Abakinnyi bagize ikipe y’igihugu y’u Rwanda igiye gukina imikino y’Akarere ka Gatatu mu Iteramakofe muri Kenya bahize gutahana imidali.
Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ryamuritse ikirango gishya cya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bagabo n’Abagore, mbere yo gutangira iya 2025-2026 ku wa Gatanu, tariki ya 17 Ukwakira 2025.
Abakinnyi b’ikipe ya APR FC barimo Niyigena Clement, William Togui na Memel Raouf Dao bari bafite ibisuko ku mutwe bagaragaye mu isura nshya bose bogoshe mbere yo gusubukura shampiyona bakira Mukura VS ku munsi wa kane.
Ikipe y’Igihugu ya Afurika yabonye itike y’Igikombe cy’Isi 2026 nyuma yo gutsinda Amavubi ibitego 3-0 mu mukino wabereye muri iki gihugu kuri uyu wa Kabiri.
Kuri uyu wa Kabiri, ikipe ya Police FC yatangaje ko yasinyishije Manishimwe Djabel nyuma y’igihe nta kipe afite.
Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yahagaritse umutoza wayo Afahmia Lotfi n’umwungiriza we, nyuma yo kumwangira gukoresha imyitozo kuri uyu ya Mbere yageze ku kibuga.
Kuri uyu wa Mbere, ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye na myugariro Aimable Nsabimana ku bwumvikane.
Ni Shampiyona yatangiye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 11 Ukwakira 2025, aho ikipe ya Group Scolaire Marie Mercie yo mu Karere ka Nyaruguru, yatsinze iya Saint-Joseph Kabgayi yo mu Karere ka Muhanga, mu mukino ufungura Shampiyona y’abato mu mukino wa Volley ball mu Rwanda.
Kuri uyu wa Gatanu, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ’Amavubi ’ yatsindiwe na Benin igitego 1-0 kuri Stade Amahoro mu mukino w’umunsi wa cyenda wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026, myugariro Kavita Phanuel atoragura amacupa y’amazi.
Kuri uyu wa Gatanu, Ikipe ya APR FC yahagaritse abakinnyi bayo Mamadou Sy na Dauda Yussif kubera imyitwarire mibi bagaragaje mbere y’umukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League batakinnye itsindwa na Pyramids FC 3-0.
Abanyarwanda barimo Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda Shema Ngoga Fabrice, Anne Lise Alida Kankindi wo muri AS Kigali, bahawe inshingano mu nzego z’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi ’FIFA’, basanzemo Ambasaderi Martin Ngoga.
Ikipe ya Police HC yegukanye igikombe cya shampiyona cy’icyiciro cya mbere 2024-2025 muri Handball igiye kwitabira imikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika izabera muri Maroc.
Kuri uyu wa Mbere, Ishyirahamwe ry’ Umukino wa Handball mu Rwanda ryatangaje ko Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu bagabo izatangira tariki 12 Ukwakira 2025.
Kuri iki Cyumweru, ikipe ya APR FC yasezerewe na Pyramids FC muri CAF Champions League 2025-2026, nyuma yo gutsindirwa na Pyramids FC mu Misiri ibitego 3-0.
Kuri iki Cyumweru, ikipe ya Rayon Sports yanganyirije na Gasogi United ibitego 2-2 kuri Kigali Pele Stadium mu mukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona, yuzuza imikino ine yikurikiranya idatsinda mu marushanwa yose.
Umubyeyi witwa Abimpaye Gentille, yise umwana we w’umukobwa Ange UCI Noella, kubera ko yamubyaye yagiye gufana Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025, iherutse kubera mu Rwanda, agashimira cyane Leta yamufashije bituma abyara neza ndetse akitabwaho no mu bundi buryo.
Myugariro w’ibumoso Imanishimwe Emmanuel yongerewe mu bakinnyi b’Amavubi yitegura imikino ya Benin na Afurika y’Epfo mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026.
Ikipe ya Tigers Basketball club izahagararira U Rwanda nyuma yo kwegukana igikombe cya Rwanda cup bwa mbere mu mateka yayo.
Kuri uyu wa Kane, ikipe ya Rayon Sports yatsindiwe na Police FC igitego 1-0 kuri Kigali Pele Stadium mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona utarakiniwe igihe.
Kuri uyu wa Kane hashyizwe hanze ibiciro by’umukino w’umunsi wa cyenda wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026 uzahuza Amavubi na Benin tariki 10 Ukwakira 2025.
Ikipe ya Musanze FC yashyize hanze imyambaro izakoresha mu mwaka w’imikino 2025-2026 mu gihe umaze hafi ukwezi utangiye.
Kuri uyu wa Gatatu, umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Adel Amrouche yahamagaye abakinnyi bagiye kwitegura imikino ibiri ya Benin na Afurika y’Epfo mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026.
Kuri uyu wa 1 Ukwakira 2025, kuri Kigali Pele Stadium, ikipe ya APR FC yatsindiwe na Pyramids FC 2-0 mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League.
Ku Cyumweru tariki 28 Nzeri 2025 nibwo i Kigali mu Rwanda, hasojwe Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025, aho asaga miliyoni 211 Frw ari yo yatanzwe nk’ibihembo ku bakinnyi, yongerwa ku midali.
Gahunda ya Visit Rwanda, igamije kwamamaza ubukererugendo bw’u Rwanda yabaye umuterankunga wa LA Clippers ikina Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA), na Los Angeles Rams ikina muri National Football League (NFL) mu rwego rwo kurushaho kwagura ubufatanye binyuze mu mikino itandukanye muri Amerika.
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi yambuye amanota atatu ikipe y’igihugu ya Afurika y’Epfo mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026 kubera gukinisha umukinnyi utabyemerewe, bisubiza ibihekane mu mibare y’itsinda ihuriyemo n’Amavubi.
Ikipe ya Pyramids FC yageze mu Rwanda aho ije gukina na APR FC mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League.
Mu gihe kuri iki Cyumweru hasozwaga Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 yaberaga mu Rwanda, uduce dutandukanye tw’Umujyi wa Kigali turimo Nyabugogo twarimo abantu benshi bakurikiranye uyu munsi wa nyuma.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yambitse umudali wa Zahabu Umunya-Slovenia Tadej Pogačar wegukanye shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 yaberaga muri Afurika bwa mbere, ikacyirwa n’u Rwanda.
Shampiyona y’isi y’amagare (UCI Road World championship 2025) yaberaga I Kigali mu Rwanda ku nshuro ya mbere mu mateka yiri siganwa ku mugabane w’ Afurika yashyizweho akadomo aho umunya Slovenia w’imyaka 27 Tadej Pogacar yongeye ku yegukana.