Perezida wa Republika y’u Rwanda Paul Kagame yashimiye Valens Ndayisenga wegukanye bwa kabiri Tour du Rwanda
Nyuma y’uko agace ka Nyuma ka Tour du Rwanda kagizwe n’ibirometero 108 kakinirwaga mu Mujyi wa Kigali kegukanywe na Okubamariam Tesfom ukomoka muri Eritrea, Tour du Rwanda ya 2016 yose yegukanywe na Ndayisenga Valens.
Valens Ndayisenga ukinira ikipe ya Dimension Data yo muri Afurika y’epfo, Niwe wegukanye agace ka Gatandatu ka Tour du Rwanda katurukaga Musanze kagana Kigali.
Umukinnyi wa Eritrea witwa Eyob Metkel ukinira ikipe ya Dimension Data yo muri Afurika yepfo niwe utanze abandi mu Mujyi wa Musanze, yegukana agace ka gatanu ka Tour du Rwanda katurukaga mu Mujyi wa Muhanga kagana Mu Mujyi wa Musanze.
Ubwo shampiyona y’ubupira w’amaguru mu Rwanda izaba isubukuwe, Rayon Sports na Sunrise zinganya manota kandi ziyoboye urutonde rwa shampiyona zizacakirana.
Areruya Joseph ukinira ikipe y’u Rwanda niwe wegukanye agace ka kane ka Rusizi-Huye muri Tour du Rwanda, kuri uyu wa kane tariki 17 Ugushyingo 2016.
Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC butangaza ko iyi kipe igiye kwitabira imikino ya gicuti itandukanye muri Congo-Brazzaville mu rwego rwo kwitegura imikino nyafurika.
Aya ni amwe mu mafoto yaranze isiganwa ryahagurutse i Karongi ryerekeza i Rusizi kuri uyu wa Gatatu, ryaranzwe n’imihanda igoranye ndetse n’imisozi miremire
Agace ka gatatu k’irushanwa rya Tour du Rwanda aho abasiganwa baturukaga i Karongi bagana i Rusizi kegukanwe na Rugg Thimothy ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Valens Ndayisenga ni we wegukanye agace ka Kigali-Karongi ka Tour du Rwanda, ahita yegukana "Maillot Jaune" ihabwa umukinnyi uyoboye urutonde rusange
Ikipe y’Ingabo z’iguhugu (RDF) yo mu ishuri rikuru rya gisirikare rya Nyakinama yatsinze ikipe y’abanyamakuru bo mu Ntara y’amajyaruguru ibitego 3 kuri 1.
Ku munsi wa Kabiri wa Tour du Rwanda, aho abasiganwa baturutse Kigali bagana mu Burasirazuba mu Mujyi wa Ngoma, Areruya Joseph ukinira u Rwanda amaze kwambura Rugg Thimothy Maillot Jaune .
Rugg Thimothy ukinira Lowestrates.com yo muri Canada ni we ubaye uwa mbere mu isiganwa ryo gusiganwa umuntu ku giti cye akoresheje iminota 4 yuzuye.
Nyuma y’amatora yakozwe n’abakunzi b’umukino w’amagare, abenshi batoye binyuze ku rubuga rwa kigalitoday.com bemeje ko Areruya Joseph ari we babona uzegukana iri siganwa
Kuri iki cyumweru kuri Stade Amahoro haratangirira isiganwa ry’amagare rizenguruka u Rwanda "Tour du Rwanda", rikazasozwa ku Cyumweru taliki 20 Ugushyingo 2016
Nkuranyabahizi Noel utoza ikipe y’Igihugu ya Karate, avuga ko iyo umwana atangiye gukina Karate akiri muto, bimufasha gukurana ikinyabupfura.
Mu gihe habura amasaha make ngo Tour du Rwanda itangire, aya ni amwe mu mafoto yafashwe na Kigali Today agaragaza ubwitabire budasanzwe bw’abafana muri Tour du Rwanda 2015
Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ryo gusiganwa ku magare mu Rwanda (FERWACY) buratangaza ko amakipe yo mu Misiri na Kenya atakitabiriye Tour Du Rwanda 2016.
Amavubi y’abatarengeje imyaka 20 arakina na Maroc mu mukino ufungura irushanwa ry’ibihugu by’inshuti za Maroc (“1st Partners Tournament”).
Amasiganwa y’amagare yatangiye mu Rwanda mu myaka y’i 1970 ari amarushamwa y’uturere nyuma aza kubyara irushanwa rizenguruka igihugu (Tour du Rwanda).
Ubuyobozi bwa Rayon Sports burahakana amakuru avuga ko buri mu biganiro n’umukinnyi Hamiss Cedrick wigeze kuyikinira.
Rwemalika Felicitée yahawe igihembo nk’umugore wabaye indashyikirwa muri Afurika mu guteza imbere Siporo y’abagore.
Sogonya Hamissi umutoza wa Kirehe FC, yemeza ko ibihe byiza ikipe ye irimo biva ku mikorere myiza ya Komite nyobozi y’ikipe ikurikirana ubuzima bw’abakinnyi umunsi ku wundi.
Imikino y’umunsi wa kane wa Shampiona y’u Rwanda isize ikipe ya Rayon Sports iyoboye urutonde rwa Shampiona by’agateganyo, nyuma y’aho Sunrise inganyirije na Pepiniere
Mu mukino wabimburiye indi y’umunsi wa kane wa shampiona, Police Fc yatsinze Gicumbi Fc ibitego 2-0 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kicukiro
Rwasamanzi Yves utoza ikipe ya APR aratangaza ko shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda ya 2016-2017 irimo amakipe akomeye kurenza izindi zo mu myaka 3 ishize.
Kuri uyu wa Gatanu Shampiona y’icyiciro cya mbere irakomeza aho Police Fc iza kwakira Gicumbi, naho Marines ikazakira Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu
Abakinnyi 84 bari mu makipe 17 azakina Tour du Rwanda bamaze gutangazwa mu gihe hasigaye iminsi 9 ngo Tour du Rwanda 2016 itangire
Rutahizamu w’ikipe ya Kiyovu Sport Romami André aratangaza ko kuba atarakina umukino n’umwe wa Shampiona uyu mwaka ari uko akina nk’umunyamahanga.
Abakinnyi 26 batarengeje imyaka 20 ni bo bahamagawe n’umutoza Mashami Vincent ngo bitegure irushanwa rizabera muri Maroc ndetse na COSAFA izabera muri Afurika y’Epfo