Izi nyubako zari ziherereye mu gace kamwe zaramenyekanye cyane muri Kigali nk’ahantu ho kwidagadurira cyane cyane mu masaha ya nijoro mu myaka nka makumyabiri ishize. Icyakora kuri ubu aho zimwe zari ziri hasigaye amatongo kuko zakuweho, izindi zikaba zirimo gukurwaho. Intego yo kuzikuraho ni ukuhahindura ahantu hajyanye (…)
Abanyeshuri 80 bo mu rwunge rw’amashuri rwa Bisate mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, bemerewe n’umuryango wa ‘Wilderness Safaris’ inkunga ijyanye n’ibikoresho byose by’amashuri, kandi bakazarihirwa amashuri kugeza ku rwego rwa Kaminuza.
Minisiteri y’Ibidukikije itangaza ko igihe cyahawe abacuruza, abakora, n’abatumiza ibikoresho bya pulasitiki ngo babe babihagaritse cyarangiye, bityo ko abatarabireka bagiye gutangira kubihanirwa nk’uko itegeko nimero 17/2019 ryo ku wa 10 Kanama 2019 ribiteganya.
Amakuru aturuka mu buyobozi bw’Uturere twa Ngororero na Ruhango aravuga ko imvura nyinshi yaguye mu matariki ya 02-06 yangije cyane imihanda n’amateme, na hegitari nyinshi z’umuceri.
Ubushakashatsi bwongeye kugaragaza ko ubucukuzi kuri Gaz Methane mu kiyaga cya Kivu nta bibazo buri gutera, ariko busaba Leta y’u Rwanda guhoza ijisho ku bikorwa bikorerwa mu kiyaga cya Kivu.
Minisiteri y’Ibidukikije igiye guha abaturiye Pariki y’Ibirunga akazi mu mushinga wo kubungabunga amazi ava mu Birunga, uzatwara amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 35.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buratangaza ko abantu icyenda bapfuye mu mezi ane ashize, baguye mu birombe bicukurwamo amabuye y’agaciro n’akoreshwa mu bwubatsi, abandi bane bagakomereka.
Mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Mutarama 2020 mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Burera, hashyizwe ibuye ry’ifatizo ku mushinga wo kurinda abaturage amazi aturuka mu birunga yabangiririzaga akanabasenyera.
Ikirere cyabuditse igicu cy’umwuka uhumanye muri Mutarama? Ni byo! Umwuka ubu uri guhumeka ushobora kuba uhumanye, ibizwi muri siyansi nko kuba urimo ibyitwa ‘monoxide de carbone’, dioxide de sulfire, dioxide de nitrogene n’ibindi.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) rutangaza ko rwashyize imbere kurengera ibidukikije, kuko kugeza ubu muri gereza 13 ziri mu gihugu, 3% gusa ari ho hagicanwa ibikomoka ku biti.
Abakozi ba Banki ya Kigali (BK) bazindukiye mu muganda, aho bafatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Rusororo guca amaterasi ku musozi uri mu Kagari ka Nyagahinga, mu rwego rwo kurwanya isuri yabangirizaga byinshi birimo n’umuhanda wa kaburimbo.
Abashakashatsi bahujwe na Komisiyo y’u Rwanda ikorana n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi, ubumenyi n’umuco (UNESCO), bagaragaza ko amazi n’ubutaka by’u Rwanda birimo kwangirika ku rugero rukabije.
Kuva yagera ku isoko rya Afurika muri 2008, Sosiyete ya StarTimes icuruza ifatabuguzi ry’isakazamashusho n’ibikoresho bijyanye na byo, yakomeje guharanira ko buri muryango wose wo muri Afurika ushobora kugerwaho n’ibyiza byo gukoresha no kureba Televiziyo mu buryo bugezweho.
Tumutuyimana Deogratias, umaze igihe atangije ikompanyi yise “Cana rimwe Style Stove Ltd” yatangiye ikora imbabura, avuga ko zijyanye n’icyerekezo bitewe n’uko zikoresha ikara rimwe zigahisha ibyo kurya.
