Mukanemeye Madeleine wari umukunzi ukomeye wa Mukura VS n’umupira w’amaguru muri rusange yitabye Imana azize urupfu rutunguranye.
Ikipe ya APR FC yatangaje ko izakina na Power Dynamos yo muri Zambia, ku Munsi w’Igitinyiro uteganyijwe tariki 17 Kanama 2025.
Kuri uyu wa Gatanu, ikipe ya Rayon Sports ibifashijwemo na Bigirimana Abedi na Mohamed Chelly yatsinze Gasogi United ibitego 2-0, mu mukino wa gicuti wabereye mu Karere ka Nyanza.
Mu gihe habura amasaha macye ngo imikino ihuza amabanki (Banks) umwaka wa 2025 itangire ku nshuro ya gatandatu, umubare munini w’abakinnyi bahoze bakina nk’ababigize umwuga, biganje muri iri rushanwa.
Inama y’Ubutegetsi y’Umuryango wa Rayon Sports ihagarariwe na Paul Muvunyi yatumije Inteko Rusange igomba kuba muri Kanama 2025, Perezida w’Umuryango Twagirayezu Thaddée asubiza ko nta mwanya wo kuyitegura uhari yashyirwa muri Nzeri 2025.
Mu gihe Rayon Sports yitegura umwaka w’imikino 2025-2026, iravugwamo kutumvikana hagati y’ubuyobozi bwayo bukomeje kwitana ba mwana, haba mu miyoborere no mu kibuga mu gihe nyamara bwaje bwitezweho ibisubizo birambye.
Ikipe ya APR HC iheruka kwegukana Igikombe cy’Igihugu 2025 yerekanye abakinnyi barindwi bashya bazayifasha mu mwaka w’imikino 2025-2026 barimo Abanyamahanga batatu bakiniraga Equity Bank yo muri Kenya.
Ikipe ya APR HC yegukanye igikombe cy’Igihugu 2025 muri Handball itsinze Police HC ibitego 28-25 ku mukino wa nyuma.
Ikipe ya Rayon Sports yatsinze AS Muhanga yagarutse muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere uyu mwaka, ibitego 4-0, mu mukino wa gicuti wabereye kuri Sitade ya Muhanga kuri uyu wa 27 Nyakanga 2025.
Amakipe ya APR HC na Police HC yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Igihugu 2025, nyuma yo gusezerera Nyakabanda HC na ADEGI muri 1/2.
Umunyarwandakazi Irakoze Aline yegukanye umudali w’umwanya wa kabiri( Silver) muri shampiyona ya Afurika muri Karate iri kubera muri Nigeria kuva tariki 22 kugeza ku ya 27 Nyakanga 2025.
Inzu y’imyidagaduro, ihahiro na Hotel ‘Zaria Court’ yamaze kuzura ndetse yanatangiye gukora.
Nyuma y’uko ku wa 25 Nyakanga 2025, itsinda ryari rikuriwe na Hunde Walter ryivanye mu matora y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda kubera kubura ibyangombwa, Rurangirwa Louis wari kuzayobora imisifurire yatabaje Perezida Paul Kagame avuga ko harimo uburiganya.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, ikipe ya Rayon Sports yatangaje Umurundi Abedi Bigirimana nk’umukinnyi wayo mushya nyuma y’ibiganiro byari bimaze amezi abiri.
Hunde Rubegesa Walter n’itsinda yari afatanyije na ryo kwiyamamamariza kuzayobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda mu matora ateganyijwe muri Kanama 2025, bakuyemo kandidatire yabo.
Kuri uyu wa Gatanu, ikipe ya Muhazi United yemeje Rubona Emmanuel nk’umutoza wayo mushya.
Amakipe ya Rutsiro FC na Rayon Sports yumvikanye na Rayon Sports ku igurwa rya rutahizamu Habimana Yves.
Rutahizamu Biramahire Abeddy uheruka kongera amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sports, yumvikanye n’ikipe ya ES Setif mu cyiciro cya mbere muri Algeria agomba gusinyira.
Ikipe ya Rayon Sports izakina imikino itatu ya gicuti na Gasogi United, Etincelles FC na Gorilla FC mbere yo guhura na Yanga SC ku Munsi w’Igikundiro.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, ikipe ya AS Kigali yatangiye imyitozo yitegura umwaka w’imikino 2025-2026, itangirana ingamba zo kuzakinisha abanyamahanga babiri no kuzakoresha miliyoni 750 Frw mu gihe yatijwe abakinnyi batatu na APR FC.
Amakipe ya APR HC na Police HC ahora ahanganye muri Handball ari mu itsinda rimwe mu irushanwa ry’Igikombe cy’Igihugu 2025, riteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru.
Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwitegura ibirori by’Umunsi w’Igikundiro (Rayon Day), yashyize hanze ibiciro byo kwinjira aho itike ya menshi igura miliyoni 2 Frw mu gihe iya make ari 3000 Frw.
Ikibuga cya Stade ya Mukebera giherereye mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Mushubati cyatangiye kuvugururwa. Iki kibuga nicyuzura byitezwe ko kizafasha ikipe ya Rutsiro FC gukinira imbere y’abaturage b’ako Karere, dore ko ubu yakirira imikino yayo mu Karere ka Rubavu.
Kuri uyu wa Gatandatu, Iradukunda Elie Tatou ukina ku ruhande rw’ibumoso asatira, yongereye amasezerano muri Mukura VS mu gihe yifuzwaga na Bugesera FC.
Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Rayon Sports yasinyishije myugariro Emery Bayisenge na Ntarindwa Aimable inongerera amasezerano Niyonzima Olivier Seif.
Mu gihe abanyeshuri batangiye biruhuko, hateguwe iserukiramuco ryiswe Kigali StreetBall riteganyijwe mu mpera z’iki Cyumweru aho rizakomatanyiriza hamwe imikino n’imyidagaduro muri Petit Stade Amahoro.
Mu gihe Shema Fabrice azatanga kandidatire yo kwiyamamariza kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, bamwe mu bo bashobora kuzakora barimo Richard na Gasarabwe basanganywe imyanya muri FERWAFA.
Perezida w’Ikipe ya AS Kigali Shema Fabrice azatanga kandidatire yo kwiyamamariza kuba Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda mu matora ateganyijwe muri Kanama 2025.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Basketball y’Abagore, ikomeje imyitozo mu gihugu cya Misiri aho irimo kwitegura imikino y’igikombe cy’Afurika kizabera muri Côte d’Ivoire, guhera tariki ya 25 Nyakanga kugeza ku ya 3 Kanama 2025.
Umutoza Seninga Innocent yongeye kugirwa umutoza wa Etincelles FC nyuma y’uko yari asoje amasezerano, akabanza kujya gushakishiriza muri Zambia bitakunze.