Ikipe ya Rayon Sports yatsindiye AS Kigali ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa Gatandatu,ishyira amanota ane hagati yayo na APR FC.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatsinzwe na Leta Zunze za Amerika muri 1/2 mu gikombe mpuzamigabane kiri kubera muri Kosovo
Ku wa Gatanu tariki 14 Werurwe 2025, ikipe ya APR FC yakomeje kwibazwaho cyane nyuma yo kunganya na Gasogi United 0-0 kuri Kigali Pelé Stadium, ikananirwa gufata umwanya wa mbere.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball y’abatarengeje imyaka 20 yatsinze Uzbekistan isoza iyoboye itsinda mu gikombe mpuzamigabane kiri kubera muri Kosovo
Ku munsi wa mbere w’igikombe mpuzamigabane (IHF Trophy/Intercontinental Phase) kiri kubera muri Kosovo, ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatsinze umukino wa mbere
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda, Ngarambe Raphaël, yavuze ko impamvu yo kudakoresha ikoranabuhanga mu misifurire mu mwaka w’imikino 2024-2025, ari uko amakipe yose atashoboye gutanga umusanzu wasabwaga ariko yizera ko ryazakoreshwa mu 2025-2026.
Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu rwanda (FRVB), ryamaze gushyira hanze ingengabihe y’imikino ya kamaparanka izwi nka (Playoffs).
Guhera kuri uyu wa Gatatu mu mujyi wa Pristina mu gihugu cya Kosovo, hari kubera irushanwa "IHF Trophy/Intercontinental Phase rihuza ibihugu bihagarariye imigabane yabyo.
Ku Cyumweru tariki 9 Werurwe 2025, mu rwunge rw’amashuri rya Butare (Groupe Scholaire Officiel de Butare) hasojwe irushanwa ngarukamwaka ryo kwibuka Padiri Kayumba Emmanuel, aho amakipe ya APR VC mu bagore na Gisagara VC mu cyiciro cy’abagabo, aribo begukanye ibikombe.
Kuri iki Cyumweru, ikipe ya APR FC yakiriye Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 20, wabereye kuri Stade Amahoro banganya 0-0 ku nshuro ya gatatu yikurikiranya.
Ku wa Gatatu tariki 5 Werurwe 2025, amakipe ya APR FC na Police FC yageze muri 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro, asezereye Gasogi United na AS Kigali.
Amakipe ya APR VC mu bagabo n’abagore, ku nshuro ya mbere mu mateka yayo, yegukanye ibikombe by’irushanwa ry’Akarere ka gatanu (CAVB Zone V Club Championship 2025) ryaberaga i Kampala muri Uganda.
Kuri iki Cyumweru, kuri Kigali Pelé Stadium habereye imikino ibiri isoza umunsi wa 19 wa shampiyona, aho APR FC yahatsindiye Police FC 3-1, Rayon Sports ikahanganyiriza na Gasogi United 0-0.
Fabien Doubey ni we wegukanye isiganwa mpuzamahanga "Tour du Rwanda 2025" yari imaze iminsi umunani ibera mu Rwanda
Kuri iki Cyumweru,Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryatangaje ko Umunya-Algeria Adel Amrouche ariwe mutoza mushya w’Amavubi asimbuye Frank Spittler.
Nahom Araya ukinira ikipe y’igihugu ya Eritrea ni we wegukanye ka Nyanza-Kigali, kasorejwe Canal Olympia ku musozi wa Rebero, nyuma yo gusiga abarimo Mugisha Moise bari bahanganye
Umubiligi Duarte Marivoet w’imyaka 20 ukinira ikipe ya UAE Emirates Team ni we wegukanye agace Rusizi-Huye
Mu gace ka kane ka Tour du Rwanda kakinwaga bava Rubavu berekeza mu karere ka Karongi, Umufaransa Joris Delbove ni we ukegukanye.
Mu gihe irushanwa rihuza amakipe yo mu karere ka gatanu (CAVB Club Championship) ritangira none i Kampala muri Uganda, Amakipe ahagarariye u Rwanda yamenye amatsinda aherereyemo.
Brady Gilmore ukinira ikipe ya Israel-Premier Tech wari wegukanye agace k’ejo ni nawe wegukanye agace Musanze-Rubavu
Umukinnyi Brady Gilmore ukinira ikipe ya Israel-Premier Tech ni we wegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda kavaga i Kigali gasorejwe i Musanze.
Umukino wo kwishyura wa shampiyona uzahuza APR FC na Rayon Sports, wakuwe muri Gicurasi ushyirwa ku tariki 9 Werurwe 2025.
Kuri uyu wa kabiri tariki 25 Gashyantare 2025, amakipe ahagarariye u Rwanda mu mukino wa volleyball, APR VC (Abagabo n’abagore) Police VC ndetse na REG VC arahaguruka i Kigali yerekeza mu gihugu cya Uganda mu irushanwa ry’akarere ka gatanu rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, ‘CAVB Club Championship 2025’ rizabera i Kampala.
Umunya-Eritrea Henok Mulubrhan ni wegukanye umunsi wa kabiri wa Tour du Rwanda, mu gace kavaga i Gicumbi basoreza mu mujyi wa Kayonza
Rutahizamu wa Rayon Sports Fall Ngagne, ashobora kumara igihe kinini adakina kubera imvune yagiriye mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona, banganyijemo n’Amagaju FC 1-1 ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.
Kuri iki Cyumweru, ikipe ya Mukura VS yatsindiye APR FC 1-0 kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye, mu kino w’umunsi wa 18 wa shampiyona watumye Rayon Sports ikomeza kuyirusha amanota ane.
Aldo Taillieu, umubiligi w’imyaka 19 ukinira ikipe ya Lotto Development Team, yegukanye agace ka Prologue yakoresheje 3’48", aho umuntu asiganwa ku giti cye.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, kuri iki Cyumweru yatangije isiganwa mpuzamahanga Tour du Rwanda rizenguruka u Rwanda