Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ku bufatanye na Imbuto Foundation bateguye amarushanwa ya Volleyball mu turere tw’u Rwanda mu rwego rwo gukangurira abaturage kurwanya Malaria bakoresha inzitiramubu.
Mu gihe hasigaye amasaha make kugirango irushanwa ry’igikombe cy’Afurika cy’ibihugu (CAN) mu mupira w’amaguru rigiye kuba ku nshuro ya 28 ritangire abantu benshi by’umwihariko abakunzi ba ruhago muri Afurika bakomeje kwibaza igihugu kizegukana iri rushanwa.
Irushanwa ryo kwibuka Emmanuel Ntarugera bitaga ‘Gisembe’ rizatangira kuwa gatanu tariki 20/01/2012 rigasozwe ku cyumweru rizabera kuri petit stade i Remera no kuri Club Rafiki i Nyamirambo. Rizitabirwa n’amakipe 11, harimo atandatu y’abagabo, atatu y’abagore n’abiri y’abahoze bakina basketball bakaza kuyihagarika (veterans).
Umutoza wa Nyanza FC, Abdou Mbarushimana, aratangaza ko iyo kipe yagarutse ku murongo wo gutsinda nyuma y’igihe kikini iyo kipe yari imaze ku rutonde rw’amakipe ashobora gusubira mu cyiciro cya kabiri.
APR FC ubu iri ku mwanya wa kabiri muri shampiyona nyuma yo gutsinda Isonga FC ibitego bibiri kuri kimwe mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro tariki 18/01/2012.
Ibiganiro umuyobozi wa FERWAFA, Ntagungira Celestin ‘Abega’ yagiranye n’ukinnyi w’Umunyarwanda ukina mu Bubiligi, Gasana Muhammed Tchité, amushishikariza kuza gukinira Amavubi ntacyo byagezeho.
Abakinnyi batandatu bakomoka hanze y’u Rwanda ni bo bamaze kubona uburenganzira bwo gukina muri shampiyona y’u Rwanda. Baguzwe na APR FC, Police FC na Kiyovu Sport.
Irushanwa ry’igihugu mu gusiganwa ku maguru ryiswe Stop Sida ryateguwe na Rurangirwa Louis ryari riteganyijwe kubera mu karere ka Huye tariki 15/01/2012 ntabwo ryabaye kubera kutumvikana na mugenzi we Lt Kayitsinga barwanira kuyibora ishyirahamwe ry’imikono ngororamubiri mu Rwanda.
Rayon Sport yegukanye amanota atatu mu mukino wa shampiyona wayihuje na Police FC ubwo yayitsindaga ibitego 3 kuri 1 kuri stade Amahoro i Remera ejo tariki 15/01/2012.
Rutahizamu ukinira Police FC n’ikipe y’igihugu, Meddie Kagere, amaze iminsi yifuzwa n’amakipe akomeye muri aka karere ariko ikipe ifite amahirwe menshi yo kumwegukana ni Saint George yo muri Ethiopia.
Umutoza wa Rayon Sport, Jean Marie Ntagwabira, aratangaza ko yamaze kubona abakinnyi batatu azagura kandi barumvikanye, gusa ngo amazina yabo aracyari ibanga.
Umusore ufite inkomoko mu Rwanda Gasana Muhamed Tchité ukinira ikipe ya Standard de Liège mu Bubiligi arifuzwa cyane n’ikipe ya Al Shabab Riyadh yo muri Arabia Saoudite.
Nk’uko isanzwe ibikora buri mwaka, Fédération Internationale de l’Histoire et des Statistiques du Football, uyu mwaka yashyize shampiyona y’igihugu ya Espagne (La Liga) ku mwanya wa mbere ku isi.
Muri 1/8 mu gikombe cy’Amahoro, Mukura iri ku mwanya wa mbere muri shampiyona y’u Rwanda izacakirana na Etincelles iri ku mwanya wa gatanu ikaba kandi nayo ifite inararibonye mu mupira w’amaguru mu Rwanda. Iyo mikino ikazaba tariki ya mbere Gashyantare.
Umutoza mushya w’Isonga FC, Eric Nshimiyimana, azatangira akazi ku mugaragaro ku wa gatatu tariki 11/01/2012, ubwo Isonga FC izaba yasuye Marine FC.
