Zebres FC yahinduriwe izina inemererwa inkunga ya miliyoni 80

Ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi busanzwe bucunga ikipe ya Zebres FC bwafashe icyemezo cy’uko iyo kipe ihindura izina maze ikitwa Gicumbi FC ndetse inemererwa inkunga y’amafaranga miliyoni umunani.

Impamvu yo guhindura izina byaturutse ku kuba hari abantu batabyumvikanagaho; nk’uko bitangazwa na Byiringiro Fidele, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Gicumbi.

Ati “aha niho byaturutse dufata icyemezo cyo guhindura izina kugira ngo buri wese ayibonemo”.

Avuga ko abaterankunga bemereye iyo kipe inkunga y’amafaranga miliyoni 50 naho akarere kayemerera andi miliyoni 30 yose akazayifasha kwitabira shampiyona y’umwaka utaha. Ati “aya azafasha kujya mu kicyiro cya mbere, kandi dufite intego yo gushaka abatoza babyigiye kandi bafite ubuhanga ku buryo izahita izamuka”.

Zebres FC yahinduye izina yitwa Gicumbi FC.
Zebres FC yahinduye izina yitwa Gicumbi FC.

Zebres FC yatangiye mu mwaka w’i 1980, itangira yitwa Etoile Rouge, nyuma y’imyaka ibiri yaje kwitwa Zebres FC. Mu mwaka wa 2007 yaje guhindurirwa izina maze yitwa Gicumbi Zebres FC.

Kamari Methode wari umutoza w’iyi kipe avuga ko guhindura izina bitazabangamira ikipe. Ati “guhindurirwa izina n’ibijyanye n’ubuyobozi ntaho bihurira n’umupira”.

Zebres FC iri mu cyiciro cya kabiri yarangije ku mwanya wa karindwi mu itsinda yaririmo, ikaba itarashoboye kujya mu kicyiro cya nyuma kiyihesha uburenganzira bwo guhatanira kujya mu kicyiro cya mbere.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ariko kuba umunyamakuru yakwibeshya si igitangaza kandi umutwe w’inkuru urabisobanura neza ko ari miliyoni mirongo inani, keretse niba hari ukundi usanzwe umuzi ariko biriya bibaho mu kwandika inkuru cyangwa indi nyandiko iyo ariyo yose.

yanditse ku itariki ya: 25-06-2012  →  Musubize

Uyu mukobwa ahora yandika ibintu birimo ubuswa bwinshi.Reba nawe ngo miliyoni umunani,none ngo akarere kazatanga miliyoni 30,abaterankunga batange miliyoni 50.Ubwo se birahura?

mugisha yanditse ku itariki ya: 22-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka