Ikipe ya AZAM FC yo muri Tanzania, yatsinze ikipe ya Police FC penaliti 4-3 nyuma yo kunganya igitego 1-1, mu minota 90 y’umukino isanzwe mu mukino w’Irushanwa ryiswe Inkera y’Abahizi.
Abayobozi, abakinnyi n’abatoza mu mukino w’Iteramakofe mu Rwanda bitabiriye siporo rusange ku wa 17 Kanama 2025, basabwa kwimakaza umuco wo gukora kuko ituma umuntu agira ubuzima buzira umuze.
Mu mukino wa kamarampaka (Playoffs) wakinwe ku Cyumweru tariki 17 Kanama 2025, mu cyiciro cy’abagore muri shampiyona ya basketball mu Rwanda, ikipe ya Kepler yageze ku mukino wa nyuma imaze gusezerera ikipe ya APR WBBC.
Ikipe y’Igihugu ya Basketball mu bagabo yari ihagarariye u Rwanda mu mikino y’Igikombe cy’Afurika cya Basketball (AfroBasket 2025), cyaberaga muri Angola yasezerewe idatsinze umukino n’umwe.
Ikipe ya Flying Eagles Karate Club yegukanye irushanwa rya Zanshin Karate Championship 2025 mu bakiri bato ryasojwe kuri iki Cyumweru.
Mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade Amahoro i Remera, ikipe ya APR FC itsinze Power Dynamos yo muri Zambia ibitego 2-0, byatsinzwe na rutahizamu ukomoka muri Burukinafaso, Djibril Aouttara.
Nk’uko bimaze kumenyerwa n’abatuye n’abagenda Umujyi wa Kigali ko buri cyumweru cya mbere n’icya gatatu cya buri kwezi hakorwa Siporo rusange (Car free day), iyo kuri iki Cyumweru tariki 17 Kanama 2025, ntiyari isanzwe kuko yari irimo n’imyitozo ya Karate.
Amakipe ya APR FC na Power Dynamos yo muri Zambia, amaze kugera kuri Stade Amahoro i Remera ahagiye kubera umukino wa gicuti uhuza aya amakipe yombi.
Mu nteko rusange y’umukino wa volleyball yateranye ku wa Gatandatu tariki 16 kanama 2025, abanyamuryango b’Ishyirahamwe ry’umukino wa volleyball mu Rwanda, bemeje ingingo zitandukanye zirimo uburyo bushya bwo gukinamo imikino ya kamarampaka, ndetse hanashyirwaho igihe amatora azabera.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Kamwna 2025, Diviziyo ya kabiri y’Ingabo za Uganda (UPDF) yatsindiye iy’u Rwanda (RDF) penaliti 8-7, mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade Ubworoherane mu Karere ka Musanze.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Kanama 2025, mu Karere ka Musanze kuri stade Ubworoherane, habereye umukino wa gicuti w’umupira w’amaguru wahuje Ingabo z’u Rwanda (RDF), Diviziyo ya kabiri, n’Ingabo za Uganda (UPDF) na zo za Divizyo ya kabiri, umukino wabanjirijwe n’akarasisi.
Mu mikino ya kamarampaka (Playoffs) ikomeje gukinwa muri shampiyona ya Basketball mu bagore mu Rwanda, ikipe ya APR Women Basketball Club yatsinze Kepler WBBC amanota 77 kuri 71 imibare irahinduka.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu mukino wa Basketball, yatakaje umukino wa kabiri mu gikombe cy’Afurika kirimo kubera muri Angola.
Kuri uyu wa Gatanu, ikipe ya Young Africans yatsinze Rayon Sports ibitego 3-1 kuri Stade Amahoro mu mukino wa gicuti w’ibirori bya Rayon Sports Day 2025 "Umunsi w’Igikundiro ", bityo yegukana igikombe cyagenewe uyu munsi,
Umunye-Congo Brazzaville Pavelh Ndzila wari umaze imyaka ibiri akinira APR FC yerekeje muri mukeba wayo Rayon Sports.
Mu gihe Rayon Sports yitegura kwakira Young Africans mu mukino wa gicuti uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, Aba Rayons n’abakunzi ba ruhago batangiye gusesekara muri Stade Amahoro.
Ikipe ya APR FC yatangaje ko umukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League 2025-2026 uzayihuza na Pyramids FC wegejwe inyuma ho icyumweru kubera shampiyona y’isi y’Amagare izabera mu Rwanda.
Kuri uyu wa Kane, Haruna Niyonzima wakiniye Young Africans imyaka itandatu yakoranye imyitozo n’iyi kipe iri kwitegura umukino wa gicuti na Rayon Sports kuri uyu wa Gatanu.
Shema Ngoga Fabrice,Umukandida rukumbi uri kwiyamamariza kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda yavuze ko imwe mu migabo n’imigambi afite uko ikipe itwaye shampiyona y’icyiciro cya mbere izajya ihembwa miliyoni 80 Frw zivuye kuri 25 Frw.
Ikipe ya Young Africans iri mu Rwanda kuva ku munsi wejo ku wa Gatatu, yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, ruruhukiyemo imibiri y’abasaga ibihumbi 250 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Leta y’u Rwanda yatangaje ko mu gihe hasigaye iminsi itarenga 50, imyiteguro yo kwakira Irushanwa ry’Isi ryo Gutwara Amagare ‘2025 UCI Road World Championships’, rizabera i Kigali kuva ku wa 21 kugeza ku wa 28 Nzeri, amashuri yo muri Kigali azafunga ndetse n’abakozi bose bakazakorera mu rugo.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu mukino wa basketball mu bagabo, itangiye imikino y’igikombe cy’Afurika itsindwa na Ivory Coast amanota 78 kuri 70.
Irerero rya Dream Team Academy ryinjiye mu mikoranire n’irya JOSCEEFA muri gahunda yo guha imyitozo yihariye abakinnyi batandukanye kuri serivisi yishyurwa, haherewe ku bakiri bato bazaba bari mu biruhuruko mu Ukuboza 2025.
Ikipe ya APR Karate yegukanye irushanwa Mpuzamahanga rya Zanshin Karate Championship 2025, nyuma yo guhiga andi makipe igatwara imidali itandatu ya zahabu.
Amakipe ya Kepler Women Basketball Club na REG Women Basketball Club yatangiye neza imikino ya kamarampaka(Playoffs), nyuma yo kubona intsinzi ku mikino yabo ya mbere.
Umufana ukomeye cyane wa APR FC n’Amavubi, Munyaneza Jacques(Rujugiro ), yasezeranye na Uwimana Dovine mu bukwe bwacuranzwemo indirimbo z’iyi kipe yihebeye.
Ikipe ya APR FC ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, yatomboye Pyramids FC mu ijonjora ry’ibanze Total Energies CAF Champions League.
Ikipe ya Rayon Sports yatomboye Singida Black Stars yo muri Tanzania mu mikino ya Total Energies CAF Confederation Cup 2025-2026.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, ikipe ya Rayon Sports yamuritse umwambaro izajya ikoresha yakiriye imikino mu mwaka w’imikino 2025-2026.
Kuri uyu wa gatanu mu Karere ka Bugesera kuri stade Bugesera, ubuyobozi bw’aka karere ndetse n’ikipe ya Bugesera FC, basinyanye amasezerano y’ubufatanye na Kompanyi ya Poultry East Africa Limited.