Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwihutisha Iterambere (RDB) buratangaza ko kuva tariki 30 Kamena 2015 muri Pariki y’Akagera hazaba hagezemo intare zirindwi, zikuwe mu gihugu cy’Afurika y’Epfo zitezweho kurushaho guteza imbere ubukerarugendo mu Rwanda.
Mu gutangiza icyiciro cya kabiri cy’umushinga ubungabunga amashyamba (PAREF) mu karere ka Nyamasheke, abaturage basabwe kwitabira gufata neza amashyamba yabo mu kubungabunga ibidukikije no kuhakura amafaranga ashobora kubateza imbere azanywe n’uyu mushinga.
Abaturage batuye mu murenge wa Kageyo wo mu karere ka Gicumbi cyane cyane abatuye mu kagari ka Gihembe gaherereyemo inkambi y’impunzi z’abanyekongo, baravuga ko batewe inkeke n’ingaruka zitandukanye zituruka ku mikoki iterwa n’amazi aturuka muri iyi nkambi.
Ubuyobozi bwa Pariki y’Ibirunga bwihanangirije abaturage bo mu Kagari ka Butaka mu Murenge wa Bugeshi kubera ibikorwa byo kwangiza pariki bamwe muri bo bakoramo.
Minisiteri y’Umutungo kamere (MINERENA) iratangaza ko yamaze guhagurukira abantu bose bangiza umutungo kamere cyangwa bakawukoresha nabi, ariko inabibutsa ko ibyo bakora byose baba bahemukira abandi batisize.
Haracyari imbogamizi ko ibihugu byo mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba (EAC) bitarahuza ubufatanye mu kubungabunga ibishanga biri mu karere, hagakubitiraho ikibazo cy’ubumenyi bukiri buke mu banyagihugu bwo kumenya uko bikoreshwa n’uko bibungwabungwa.
Umushinga wo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere (RV3CBA) uterwa inkunga n’ikigega Adaptation Fund umaze gutanga umusaruro mu Karere ka Musanze na Nyabihu hakorwa amaterasi ku misozi ihanamye, ndetse hanatunganywa ikibaya cya Mugogo cyabaye ikiyaga kubera amazi amanuka mu misozi ihakikije.
Minisitiri w’umutungokamere, Dr Vincent Biruta asaba abaturarwanda gukomeza kwirinda ikoreshwa ry’amashashi, aho bidashoboka kubikumira ngo bagomba kuyashyikiriza inganda ziyatunganya agakomeza gukoreshwa aho gutabwa.
Ubwitabire mu gukoresha Biogaz mu Karere ka Kayonza bugenda busubira inyuma bitewe n’uko zimwe muri Biogaz abaturage bubakiwe zitagikora, bigaca intege abandi baturage bifuza kuzubakirwa.
Bamwe mu baturage b’imudugudu wa Ryabega na Rwarucura akagali ka Mbare umurenge wa Karangazi akarere ka Nyagatare, bishimira ko rondereza zikoresha ingufu z’izuba zatumye babasha kurondereza ibicanwa kandi ibiryo bigashyana isuku.
Imiryango 102 ituye mu birwa byo Kiyaga cya Ruhondo igiye kwimurwa kugira ngo ibashe kwegerezwa ibikorwaremezo by’ibanze, bityo n’ikiyaga kibashe kubungabungwa kuko iyo bahinze isuri imanukana ubutaka bukajya mu kiyaga.
Mu rwego rwo gufata no gukoresha neza amazi y’imvura,umushinga wo gufata no gukoresha neza amazi y’imvura wo mu Kigo cy’Igihugu cy’Umutungo Kamere, urateganya kubakira inyubako rusange 70 ibigega binini bifata amazi.
Ubuyobozi bwa Pariki y’igihugu y’Ibirunga butangaza ko mu rwego rwo kuyibungabunga birushijeho bafite intego yo kongera ihanahanamakuru ajyanye n’umutekano wayo, ndetse no gusobanurira byimazeyo abayituriye akamaro kayo kuri bo ndetse no ku gihugu muri rusange.
Nubwo amakoperative abyaza umusaruro ikiyaga gihangano cya Cyabayaga avuga ko yatangiye kugikuramo amarebe yabujije umusaruro abororegamo amafi abashinzwe ibidukikije mu Karere ka Nyagatare barabibutsa ko bidahagije gukuramo amarebe ahubwo hakenewe guhangana n’ibituma azamo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza ngo bugiye gushyiraho ingamba zo kubungabunga ibikorwa by’umushinga “Lake Victoria Water Supply and Sanitation”w’isuku n’isukura no gukwirakwiza amazi kugira ngo bizagirire akamaro abaturage.
