Ikipe y’abakobwa biga mu ishuri ryisumbuye ry’Indangaburezi mu karere ka Ruhango, bashimiwe tariki 28/10/2015 nyuma y’uko bazanye igikombe cya FEASSA.
Imwe mu mikino ya Shampiona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru yamaze kwimurwa kubera imyiteguro y’Amavubi
Mu murenge wa Byimana w’akarere ka Ruhango hari kubera umuhango wo gusezera ku mukinnyi w’umukino w’amagare Iryamukuru Kabera Yves witabye Imana kuri iki cyumweru
Mu isiganwa rya Rwanda Cycling Cup ryazengurutse ibice hafi ya byose by’u Rwanda,Nsengimana Bosco niwe warisoje ari uwa mbere
Aleluya Joseph,ukinira Amis Sportif yegukanye isiganwa ribanziriza irya nyuma,isiganwa rya kabiri yegukanye mu masiganwa ya Rwanda Cycling Cup uyu mwaka.
Mbere y’uko Rayon Sports yakira APR,Didier Gomes Da Rosa wahesheje Rayon Sports igikombe iheruka,yayigeneye ubutumwa bwo kwifashisha
Ikipe ya Rayon Sports n’umutoza wayo David Donadei wahagaritswe umukino umwe,bakomeje kwitana bamwana ku myitwarire ivugwa kuri Donadei
Abanyehuye batangiye kwitegura imikino ya CHAN izabera iwabo guhera tariki 16/1/2016, kandi ngo amakosa yagaragaye mu mikino ya FEASSSA ntazasubira.
Nyuma y’ukwezi kumwe ari umutoza wa Rayon Sports,David Donadei yahagaritswe ku mukino Rayon Sports izakiramo APR kuri uyu wa gatandatu
Mu gihe Cogebanque imaze igihe ari umuterankunga mu mukino w’amagare mu Rwanda, ubu irishimira umusaruro uva mu irushanwa rya Rwanda Cycling Cup
Mu mpera z’iki cyumweru Shampiona yari igeze ku munsi wa gatanu,aho Mukura yatsinze Sunrise 2-1,maze AS Kigali igakomeza kuyobora urutonde
Mu isiganwa ritegura Tour du Rwanda,Nsengimana Bosco ukinira Benediction yegukanye isiganwa ryaturutse Rwamagana ryerekeza Huye kuri iki cyumweru
Bintunimana Emile ukinira Benediction y’I Rubavu niwe wegukanye isiganwa ry’amagare ryaturutse I Nyagatare rigasorezwa I Rwamagana kuri uyu wa gatandatu
Abatuye umujyi wa Goma bahangayikishijwe no kutazareba imikino ya CHAN 2016 kubera amasaha igihugu cyabo cyashyizeho yo gufunga imipaka.
Abakinnyi bakomoka mu gihugu cy’u Burundi bakinira Mukura bibasiwe n’umutekano muke uhari,baracyategerejwe i Huye n’ubwo bitoroshye
Nyuma y’akaruhuko k’ikipe y’igihugu yari imaze icyumeru muri Maroc,Shampiona y’icyocro cya mbere irakomeza hakinwa imikino y’umunsi wa gatanu
Ubuyobozi bwa Rayon Sports burahakana amakuru avugwa ko umutoza wayo David Donadei yaba agiye,bukemeza ko agera i Kigali kuri uyu wa kane
Rutahizamu wanyuze mu makipe nka Mukura na Rayon Sports,Mahoro Nicolas yerekeje muri APR Fc ndetse na Emery Bayisenge Emery
Amavubi asoje imikino ya gicuti yakiniraga muri Maroc nta ntsinzi n’imwe,aho kuri iki cyumweru yongeye gutsindwa na Tunisia
Kuri uyu wa gatandatu nibwo Shampiona y’umukino wa Handball yasojwe,ubwo umukino wari utegerejwe warangiye Police yongeye gutsinda APR
Milioni 14 nizo Ferwafa isabwa kwishyura RSSB ngo isubizwe imodoka yayo,atakwishyurwa n’inyubako yayo ikaba yafatirwa nk’uko amategeko abiteganya
Itsinda rishinzwe gutegura CHAN izabera mu Rwanda, riratangaza ko hakiri ukundi kwezi kurenga kugira ngo Stade Huye irangire gutunganywa
Ikipe y’igihugu y’amagare igiye kwitabira isiganwa ry’amagare rizabera mu gihugu cya Cameroun mu cyumweru gitaha
Ku munsi wa kabiri w’amarushanwa ahuza amakipe agize akarere gatanu muri Basketball,amakipe ya Uganda yiheranye ayo mu Rwanda.
Nyuma yo kutitwara neza mu minsi ibiri ya Shampiona iheruka, Rayon Sports yongeye guha ibyishimo abakunzi bayo itsinda Mukura 2-0
Kuri uyu wa gatandatu Shampiona y’umukino wa Handball irakomeza hakinwa imikino y’ibirarane by’umwihariko amakipe y’amashuri akaba ariyo afite imikino myinshi
Amakipe 20 niyo yamaze kwemera kwitabira imikino ya zone 5 ya Basket,aho milioni 25 arizo zitaganijwe gukoreshwa mu marushanwa azabera i Kigali kuva kuri iki cyumweru
Shampiona y’icyiciro cya mbere irakomeza ku munsi wayo wa kane,aho imikino ibiri ariyo iteganijwe kuri uyu wa gatanu,bakazakina kugeza ku cyumweru.
Abakinnyi 23 barimo abakina hanze nibo bagomba kwerekeza mu mwiherero uzabera muri Maroc mu gihe cy’iminsi 10.
Amakipe 17 niyo amaze kwemera kwitabira irushanwa ry’akarere ka gatanu rihuza rizabera mu Rwanda kuva 4/10/2015 kugeza 11/10/2015 muri Basketball.