Gymtonic ya BE FIT ikorera muri Stade Amahoro ifitiye gahunda abakozi batabona umwanya wo gukora siporo, ibagenera ahantu ho gukorera siporo hagezweho kandi hujuje ubuziranenge kugira ngo umuntu abeho neza.
Ikipe ya Mukura VS irateganya kongera gutora komite nyobozi nshya kuri iki cyumweru,nyuma y’aho Komite yari isanzweho irangije manda yayo y’imyaka ine,igikorwa kizabera mu nama y’inteko rusange izabera mu karere ka Huye
Nyuma y’iminsi ine ikipe y’igihugu Amavubi iri mu myitozo mu rwego rwo gutegura imwe mu mikino itandukanye ya gicuti,umukino wagombaga kuyahuza n’igihugu cya Nigeria y’abatarengeje imyaka 23,uwo mukino wamaze gukurwaho wimurirwa igihe kizumvikanwaho n’ibihugu byombi.
Ku munsi wa mbere w’igikombe cy’Afrika mu mukino w’intoki wa Volleyball kiri kubera muri Egypt,ikipe y’igihugu y’u Rwanda ntiyabashije kwivana imbere ya Maroc,aho yayitsinze amaseti atatu ku busa
Nyuma yo gushyirwa mu itsinda rya mbere rigaragaramo ibihugu bisanzwe bikomeye,umutoza w’ikipe y’igihugu y’umukino wa Volleyball Paul Bitok yatangaje ko kugira ngo babashe gukomeza byibuze bibasaba gutsinda imikino itatu muri iryo tsinda,aho bagomba guhera kuri Maroc kuri uyu wa gatatu
Nyuma yo kuzamuka ho imyanya 16 ku rutonde rwa FIFA,u Rwanda rwashyizwe mu makipe atazanyura mu ijonjora ry’ibanze mu rwego rwo gushakisha itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi kizabera mu Burusiya mu mwaka wa 2018.
Nyuma yo gusinya imyaka ibiri mu ikipe ya Azam Fc,Mugiraneza Jean Baptiste "Migy" arabanza mu kibuga ku nshuro ye ya mbere nyuma y’aho umukino ubanza wa CECAFA Kagame Cup yari yabanje ku ntebe y’abasimbura
Imihanga ya kaburimbo yatangijwe kubakwa na Seburikoko akaza kuyamburwa atayishoje kubera kutubahiriza amasezerano ikomeje kwangirika kubera gukoreshwa itarangiye, ubundi ikangizwa n’imvura.
Ishyirahamwe ry’abatoza bo mu Rwanda nyuma yo kubona ubuzima gatozi, ubu ryanamaze kubona umwunganizi mu nkiko uzajya ubafasha kurengera uburenganzira bwabo bujya butubahirizwa rimwe na rimwe
Umutoza usanzwe utoza ikipe ya Gicumbi Fc Ruremesha Emmanuel arahakana amakuru avuga ko yaba yaramaze kumvikana n’ikipe ya Kiyovu Sports kuzayibera umutoza mu mwka w’imikino utaha,gusa akemeza ko iramutse imwegereye baganira.
Kuri uyu wa Gatandatu nibwo igikombe giterwa inkunga na Nyakubahwa Perezida wa Republika y’u Rwanda Paul Kagame,kizwi ku izina rya CECAFA Kagame Cup kiza gutangira mu mujyi wa Dar Es Salaam muri Tanzania,aho APR ihagarariye u Rwanda iza kuba ikina na Al Shandy yo muri Sudan ku i Saa Saba.
Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi yamaze guhamagara urutonde rw’abakinnyi bagera kuri 26 mu rwego rwo gutegura imikino ibiri mpuzamahanga ya gicuti n’amakipe ya Nigeria na Afurika y’epfo.,aho kandi na Jimmy Mulisa usanzwe ari umuyobozi wa Tekiniki mu ikipe ya Sunrise yagizwe umutoza wungirije .
Akarere ka Musanze, kuri uyu wa 15 Nyakanga 2015 katangiye imyiteguro yo gushinga ikipe y’imikino ngororamubiri izategura abasore n’inkumi bazajya bitabira amarushanwa yo mu gihugu no hanze ,ikaba yitezweho kuzamura urwego uwo mukino uriho uyu munsi.
Mu gihe habura hafi amezi abiri ngo imikino nyafurika (All african games) itangire,ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (Ferwacy) ryamaze gutangaza abakinnyi 9 barimo umukobwa umwe bazahagararira u Rwanda muri iyo mikino.