Abayobozi b’ibigo bishinzwe ubukerarugendo n’abayobora pariki y’Ibirunga mu bihugu by’u Rwanda, Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) na Uganda bavuga ko ibikorwa by’imitwe yitwaza intwaro n’abakora ubushimusi babangamiye urusobe rw’ibinyabuzima.
Abaturage 20 batuye mu Mudugudu wa Bikingi mu Murenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu,kuri uyu wa 02 Werurwe 2015 basoje amahugurwa y’icyumweru yo gukora amakara mu byatsi bahabwaga na Croix rouge y’u Rwanda.
Bamwe mu baturage b’Umurenge wa Kageyo mu Karere ka Gicumbi baravuga ko nta bushobozi bafite bwo kubona amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300 basabwa ngo babashe kubaka ibigega bya Biyogazi.
Ikigega gishinzwe kwita ku bidukikije mu Rwanda (FONERWA) cyatanze miliyari n’igice z’amafaranga y’u Rwanda ngo azakoreshwa mu bikorwa bitandukanye birimo ahanini kwita ku nkengero z’Umugezi wa Nyabarongo.
Ubuyobozi bw’umuryango wita ku mbabare (CICR) bushinzwe amazi n’isuku bwamurikiye gereza ya Rubavu ikigega cya biyogazi (biogas) izajya ikoreshwa mu gutekera abagororwa no kongera isuku n’isukura muri iyi gereza, kuko abagororwa bazajya bahabwa amazi ashyushye yo gukaraba bidahenze gereza.
Ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga mu by’ikirere bugatangazwa n’ikinyamakuru La Libération, bugaragaraza ko kugira ngo gahunda yo kurinda isi guhura n’ubushyuhe bukabije izasaba ibihugu bicukura peteroli nyinnshi kuyigabanya.
Mu rwego rwo kongera umusaruro w’ubuhinzi no kurwanya umwanda mu baturage, akarere ka Ngororero katangiye gahunda yo kubaka ibimoteri 1676 mu karere hose, aho muri buri mudugudu hazubakwa ibimoteri bine.
Abaturage b’umujyi wa Muhanga bajugunya imyanda aho biboneye kuberako nta kimoteri cy’umujyi bafite, bakaba kandi nta bashinzwe gutwara iyi myanda bahari.
Uko imvura iguye mu mashyamba ya Gishwati no mu nkengero yaho, abatuye umugi wa Gisenyi no mu nkengero zawo bahita babura amazi atangwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe gutanga amazi (WASAC).
Nubwo abaturage benshi bigishijwe uburyo bwo gucana kuri Rondereza mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije bamwe mu baturage batuye mu karere ka Gicumbi banga gucana kuri Rondereza bakicanira ku mashyiga kugirango babone uburyo bota umuriro.
Bamwe mu bacukuzi b’amabuye yo kubakisha bajya kuyatwikira mu mazi barasabwa kubireka kuko byangiza ibidukikije.
Impuguke mu kigo cy’igihugu gishinzwe ibidukikije (REMA) zitangaza ko abatuye isi batarwanyije ingaruka ziterwa no kwangirika kw’ibidukikije mu mwaka wa 2050 hazaba hakenewe izindi isi ebyiri kugirango abantu bakomeze kubaho neza.
Nyuma y’umuganda watewemo ibiti 3850 ku nkengero z’umuhanda wa Kaburimbo, kuva ahitwa Kamiranzovu kugera mu Nkoto ho mu murenge wa Rugarika, abaturage basobanuriwe ibyiza by’ibiti banasabwa kubibungabunga.
Umuryango mpuzamahanga uhuza imijyi ifite icyerekezo cyo kubungabunga ibidukikije (ENO Progamme) washyize umujyi wa Nyanza uherereye mu Ntara y’Amajayepfo y’u Rwanda ku rutonde rw’imijyi itoshye ku isi (Green Cities)muri uyu mwaka wa 2014.
Abaturage bo mu karere ka Burera batangaza ko usibye kuba ibiti birwanya isuri ndetse bikanatanga umwuka mwiza abantu bahumeka, ngo bibafite akamaro by’umwihariko ku bijyanye n’ubuhinzi bwabo bw’ibishyimbo.