrick wigeze kuyikinira.