Umukinnyi usanzwe ukina mu ikipe ya FC Lausanne-Sport,ikipe ibarizwa mu cyiciro cya kabiri mu gihugu cy’u Busuwisi,Quentin Rushenguziminega yemeye kuzakinira ikipe y’igihugu Amavubi,aho ndetse anategerejwe ku mukino u Rwanda ruzakina mo na Ghana mu kwezi kwa cyenda
Nyuma y’igihe ashakishwa n’amakipe atandukanye ya hano mu Rwanda,Muhire Kevin yamaze gushyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri akinira akinira ikipe ya Rayon Sports
Umukinnyi wakinaga mu ikipe y’Isonga uzwi ku izina rya Nshuti Savio Dominique yamze gusinyira ikipe ya Rayon Sports imyaka igera kuri ibiri,aho aje nk’umusimbura wa Ndayisenga Fuadi wamaze kwerekeza mu ikipe ya Sofapaka yo muri Kenya
Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda arasanga abakinnyi b’amagare mu Rwanda nibakomeza kuzamura urwego bariho,mu gihe cy’imyaka 10 Valens Ndayisenga cyangwa undi mu nyarwanda ashobora kuzakina isiganwa rifatwa nk’irya mbere ku Isi "Tour de France"
Nyuma yo kwegukana isiganwa ryitiriwe kwibuka ryavaga i Kigali ryerekeza mu karere ka Rwamagana,umukinnyi Hadi Janvier usanzwe ukinira ikipe ya Benediction yo mu karere ka Rubavu, yongeye kwegukana isiganwa ryitiriwe umuco ryavaga kuri Pariki ya Nyungwe mu karere ka Nyamagane ryekeza mu karere ka Nyanza.
Umukinnyi wa Rayon Sports usanzwe ukina mu kibuga hagati ariwe Djihad Bizimana ngo yaba amaze icyumweru yaranze kongera amasezerano mu ikipe ya Rayon Sports aho bivugwa ko ibyo yasabaga ikipe ya Rayon Sports ngo yongere amasezerano yaba yari yabyemerewe.
U Rwanda rwazamutse ho imyanya 16, ku rutonde ngarukakkwezi rwa FIFA,nyumay’aho mu kwezi gushize rwazaga ku mwanya wa 94,ubu rwageze ku mwanya 78,mu gihe Argentine yatsindiwe ku mukino wa nyuma wa Copa America yaje ku gusombura Ubudage bwari bumaze hafi umwaka wose buyoboye uru rutonde.
Ikipe y’akarere ka Muhanga yaraye itsinzwe n’ikipe ya Bugesera mu mikino ibanza ya 1/2 y’icyiciro cya 2,aho yatsindiwe ku kibuga cyayo ibitego 2-0,bikaba biyisaba kuzatsinda byibuze ibitego 3-0 ngo ibashe kwerekeza mu cyiciro cya mbere
Nyuma y’igihe kinini ashakishwa n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mupira w’amaguru,umukinnyi Kevin Kevin Monnet-Paquet ashobora kuba agiye kuza gukinira amavubi nyuma y’aho umutoza w’ikipe y’igihugu Johnny McKinstry yamaze kwerekeza mu gihugu cy’Ubufaransa gukurikirana uyu mukinnyi ndetse na Quentin Rushenguziminega nawe (…)
Mu rwego rw’irushanwa ry’amagare rizenguruka igihugu cyose cy’u Rwanda rizwi nka Rwanda Cycling Cup,kuri uyu wa gatandatu rirakomereza mu karere ka Nyamagabe,aho abasiganwa bazahagurukira kuri Pariki ya Nyungwe berekeza mu karere ka Nyanza
Inkuru dukesha urubuga www.voilaca.com, ivuga ko rutahizamu w’umunya Argentine Lionel Messi yanze igihembo cyari cyateguwe muri iri rushanwa cy’umukinnyi waryitwayemo neza.
Ikipe ya APR Handball club yongeye gutsindira ikipe ya Police Hanball Club ku mukino wa nyuma w’igikombe cyitiriwe Umunsi wo Kwibohora (Liberation day tournament),nyuma yo kuyistinda ku bitego 25-22
Imikino ya Kamarampaka“Playoffs” ya Volleyball ihuza amakipe ane yitwaye neza mu cyiciro cya mbere cya Shampiyona kuri iki cyumweru tariki 05 Nyakanga 2015 yabereye mu karere ka Kirehe birangira amakipe yose uko ari ane atakaje amanota.
Nyuma yo gutsinda ikipe ya Rayon Sports igitego kimwe ku busa,ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro,ikipe ya Police Fc yabashije gutwara igikombe cyayo cya mbere kuva yagera mu cyiciro cya mbere
Mu rwego rwo kwizihiza imyaka icumi ishize Imbuto Foundation itanga ubufasha ku bana b’abakobwa,kuri uyu wa gatandatu ubwo hizihizwaga umunsi wo kwibohora,habaye irushanwa ryahuje abafatanyabikorwa ndetse n’abagenerwabikorwa b’Imbuto Foundation maze rygegukanwa n’ikipe yari igizwe n’abaminisitiri n’Ingabo.
Kuri iki cyumweru taliki ya 05/07/2015 harakinwa irushanwa rya Handball ryitiriwe umunsi wo kwibohora (Liberation day tournament),irushanwa riza kwitabirwa n’amwe mu makipe ya hano mu Rwanda