Nyuma y’iminsi itatu gusa atangiye imirimo nka Minisitiri mushya w’ibidukikije, Ambasaderi Dr. Jeanne d’Arc Mujawamariya, akazi ke ka mbere yagatangiriye ku nama (breakfast meeting) n’abafatanyabikorwa b’iyi minisiteri.
Abashinzwe kubungabunga ibidukikije baravuga ko bitarenze Ukuboza uyu mwaka, ba rushimusi b’imisambi banayicuruza mu buryo butemewe bazahura n’ibihano bikarishye.
Uretse ubusitani buri ku isomero rusange rya Kigali (Kigali public library) ushobora kwicaramo umunsi wose ugasoma igitabo hari na interineti itagira umugozi (Wi-Fi), umujyi wa Kigali watunganyije ubundi busitani bwihariye.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 02 Ugushyingo 2019, Banki ya Kigali yafatanyije n’Akarere ka Bugesera ndetse n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye, batera ibiti bivangwa n’imyaka muri ako karere ka Bugesera mu murenge wa Rweru bibarirwa mu bihumbi mirongo itandatu na kimwe na magana atanu (61,500), bikaba byatewe ku buso bwa (…)
Umuyobozi uhagarariye Umuryango w’Abibumye (UN) mu Rwanda Fode Ndiaye yifatanyije n’Abaturage bo mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi mu muganda udasanzwe wo gutera ibiti biribwa n’ibivangwa n’imyaka.
Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi (EU) ugiye guha u Rwanda asaga miliyari 4.5 z’Amafaranga y’u Rwanda azifashishwa mu gukomeza kubona ibicanwa bitangiza ikirere mu rwego rwo kurengera ibidukikije.
I Nzega mu Karere ka Nyamagabe, hari abaturiye umuhanda wa kaburimbo binubira ko bawusatirijwe mu gihe cyo kuwusubiramo, none bakaba nta bwinyagamburiro bafite.
Abaturage batuye mu kagari ka Cyabayaga babariwe imitungo yabo bagomba kwimuka bavuga ko bimwe ingurane ahubwo ibikorwa by’umuhanda birakomeza bibateza umwuzure.
Mu kwezi gushize Perezida wa Repubulika Paul Kagame yateguje abamotari ko moto zinywa essence zigiye gusimbuzwa izitwarwa n’amashanyarazi, kandi ko icyo gikorwa nikirangira hazakurikiraho imodoka.
Mark Sullivan na Kristin Jensen Sullivan bo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya California biyemeje kwitangira ibidukikije, by’umwihariko mu Rwanda bahatangiza umuryango REAO (Rwanda Environment Awareness Organization) wita ku bidukikije.
Itsinda ry’abaturage bahagarariye abandi mu kagari ka Kigombe mu murenge wa Muhoza, akagari kagizwe n’igice kinini cy’umujyi wa Musanze, biyemeje kuzenguruka imidugudu yose n’umujyi wa Musanze bamagana umwanda.
Ikigo cy’itangazamakuru gikomeye muri Leta zunze ubumwe za Amerika, National Geographic, cyashyizeho irushanwa rifasha abantu batandukanye, mu mpande zose z’isi kugira ubushobozi bwo kwita izina umwana w’ingagi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko gusubiza abatwika amatafari mu gishanga cy’umuvumba byashingiwe ku nama z’ Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) kandi binyuranye n’ibaruwa bandikiwe.
Impuguke mu bijyanye n’ihumana ry’umwuka hamwe n’indwara z’ubuhumekero, zirasaba abahumeka imyuka iva mu modoka, mu nganda no mu bikoni kurushaho kwirinda.
Abaturage bafite imirima mu kibaya cya Mugogo giherereye mu kagari ka Gisesero Umudugudu wa Kabaya mu murenge wa Busogo mu karere ka Musanze bari mu gihirahiro batewe n’uko icyo kibaya cyamaze kurengerwa n’amazi y’imvura aturuka mu misozi igikikije no mu birunga, imyaka yabo ikaba yararengewe.
Perezida w’Inteko Inshinga Amategeko, umutwe w’abadepite, Mukabalisa Donatille yibukije abaturage b’i Karama muri Nyagatare ko amazi y’imvura adakwiye kuba ikibazo ahubwo akwiye kuba igisubizo.