Kapiteni w’ikipe y’igihugu, Olivier Karekezi, avuga ko u Rwanda rukinnye imikino ya giciti n’amakipe y’ibihugu akomeye byafasha u Rwanda kwitegura neza umukino ruzakina na Nigeria ndetse bakazabasha no kuyitsinda.
APR FC, ikipe yatwaye igikombe cy’Amahoro giheruka, yateye intambwe yo kongera kugitwara nyuma yo gusezerera Isonga FC iyitsinze igitego kimwe kuri stade ya Kigali i Nyamirambo tariki 08/01/2012.
Uwahoze ari umutoza w’abanyezamu mu ikipe y’igihugu, Thomas Higiro, yashinze ishuri ryigisha abana bakina umupira w’amaguru mu rwego rw’abanyezamu. Ibi ngo yabikoze mu rwego rwo gushaka umuti w’ikibazo cy’abanyezamu kigenda kigaragara mu makipe yo mu Rwanda, no mu ikipe y’igihugu.
Carolin Rickers, ushinzwe iterambere mu ishyirahamwe ry’imikino y’abamugaye ku isi (IPC), aratangaza ko u Rwanda rurimo kwitegura neza kwakira ingando y’abakinnyi bamugaye bityo akaba nta cyatuma u Rwanda rutakira iyo ngando.
Mashami Vincent, umutoza wungirije wa Isonga FC yatangaje ko Usengimana Faustin na Michel Rusheshangoga bakinira iyo kipe bazakina umukino wa 1/16 cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro bafitanye na APR FC tariki 08/01/2012.
Nyuma y’imikino itatu idatsinda, Isonga FC yakuye amanota atatu i Nyanza ubwo yatsindaga Nyanza FC igitego kimwe ku busa ejo tariki 04/01/2012.
Nyuma ya tombola y’uko amakipe azahura muri 1/16 cy’igikombe cy’amahoro cy’uyu mwaka, APR FC izakina n’Isonga FC. Iyo mikino izatangira tariki 7 n’iya 8 Mutarama uyu mwaka.
Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) buratangaza ko nyuma yo gusaba imbabazi umutoza w’ikipe y’igihugu kubera imyitwarire mibi, Sibomana Hussein, yababariwe ndetse yongera kugirirwa icyizere cyo kugaruka mu Mavubi.
BRALIRWA na FERWAFA bari mu biganiro ngo basubizeho gahunda yo guhemba abakinnyi bitwaye neza buri kwezi nk’uko byagenze muri shampiyona y’umwaka ushize.
Ihuriro ry’abanyamakuru bigenga b’imikino mu Rwanda (Rwanda Independent Sports Press Network [RISPN]), mu mpera za Mutarama 2012, rizahemba abakinnyi, abatoza n’abandi bagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa mu guteza imbere imikino mu Rwanda muri 2011.
Banki nkuru y’u Rwanda (BNR) yirukanye Felicien Kabanda wari umukozi wayo nyuma y’aho uyu mugabo afatiye icyemezo cyo kujya gusifura imikino y’igikombe cy’Afurika kizabera muri Guinea Equatorial na Gabon kuva tariki 21/01-12/02/2012 atabyumvikanyeho n’abakoresha be.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), tariki 02/01/2012, ryatangaje abakinnyi 29 b’abanyamahanga bakina mu Rwanda bazakina n’Amavubi mu rwego rwo gutegura umukino wa Nigeria.
Umwaka wa 2011 waranzwe n’ibikorwa bitandukanye ndetse n’impinduka mu mikino y’u Rwanda. Mu by’ingenzi byaranze uyu mwaka dusoza, harimo kwitabira no kwakira imikino mpuzamahanga, impinduka mu buyobozi bwa siporo ndetse no kwegura ku mirimo y’abayoboraga inzego zitandukanye z’imikino.
Umutoza w’ikipe y’igihugu, Milutin Micho, aratangaza ko mu rwego rwo gutegura umukino uzahuza u Rwanda na Nigeria tariki 29/02/2012 azakina imikino ya gicuti n’ikipe izaba igizwe n’abanyamahanga bakina mu Rwanda.
APR FC ikomeje kwibasirwa n’amakipe yo mu Majyepfo kuko nyuma yo gutsindwa na Mukura yongeye gutakaza amanota ubwo yanganyaga n’Amagaju igitego kimwe kuri kimwe mu mukino wabereye i Nyamagabe tariki 29/12/2011.