Amavubi yanganije na Benin igitego kimwe kuri kimwe

Igitego cy’U Rwanda cyatsinzwe na Bokota Labama kuri penaliti ku munota wa 85.Ni mu mukino w’amajonjoro yo gushaka itike y’igikombe cy’isi 2014 wabereye i Kigali kuri iki cyumweru tariki 10/06/2012.

Amavubi yari imbere y’abafana bayo yatangiye umukino asatira. Twagizimana Fabrice yateye umupira ugarurwa n’igiti cy’izamu ku munota wa munani naho Uzamukunda Elias nawe abura igitego ku munota wa 14.

Nyuma yo kuvunika, Uzamukunda yasimbuwe na Birori Dady waje guhusha igitego ku munota wa 43. Igice cya mbere Amavubi yabonye uburyo bwinshi gusa ntiyabashije kubukuramo igitego.

Bokota Labama yasimbuye Karekezi Olivier nyuma y’uko abafana bakomeje gusaba ko uyu yinjira mu kibuga.Nyuma y’iminota itatu yaje kubura igitego ku mupira wari utewe na Iranzi Jean Claude.

Benin yabonye uburyo bwa mbere mu rubuga rw’Amavubi ku munota wa 73 maze Razak Omotoyossi ahita atsinda igitego.

Amavubi yakomeje gusatira cyane, haterwa za koroneri nyinshi maze ku munota wa 85, Bokota Labama ategerwa mu rubuga rwa Benin. Umusifuzi Tessema atanga penaliti maze ahita ayinjiza.

Benin ntiyanyuzwe n’icyemezo cy’umusifuzi. Adenon Abdou Kaled yaje kubona ikarita y’umutuku ndetse ashaka gukubita umusifuzi gusa abashinzwe umutekano baratabara.

Micho yagarutse ku kibazo karande cy’abatahizamu kuko nibura mu gice cya mbere babonye amahirwe asaga 10 ariko nyacyo byatanze. Ati “mbabajwe nuko umukino urangiye gusa ndashimira abakinnyi uko bitwaye”.

Micho kandi yemeza ko gukina imikino myinshi n’amakipe akomeye hanze ya CECAFA bizazamura imikinire y’abakinnyi bakibura ubunararibonye. Ati “igisubizo cya ruhago yacu ni ukugira abakinnyi nka batanu bakina mu mashampiyona akomeye ku mugabane w’uburayi”.

Nubwo Micho yari yavuze ko ukwezi kwa gatandandatu kuzasigira amateka ruhago y’u Rwanda, mu mikino ibiri yatsinzwe umwe na Algeria ibitego bine ku busa undi anganya na Benin igitego kimwe kuri kimwe.

Umutoza wa Benin, Manuel Amoros, yatangaje ko wari umukino ubakomereye kuko bananiwe gukina umukino wabo kandi ko ikipe ye yagaragaje imbaraga nke ugereranije n’umukino bakinnye na Mali. Ati “twarushijwe igice cya mbere, twananijwe n’imipira miremire kandi yo hejuru”.

Ku myitwarire y’abakinnyi be, Amoros yavuze ko umusifuzi yatanze penaliti itariyo kuko Bokota yari yaraririye. Ati “iyo mwatsinze hakaboneka penaliti mu minota ya nyuma abakinnyi batayemera birabagora kubyakira”.

U Rwanda rwatsinze Benin iwabo igitego kimwe ku busa cya Kagere Medy mu kwezi kwa cumi 2011 nyuma yo kwirukana umutoza Sellas Tetteh.

Mali yatsinze Algeria ibitego bibiri kuri kimwe byatumye Benin iyobora itsinda n’amanota 4. Iyi mikino izakomeza mu kwezi kwa gatatu 2013 u Rwanda rusura Mali.

Amavubi arakomeza imyitozo yitegura umukino na Nigeria wo kwishyura tariki 17/06/2012 mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika. Umukino ubanza amakipe yombi yaguye miswi.

Abakinnyi babanjemo ku ruhande rw’Amavubi:

Ndoli Jean Claude, Gasana Eric, Nirisarike Salomon, Iranzi Jean Claude, Godfroid Steven, Ntamuhanga Tumaine, Twagizimana Fabrice, Haruna Niyonzima, Karekezi Olivier (Bokota Labama), Kagere Medy na Uzamukunda Elias (Birori Dady).

Thierry Tity Kayishema

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka