Inyamaswa eshanu zizahanura mu gikombe cy’uburayi

Imikino y’igikombe cy’Uburayi izaragurwa n’inyamaswa eshanu: inzovu ebyiri, ingurube, inka n’akanyamaswa kiswe Fred ko mu bwoko bwa pitois. Utu tunyamaswa dufite uburyo butandukanye tubasha kwerekana ikipe iri butsinde kandi akenshi biba byo nk’uko byagenze mu gikombe cy’isi muri 2010.

Mu gikombe cy’isi muri 2010 akanyamaswa kitwa Paul le Poulpe kerekanye uko imikino Ubudage bwakinnye yagenze ndetse n’umukino wa nyuma wahuje Espagne n’Ubuholande kandi iyo mikino yose yarangiye bigenze nk’uko kari kabiraguye.

Nyuma yo guhabwa guhitamo gutoranya rimwe mu marembo ariho amabendera ya Pologne n’ Ubugereki, inzovu yitwa Citta y’imyaka 33 yerekanye ko Pologne ariyo iza gutsinda umukino wafunguye amarushanwa y’igikombe y’Uburayi cya 2012 kuko iyo nzovu yahisemo ibendera rya Pologne.

Inzovu yaraguye ko Pologne iza gutsinda Ubugereki.
Inzovu yaraguye ko Pologne iza gutsinda Ubugereki.

Teresa Grega umuyobozi w’aho Citta yororerwa yatangarije AFP ko Citta ikunda ruhago kuko ubwo Chelsea yambikwaga imidali yamize umupira ntigire ibibazo. Yagize ati “Dufite icyizere kuko yerekanye ko Chelsea yagombaga gutsinda Bayern Munich ku mukino wa nyuma wa Champions League”.

Iyi nzovu yavukiye mu Buhinde izajya yerekana mbere y’umukino niba Pologne ibona intinzi.

Ingurube yo muri Ukraine izajya ivuga ku mikino izabera mu murwa mukuru, Kiev. Ku saa kumi nibwo izajya itanga ishusho y’uko imikino irangira. Umuyobozi w’umujyi wa Kiev yayihaye icyanya hagati mu mujyi.

Akanyamaswa ko mu bwoko bwa putois kitwa Fred ko kari mu burasirazuba bwa Ukraine kazaragura imikino yo mu itsinda ry’Ubudage n’Ubuholande. Mbere y’umukino kazajyanwa ku kibuga kandi ibendera ry’igihugu kabanjeho nicyo kizajya kibona intsinzi.

Inka yiswe Yvonne izajya itangaza imikino y’Ubudage. Iyi nka yatorotse Ubudage maze igurwa n’umugabo w’umunya-Autriche. Iyi nka yari yerekanye uko umukino wahuje Ubudage na Portugal kuwa gatandatu tariki 9/6/2012 uzagenda.

Elephant, Cochon na Ferret
Elephant, Cochon na Ferret

Indi nzovu yo mu Buholandi yitwa Nelly yare yerekanye ko Ubudage buzatsinda Portugal nyuma yo gutera umupira ku ibendera ry’Ubudage.

Nubwo inyamaswa nyinshi zabukereye ziraguza umutwe benshi nta cyizere baziha kuko ngo zaba zigana. Paul le Poulpe nyuma yo kwerekana imikino yose y’Ubudage ndetse n’umukino wa nyuma wa Espagne n’Ubuholande byatumye imenyekana ku isi, aba borozi nabo bari kugerageza amahirwe. Paul le poulpe yaje gupfa mu 2010 nyuma y’igikombe cy’isi.

Thierry Tity Kayishema

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka