Umuyobozi mukuru ushinzwe planning muri minisiteri y’ubuhunzi (MINAGRI), Rurangwa Raphaël, arasaba abaturage baturiye amaterasi yakozwe mu gace k’ishyamba rya Gishwati n’abazayahinga kuyabungabunga kugira ngo akoreshwe icyo yagenewe kandi atange umusaruro nk’uko bigomba.
Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Nyabihu, Mukaminani Angela, aremeza ko hamaze gukorwa amaterasi agera kuri hegitali 320 mu duce twa Gishwati mu murenge wa Bigogwe akagari ka Arusha mu karere ka Nyabihu.
Abaturage baturiye isoko rya Ngororero bavuga ko babangamiwe n’umwanda uturuka muri iryo soko, haba kuribo ubwabo kubera umwuka mubi uturuka kuri iyo myanda, ndetse n’imirimo yabo y’ubuhinzi.
Kuri uyu wa gatanu taliki 06/01/2012, Minisitiri w’Umutungo Kamere Stanislas Kamanzi na Minisitiri w’Ingabo Gen. James Kabarebe batashye ishyamba rya Gishwati ku mugaragaro batera ibiti ku musozi wa Rubavu ubarizwa mu murenge wa Gisenyi.
Mu itangizwa ry’igikorwa cyo gutera ibiti mu misozi ya Gishwati cyabaye tariki 06/01/2012 mu murenge wa Bigogwe mu karere ka Nyabihu, Minisitiri w’umutungo kamere, Stanislas Kamanzi, yasabye abaturage kuba aba mbere mu kubungabunga ibidukikije kuko ari bo bigirira akamaro.
Minisitiri w’Intebe, ejo, mu nama y’igitaraganya yatumijemo abaminisitiri bafite aho bahuriye n’isuku, yemeje ko ikimoteri cya Nyanza ya Kicukiro kigomba kuba kimuwe mu gihe kitarenze iminsi 30 kubera kwangiza ubuzima bw’abaturage n’ibidukikije.
Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo Mpuzamahanga gishinzwe guteza imbere inyongeramusaruro (IFDC) bugaragaza ko abaturage bo mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara bangiza amashyamba cyane kuko 95% by’ingufu bakoreshwa mu ngo zitukuka ku nkwi n’amakara batema mu mashyamba.
Mu murenge wa Nyankenke mu karere ka Gicumbi inkangu yangije imirima yabaturage ndetse imyaka iratwarwa.
Abaturage baturanye n’ishyamba rya parike y’Akagera bamaze guhabwa amabwiriza yo kwica imvubu ziva mu biyaga bya parike y’Akagera zikajya kubonera imyaka.
Raporo yashyizwe ahagaragara n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita k’ubuhinzi n’ibiribwa (FAO) ivuga ko inyamaswa ziba mu misozi miremire nk’ingagi n’inguge zo mu Rwanda na Bangladesh zishobora kubangamirwa n’imihindagurikire y’ikirere hatagize igihinduka.
Uyu munsi saa mbiri za mugitondo imbogo ebyiri zavuye muri pariki y’Akagera zinjira mu murenge wa Kabarore. Abaturage bitabaje amacumu n’imbwa bica imwe indi irahunga isubira muri pariki.
Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 36 y’umunsi w’igiti, uyu munsi abagize inteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite bifatanije n’umugi wa Kigali n’ibindi bigo mu gikorwa cyo gutera ibiti bigera ku 30.000 mu murenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro.
Raporo y’umuryango w’abibumbye (UN) irashima u Rwanda ibyo rumaze kugera ho mu kubungabunga ibidukikije. Ariko ikongera ho ko rukwiye gushyira ho ingamba zihamye kugira ngo rukomeze rutere imbere ndetse runarinda umutungo kamere.
Umuhuzabikorwa w’ibiro by’ubutaka n’ibikorwaremezo mu karere ka Gasabo Eng. John Karamage yatangaje ko itariki yo kwimura amagaraje yo mu Gatsata yimuriwe ku wa 31 Ukuboza 2011. Ibi biri mu rwego rwo kwimura ayo magaraje ibikorwa bya ba nyirayo bidahutajwe.
Amakuru dukesha ikinyamakuru The New Times aravuga ko kurwanya amasashi (emballages plastiques) byaganirwaho mu bihugu biri mu muryango w’Afurika y’uburasirazuba.