Mu mukino wa kane mu ya nyuma ya kamarampaka (Playoffs), ikipe ya REG Women Basketball Club, yongeye gutsinda APR Women Basketball Club amanota 86-66, bituma yuzuza imikino 3 ku busa.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Ukwakira 2024 mu gihugu cya Misiri habereye tombola y’uko amakipe azahura mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika ku bakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo yasize u Rwanda rutomboye Djibouti.
Kuwa Kabiri nibwo amakipe y’Ingabo z’Igihugu akina umukino wa Volleyball, abagabo n’abagore yerekeje muri Tanzaniya mu irushanwa ryo kwibuka uwahoze ari Perezida w’iki gihugu, Julius Kambarage Nyerere.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 yatsinzwe na Sudani 1-0 mu mukino wa mbere w’imikino ya CECAFA iri kubera muri Tanzania.
Urugaga Mpuzamahanga rw’Abakina Umukino wa Karate Shotokan mu Rwanda (ISKF Rwanda) rwongeye guhugura abarimu bakuru muri uyu mukino, mu mahugurwa yabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 5 Ukwakira 2024.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 07 Ukwakira 2024, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Côte d’Ivoire aho izakirirwa na Benin mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2025.
Ku wa Gatanu taliki ya 4 Ukwakira, nibwo hatangiye imikino ya nyuma ya kamarampaka (Playoffs-final), hagati y’ikipe ya APR Women Basketball Club ndetse na REG Women Basketball Club, aho ikipe ya REG WBBC yatsinze APR WBBC amanota 68 kuri 67.
Umufaransa Paul Pogba ukina hagati mu kibuga, wari wahagaritswe imyaka ine adakina kubera kunywa imiti yongera imbaraga, yagabanyirijwe ibihano bigera ku mezi 18.
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi, (FIFA), yongeye gusubika icyemezo ku cyifuzo cya Palesitine cyo guhagarika Israel mu bikorwa by’umupira w’amaguru mu gihe iki gihugu kigikomeje intambara muri Gaza.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 20 yerekeje muri Tanzania, aho igiye gukina imikino ya CECAFA izatanga itike y’igikombe cya Afurika muri iyo myaka.
Minisitiri wa Siporo muri Senegal, Madamu Khady Diéne Gaye yafashe umwanzuro wo kutongerera amasezerano y’akazi uwari umutoza w’ikipe y’Igihugu, Aliou Cissé.
Amakipe ya APR na REG mu bagore, yageze ku mukino wa nyuma mu ya kamarampaka nyuma yo kwitwara neza mu mikino ya 1/2.
Mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 01 Ukwakira 2024, hakinwe imikino itandatu y’umunsi wa kabiri wa UEFA Champions League aho Arsenal yatsinze Paris Saint-Germain (PSG) 2-0, FC Barcelona, Inter, Dortmund na Manchester City na zo zibona intsinzi.
Benshi bemeza ko umupira w’amaguru ari wo mukino ukunzwe mu Rwanda ndetse no hirya no hino ku isi, hagendewe ku bwitabire bw’abafana kuri sitade.
Ishuri rya Kigali Elite Sports Academy (KESA) ryongereye Abakarateka barenga 70 ubumenyi binyuze mu mahugurwa y’iminsi ibiri yateguwe agatangwa na mwalimu James Opiyo.
Kuri iki Cyumweru tariki 29 Nzeri 2024, ikipe ya APR FC yanganyirije na Etincelles FC kuri Stade Umuganda 0-0 mu mukino w’umunsi wa gatanu wa shampiyona, ariko wari uwa mbere kuri APR FC.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Nzeri 2024, ubwo hakinwaga icyiciro cya gatatu cy’irushanwa ry’umukino wa Golf ritegurwa na Banki ya Kigali ‘Bank on the Blue, Score on Green’ iyi banki yiyemeje ko igiye kurushaho kuryoshya iri rushanwa.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Nzeri 2024, ikipe ya Rayon Sports yatsindiye Rutsiro FC kuri Stade Umuganda igitego 1-0, itsinda umukino wa kabiri wikurikiranya muri shampiyona.
Amakipe ya APR Women Basketball Club ndetse na REG Women Basketball Club yatangiye neza imikino ya kamarampaka (Playoffs) nyuma yo gutsinda amakipe ya Marie Reine Rwaza na Kepler Women Basketball Club.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, umutoza w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda (Amavubi), Frank Spittler yahamagaye abakinnyi 38 bagiye kwitegura imikino ibiri yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika (AFCON2025), izabahuza na Benin bakanakomerezaho bitegura imikino y’igikombe cya Afurika gihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu (…)
Kuri uyu wa Kane, ikipe ya Police FC yatsindiye Kiyovu Sports yagaragaje urwego rwo hasi mu mukino kuri Kigali Pelé Stadium, ibitego 4-0 mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa kabiri wa shampiyona utarabereye igihe.
Mu myaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe mu Rwanda, Igihugu cyakomeje kwiyubaka no kuzamuka mu nzego zitandukanye harimo ibijyanye no kubungabunga ibidukikije, koroshya ibijyanye no gukora ishoramari mu Rwanda, umutekano, kurwanya ruswa n’ibindi. Ariko urwego rugikeneye gukorwaho byinshi ni urwego rwa siporo.
Nubwo yari yamaze kubona itike ya 1/2, kuwa Kabiri, ikipe y’Igihugu y’abangavu batarengeje imyaka 19, yatsinzwe na Uganda ku kinyuranyo cy’amanota 46 hasozwa imikino y’amatsinda yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2025.
Ntabwo akenshi bisanzwe ko ikipe cyangwa amakipe ashingwa maze mu mwaka wayo wa mbere agahita yegukana ibikombe, nyamara amakipe ya Kepler mu mikino y’intoki ya Basketball na Volleyball byaje bitandukanye.
Abatoza ba Volleyball 33, barimo n’abagikina uyu mukino w’intoki, bahawe impamyabushobozi zo gutoza ziri ku rwego rwa kabiri, nyuma y’amahugurwa bari bamaze iminsi itanu bakorera mu Rwanda.
Ikipe ya APR Basketball Club, yegukanye igikombe cya shampiyona ya 2024 nyuma yo gutsinda ikipe ya Patriots BBC, k’umukino wa gatandatu amanota 73 kuri 70 byuzuza imikino 4-2 mu ya kamarampaka (Playoffs).
Kuri iki Cyumweru, ikipe ya Man City ku kibuga cyayo Etihad Stadium, inganyije na Arsenal y’abakinnyi icumi ibitego 2-2, mu mukino w’umunsi wa gatanu wa shampiyona y’u Bwongereza.
Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya APR FC yatsindiwe na Pyramids FC ibitego 3-1 mu Misiri, isezererwa mu mikino ya Total Energies CAF Champions League 2024-2025, itageze mu matsinda nkuko yabyifuzaga itsinzwe ibitego 4-2 mu mikino ibiri.
Igitego kimwe rukumbi cya rutahizamu w’Umugande Charles Bbaale, nicyo gishyize akadomo ku mukino wa shampiyona wari umaze iminsi uvugwa cyane hirya no hirya mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda, wahuzaga ikipe ya Rayon Sports na Gasogi United.
Mu mikino ya kamarampaka ya shampiyona ya Basketball mu Rwanda, ikipe ya APR Basketball Club yongeye gutsinda Patriots BBC, itera intambwe iyiganisha ku kwegukana igikombe cya shampiyona.