Ikipe ya Paul Akan ukomoka muri Ghana ukinana na Koita Jahara we ukomoka muri Gambia, n’iya Munezero Valentine ukinana na Mukandayisenga Benitha, ni bo begukanye irushanwa rya Beach Volleyball National Tour ryaberaga kuri King Fisher ku Rwesero.
Kuri uyu wa Gatandatu,ikipe ya APR FC yatsindiye Musanze FC iwayo igitego 1-0 mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa karindwi wa shampiyona wahagaze iminota icumi kubera penaliti
Kuba ikipe ya Musanze yamaze guhagarika myugariro wayo Bakaki Shafiki, ashinjwa imyitwarire itari iya kinyamwuga mu mukino, iyo kipe yatsinzwemo na Vision FC ku munsi wa 15 wa shampiyona, ngo ntibiyibuza kubona intsinzi kuri APR FC.
Nyuma y’uko yandikiye Rayon Sports ayisaba gusesa amasezerano kubera amafaranga yasigaye ku yo yaguzwe, Nsabimana Aimable arashinjwa guta akazi.
Ku wa 29 Ukuboza 2024, ikipe y’Akarere ka Huye yegukanye shampiyona ya Boccia ikinwa n’abafite ubumuga bukomatanyije, nyuma yo kwitwara neza mu makipe ane yakinnye imikino ya nyuma.
Kuri iki iki Cyumweru, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yabonye itike yo gukina igikombe cya Afurika ku bakinnyi bakina imbere mu gihugu (CHAN 2024), nyuma yo gutsinda Sudani y’Epfo 2-1 ku wa 28 Ukuboza 2024, ariko hagategerezwa itangazo rya CAF.
Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi nubwo yesezerewe, yatsindiye Sudani y’Epfo kuri Stade Amahoro 2-1 mu mukino wo kwishyura, wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika ku bakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo, ategereza icyaba inyuma y’ikibuga.
Umutoza Semwaha Ali Indugu usanzwe atoza ikipe ya Body Max, yabonye impamyabushobozi iri ku rwego Mpuzamahanga, aba uwa mbere uyibonye mu Rwanda.
Amakipe ane yari ahagarariye u Rwanda mu mikino Nyafurika mu makipe y’abakozi, yabaye aya mbere iwayo 2024 yaberaga muri Senegal, yatahanye ibikombe bine, Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda rihabwa igihembo.
Abakinnki babigize umwuga mu mukino wa volleyball yo ku mucanga, Ntagengwa Olivier afatanyije na Akumuntu Kavalo, ndetse na Munezero afatanyije na Mukandayisenga Benitha, begukanye irushanwa rya Mamba Beach Volleyball Tournament ryasojwe ku cyumweru.
Ku Cyumweru tariki 22 Ukuboza 2024, muri Cercle Sportif ya Kigali, Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Karate Shotokan ku Isi ishami ry’u Rwanda, yahasoreje amahugurwa ngarukakwezi yagiye iha abarimu bakuru muri Karate Shotokan, kuva muri Kamena 2024.
Ku wa 21 Ukuboza, kuri Petit Stade Amahoro i Remera hasorejwe shampiyona ya Tennis ikinirwa ku meza 2024 yegukanywe n’ikipe ya Vision TTC yahize izindi.
Kuri iki Cyumweru,ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatsindiwe muri Sudani y’Epfo ibitego 3-2 mu mukino ubanza wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika ku bakinnyi bakina imbere mu bihugu bya bo CHAN 2024.
Kuri uyu wa Gatandatu,Ikipe ya NCPB yo muri Kenya yegukanye igikombe cy’irushanwa ry’amakipe ya Handball yo muri Afurika y’i Burasirazuba n’iyo hagati ryaberaga mu Rwanda kuva tariki ya 15 Ukuboza itsinze Police HC ku mukino wa nyuma.
Mu nama y’inteko rusange idasanzwe yateranye kuri uyu wa gatandatu taliki ya 21 Ukuboza, Mugwiza Desire yongeye gutorerwa kuyobora ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA).
Ku wa 20 Ukuboza 2024,Rayon Sports yakoze inama ya mbere yahuje ubuyobozi bushya kuva ku rwego rukuru aho abayitabiriye batarimo Munyakazi Sadate baganiriye ku igurwa ry’abakinnyi,imikoreshereze y’umutungo n’ibindi.
Amakipe ya Police HC na APR HC yageze muri 1/2 cy’irushanwa ririmo guhuza amakipe yo muri Afurika y’i Burasirazuba n’iyo hagati, nyuma yo gusezerera Gicumbi HT na UB Sports muri 1/4.
Tariki ya 21 Ukuboza 2024, hateganyijwe amatora ya Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA). Mugwiza Désiré wari usanzwe uyobora iri shyirahamwe, ni we mukandida rukumbi ku mwanya wa Perezida.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda iyobowe n’umutoza Jimmy Mulisa, yerekeje muri Sudani y’Epfo, aho igiye gukina umukino ubanza wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika, ku bakinnyi bakina imbere mu gihugu CHAN 2024.
Kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports Muhire Kevin, ashobora gusohoka muri iyi kipe mu isoko ryo muri Mutarama 2025.
Ubuyobozi bw’ikipe ya Etincelles FC bugiye kwishyura Miliyoni 3Frw zatumye ihamagazwa kwitaba mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ku kirego cyatanzwe n’Akarere ka Rubavu.
Ikipe ya Police HC yabonye intsinzi ya kabiri mu irushanwa rihuza amakipe yo muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati, Gicumbi HT ibona iya mbere mu gihe APR HC yatsinzwe umukino wayo.
Mu mukino wa Kung Fu mu Rwanda hagiye gushyirwaho amakipe y’igihugu (Club National) ahoraho, yaba mu mirwanire ndetse n’imyiyereko mu byiciro bitandukanye, abagabo ndetse n’abagore.
Umunya-Nigeria Ademola Lookman ukinira ikipe ya Atalanta mu gihugu cy’u Butaliyani yahembwe nk’umukinnyi mwiza ku mugabane wa Afurika 2024, mu birori byabereye muri Maroc mu ijoro ryo ku wa 16 Ukuboza 2024.
Amakipe ya APR HC na Police HC yatangiye neza irushanwa rihuza amakipe yo muri Afurika y’iburasirazuba n’iyo hagati, ririmo kubera mu Rwanda kuva ku wa 14 Ukuboza 2024, rigakinirwa muri Petit Stade mu bagabo n’abagore.
Rayon Sports yatsindiye kuri Kigali Pelé Stadium ibitego 3-1 mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona ikomeza gushimangira umwanya wa mbere.
Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya APR FC yatsindiye Mukura VS kuri Kigali Pelé Stadium ibitego 4-2, mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona, mu gihe APR FC yari yabanje gutsindwa ibitego 2-0.
Mu ijoro ryo ku wa 13 Ukuboza 2024,Umuholandi Max Verstappen yegukanye igihembo cya Formula One 2024.
Abatoza b’ikipe y’igihugu bamaze gutangaza urutonde rw’abakinnyi bahamagawe mu kwitegura umukino uzahuza Amavubi na Sudani y’Epfo
Ikipe ya Rayon Sports iri mu biganiro n’umurundi ukina hagati mu kibuga yugarira Jospin Nshimirimana wasinyiye Kiyovu Sports mu mpeshyi ya 2024, ariko ntayikinire kubera ibihano ifite.