Micho arasaba Abanyarwanda kudaca intege abakinnyi be

Umutoza w’ikipe y’igihugu, Milutin Micho, arasaba Abanyarwanda kuzayishyigikira ubwo izaba ikina na Benin ku cyumweru tariki 10/6/2012, bakareka guca intege abakinnyi kuko baheruka kunyagirwa na Algeria ibitego bine ku busa.

Nyuma yo gutsindwa na Algeria, Abanyarwanda bakomeje kunenga uburyo Amavubi yitwaye, ndetse bamwe batangira no gutakaza icyizere cy’uko Amavubi yazitwara neza mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi asigaje gukina.

Mu kiganiro twagiranye na Milutin Micho utoza Amavubi, yibanze cyane ku gusaba Abanyarwanda kuzashyigikira ikipe yabo ntibayice intege, kuko ngo byatuma bakinana igihunga, bigatuma batitwara neza.

Yagize ati “Ndabizi, twaratsinzwe, abanyarwanda birabababaza, ariko icyo nababwira ni uko twakoze ibishoboka, dukosora amakosa yakozwe, ku buryo nizera ko tuzakura umusaruro mwiza ku ikipe ya Benin. Ndasaba Abanyarwanda bose kuzaza bakadushyigikira, bakirinda kugira umukinnyi bavuga nabi, kuko bose bazaba batahiriza umugozi umwe”.

Micho avuga ko isomo baboneye muri Algeria ryabagiriye akamaro kuko byatumye amenya uburyo agiye kubaka ikipe izabasha guhangana n’amakipe akomeye ari kumwe n’u Rwanda mu itsinda.

Umutoza Micho avuga ko nta mukinnyi ukwiye gushyirwaho amakosa ngo ibiba byose bajye babibaza umutoza. Yabisobanuye muri aya magambo: “Abakinnyi bazareke bakine umupira wabo, ntawe ubashyizeho igitutu. Ibyabaye n’ibizabera mu kibuga kuri icyi cyumweru byose nzabibazwe, ariko ndasaba Abanyarwanda ko bazareka abakinnyi bagakina umukino wabo ntawe ubatuka, ahubwo ndasaba ko Abanyarwanda kuba inyuma y’ikipe yabo”.

Umukino w’u Rwanda na Benin uzaba kuri icyi cyumweru tariki 10/6/2012 kuri Stade Amahoro i Remera.

Benin yageze mu Rwanda kuri uyu wa gatatu, ikaba yarakoze imyitozo ku wa kane ku gicamunsi ku kibiga cya FERWAFA i Remera.

Twifuje kumenya amakuru avugwa mu ikipe ya Benin mbere y’uko ikina n’u Rwanda ariko twegereye umutoza wayo Manuel Amoros yirinda kugira icyo adutangariza.

Ikigaragara ni uko Benin ifite abakinnyi bafite ibigango ndetse n’igihagararo kurusha abakinnyi b’u Rwanda, ndetse Benin ikaba yaraje yitwaje abakinnyi bayo bakomeye nka Razak Omotoyossi ukina muri Zamalek mu Misiri na Kapiteni wabo Stephane Sessegnon akinira Sunderland mu Bwongereza.

Stephane Sessegnon ariko yaje afite akabazo k’imvune yakuye mu mukino Benin yatsinzemo Mali igitego kimwe ku busa. Icyo gihe iyo mvune yatumye ava mu kibuga asimbuwe.

Kuri uyu wa kane Sessegnon yagaragaye mu myitozo, gusa yabanje kwiruka, anakora imyitozo ari wenyine, ariko bigaragara ko imvune ye itagikomeye cyane ku buryo ashobora kuzitabazwa mu mukino wo ku cyumweru.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka