Ikipe ya FC Saint-Eloi Lupopo yo muri Rupubulika Iharana Demokarasi ya Congo yageze mu Rwanda aho ije gukina na Al Hilal SC umukino usoza amatsinda ya CAF Champions League 2025-2026 na Al Hilal SC.
Ikipe ya Al Hilal yatsinze APR FC ibitego 2-0 mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 15 wa Rwanda Premier League ifata umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona y’u Rwanda by’agateganyo.
Mugabe Aristide wamenyekanye mu mukino wa Basketball mu Rwanda yasezeye ku gukina Basketball nk’uwabigize umwuga.
Shampiyona ya volleyball yakomezaga mu mpera ziki cyumweru hakinwa umunsi wa 11 aho ikipe ya EAUR yatsinze RRA, Kepler ikora amateka imbere ya Police WVC.
Umusifuzikazi Adeline Djonreba ukomoka muri Cameroon yatangaje abantu kubera gusifura umukino atwite inda y’amezi atanu.
Ikipe ya AS Kigali yatsinze Police FC 1-0 mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona ikomeza kongera amanota ku rutonde rwa shampiyona y’u Rwanda by’agateganyo.
Amakipe ya G.S. St Aloys y’i Rwamagana mu bakobwa na College Christ Roi Nyanza mu bahungu, ni yo yatwaye ibikombe mu marushanwa Isonga muri Volleyball.
I Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo mu kigo cy’amashuri cya Christ Roi de Nyanza, hatangiye amarushanwa ya volleyball ahuza ibigo by’amashuri bibarizwamo umushinga wa Isonga.
Ikipe ya Bugesera FC yanganyije na APR FC ibitego 2-2 mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona wabereye mu Karere ka Bugesera kuri uyu wa Gatandatu.
Ikipe ya Rayon Sports itsinze As Kigali igitego 1-0 mu mukino wa shampiyona nyuma y’igihe kirekire itabona intsinzi.
Ikipe ya Gasogi United yatsizwe na APR FC ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa 18 ufungura imikino yo kwishyura ya Rwanda Premier League ku makipe yombi wabereye ku Kigali Pele Sta i Nyamirambo, kuri uyu wa Gatatu ifata umwanya wa mbere by’agateganyo.
Ikipe ya APR FC yatangaje myugariro Ishimwe Abdoul nk’umukinnyi wayo mushya mu gihe Mukura VS yajuriye ivuga ko uburyo yayivuyemo budakurikije amategeko.
Nshimiyimana Abdou ’Papy’ wari kapiteni wa Etincelles FC yagizwe ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe asimbuye Izabayo Djuma wirukanwe.
Umubiligi Sghir Hammadi watoje mu makipe arimo Young Africans yo muri Tanzania na Al Merrikh SC yo muri Sudani nk’umutoza wungirije yagizwe umutoza mukuru w’Amagaju FC.
Impuzamashyirahamwe y’umukino wa volleyball muri Afurika (Confédération Africaine de Volleyball-CAVB) yashimiye u Rwanda mbere yo kwakira igikombe cy’Afurika cy’amakipe.
Imikino y’umunsi wa 18 wa shampiyona Rayon Sports na APR FC zizakirwamo na AS Kigali na Gasogi United kuri Kigali Pele Stadium yahinduriwe amasaha kubera amatara.
Kuri uyu wa Kabiri, ikipe ya Etincelles FC yatangaje ko yasezereye umutoza Masudi Djuma wari umaze amezi ane ayitoza isigaranwa na Bizimana Abdou ’Bekeni’.
Kuri uyu wa Mbere, abakinnyi ba Rayon Sports bongeye kwanga gukora imyitozo ku nshuro ya gatatu kubera kudahembwa.
Amakipe ya APR volleyball club mu cyiciro cy’abagore na Kepler volleyball club mu bagabo, nibo begukanye irushanwa ry’ubutwari.
Kuri iki Cyumweru, ikipe ya Police FC yegukanye Igikombe cy’Intwari itsindiye APR FC ku mukino wa nyuma penaliti 7-6 nyuma yo kunganya 1-1 mu minota 90 isanzwe.
Ikipe y’igihugu ya Misiri yegukanye Igikombe cya Afurika cya Handball cyaberaga mu Rwanda itsindiye Tunisia ku mukino wa nyuma wabereye muri BK Arena ibitego 37-24 u Rwanda rwegukana umwanya wa 12.
Mukura Victory Sports yatsinze ikipe ya Etincelles FC ibitego 1-0 mu mukino ufungura imikino yo kwishyura ya Rwanda Premier League kuri aya makipe wabereye kuri Stade Kamena mu karere ka Huye.
Ikipe ya Al Hilal yatsinze Mamelodi Sundowns ibitego 2-1 mu mukino ufungura imikino yo kwishyura ya y’amatsinda ya CAF Champignons League kuri Stade Amahoro i Remera, umukino witabiriwe n’abafana batari bacye.
Ikipe ya Kiyovu Sports yanganyije na Gorilla FC 0-0 mu mukino w’umunsi wa 18 ufungura imikino yo kwishyura ya Rwanda Premier League wabereye ku kibuga cya Kigali Pele i Nyamirambo.
Amakipe ane ya mbere ku rutonde rwa shampiyona muri volleyball agiye guhurira mu irushanwa ry’intwari.
Nyuma y’uko APR FC igurishije myugariro Niyigena Clement muri Al Hilal SC hatangiye kuvugwa ko umusimbura we yaba Ishimwe Abdoul wazamukiye mu Intare FC ukinira Mukura VS buri kipe iri kuvuga ko ari uwayo.
Amakipe y’Ikipe y’igihugu ya Misiri na Tunisia zageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika 2026 kiri kubera mu Rwanda, ikipe y’u Rwanda itsindwa na Gabon mu guhatanira imyanya.
Ikipe ya Police FC yatsinze Rayon Sports igitego 1-0, isanga ikipe ya APR FC ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Intwari.
Myugariro wa APR FC Niyigena Clement yasinyiye Al Hilal SC yo muri Sudani amasezerano y’imyaka itatu.
Kuri uyu wa Gatatu, ikipe ya APR FC yatsindiye AS Kigali ibitego 3-0 kuri Kigali Pele Stadium mu mukino w’Igikombe cy’Intwari igera ku mukino wa nyuma izahuriraho n’ikipe izakomeza hagati ya Police FC na Rayon Sports.